Saturday, December 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abofisiye bo mu Bihugu 9 biga mu Rwanda bagiye kumara icyumweru muri Qatar

radiotv10by radiotv10
30/04/2024
in MU RWANDA
0
Abofisiye bo mu Bihugu 9 biga mu Rwanda bagiye kumara icyumweru muri Qatar
Share on FacebookShare on Twitter

Abofisuye bakuru 34 bo mu Bihugu icyenda (9) byo ku Mugabane wa Afurika, biga mu Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC), bari mu rugendo-shuri muri Qatar ruzamara icyumweru.

Aba Bofisiye biga mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda riherereye mu Karere ka Musanze, batangiye uru rugendo shuri muri Qatar ku Cyumweru tariki 28 Mata 2024.

Ni muri gahunda y’amasomo y’umwaka umwe bamara biga muri iryo shuri, aho kuri iyi nshuro yayo ya 12, yitabiriwe na ba Ofisiye baturuka mu bihugu 9 by’Afurika ari byo; u Rwanda, Botswana, Somalia, Kenya, Lesotho, Malawi, Namibia, Sudani y’Epfo na Tanzania.

Ku nsanganyamatsiko igira iti “Iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza, ubutabera n’imiyoborere myiza nk’inkingi y’amahoro n’umutekano”, uru rugendo shuri rwateguwe mu rwego rwo kubafasha guhuza amasomo bigira mu ishuri n’akazi gakorerwa aho basura n’uruhare bigira mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza, imiyoborere n’ubutabera ndetse n’amahoro n’umutekano.

Ku munsi wa mbere w’urugendo-shuri, basuye ishuri rya Polisi rya Doha, bakirwa na Perezida w’iryo shuri, Brig. Gen Abdul Rahman Majid al-Sulaiti.

Batemberejwe muri iryo shuri, berekwa ibice bitandukanye birigize birimo ibyumba bitangirwamo amahugurwa atandukanye arimo ajyanye no gukumira ibyaha, ipererereza no gukurikirana ibyaha ndetse n’ahatangirwa imyitozo yo kurasa.

Biteganyijwe ko muri uru rugendo-shuri bazasura Ishami rishinzwe kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga, Inzu ndangamurage ya Qatar n’ahandi hatandukanye.

Umuyobozi w’ishuri rikuru rya Polisi, Commissionner of Police (CP) Rafiki Mujiji, yavuze ko urugendo-shuri rukorwa n’abanyeshuri; haba urukorerwa imbere mu Gihugu n’urwo hanze, biba biri muri gahunda y’amasomo ahabwa ba Ofisiye bakuru bo mu nzego zishinzwe kubahiriza amategeko kugira ngo bibafashe kunguka ubumenyi ku bikorerwa mu kazi no kubihuza n’inyigisho bigiye mu ishuri.

Ba ofisiye bakuru mu nzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko baturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika, bamara igihe cy’umwaka mu Ishuri rikuru rya Polisi (NPC), bahabwa amasomo akubiye mu bice bitandukanye, arimo ay’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’amahoro no gukemura amakimbirane, ubumenyi ku miyoborere n’ajyanye n’ibikorwa byo kubungabunga amahoro.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × one =

Previous Post

Basketball: Menya igisabwa ngo APR ihagarariye u Rwanda mu irushanwa Nyafurika-BAL izagere mu mikino ya nyuma

Next Post

Museveni yeruriye Ibihugu bikize ko ibikorerwa Afurika ngo itere imbere ari byo biyigwingiza

Related Posts

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

by radiotv10
13/12/2025
0

Rwanda’s digital identity scheme is making progress toward its planned June 2026 rollout, with 300,000 now registered for the scheme,...

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

by radiotv10
13/12/2025
0

Mu muhango wo gusezerera ku Bapolisi 74 baherutse gushyirwa mu kiruhuko cy'izabukuru, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Felix...

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

by radiotv10
13/12/2025
0

Patriotism is more than singing the national anthem or proudly wearing the colors of our flag. It is a deep...

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Gakeshyi mu Karere ka Gakenke, yafatanywe ibilo 17 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi na Litiro 14 za Kanyanga,...

IZIHERUKA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID
IMIBEREHO MYIZA

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

by radiotv10
13/12/2025
0

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

13/12/2025
Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

13/12/2025
Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

13/12/2025
Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

13/12/2025
America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Museveni yeruriye Ibihugu bikize ko ibikorerwa Afurika ngo itere imbere ari byo biyigwingiza

Museveni yeruriye Ibihugu bikize ko ibikorerwa Afurika ngo itere imbere ari byo biyigwingiza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.