Wednesday, September 11, 2024

Rusizi: Iby’ivuriro ryatwaye Miliyoni 15Frw bikomeje kuba agatereranzamba

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abaturage b’i Nyabigoma mu Kagari ka Rasano mu Murenge wa Bweyeye, bavuga ko bubakiwe ivuriro ry’ibanze rya Murwa, ndetse rigatangira gukora, ubu ridaheruka gukora, bakaba bibaza icyabuze kikabayobera.

Mu kwezi k’Ugushyingo 2023 nibwo ivuriro ry’ibanze rya Murwa ryatashywe ku mugaragaro, bitera akanyamuneza abarituriye bumvaga ko baruhutse ingendo ziruhije bakoraga bajya kwivuza.

Icyakora amezi atanu arihiritse iri vuriro ridakora , bikaba byarongeye gutuma abaturage barituriye bongera gutangangazwa no kubona aho kwivuriza.

Iranzi Zitah agira ati “Byari byadushimishije ariko ubu kuko nta muganga uhari tuba twumva ari ikibazo kubera ko kwivuza bidusaba kuzamuka umusozi muremure.”

Niyimpaye Prucherie na we ati “Dukora urugendo rurerure tujya kwivuza. niba baratwubakiye iyi poste de Sante mu buryo bwo kudufasha, kubera iki bataduha abaganga?”

Ubu kugira ngo umuturage wo muri Nyabigoma abone ubuvuzi, bimusaba amafaranga 8 000 y’urugendo ajya ku Kigo Nderabuzima cya Bweyeye cyangwa kuzamuka umusozi bavuga ko bagenda hafi amasaha abiri ngo bagere kuri Poste de Sante ya Rasano.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dukuzumuremyi Anne Marie yabwiye RADIOTV10 ko iki kibazo kizwi ndetse ko ubuyobozi bwakoze ibishoboka byose ntikibonerwe umuti.

Ati “Poste de Sante ya Murwa ntikora kubera ikibazo cy’abakozi bacye bari ku Kigo Nderabuzima cya Bweyeye. Akarere kayishyize ku isoko ariko kugeza ubu inshuro eshatu zose twatanze amatangazo habuze rwiyemezamirimo wayifata. Turateganya gusaba MINISANTE abakozi.”

Iki Kigo cy’Ubuzima kitaramara igihe kinini, cyubatswe ku bufatanye bw’ikigo cy’Igihugu cy’iterambere RDB na Caritas ya Diyoseze Gatulika ya Cyangugu, gishyikirizwa Akarere ka Rusizi gitwaye 15 841 241 Frw.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist