Museveni yeruriye Ibihugu bikize ko ibikorerwa Afurika ngo itere imbere ari byo biyigwingiza

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yavuze ko mu myaka 80 amaze, yakuze yumva Imiryango Mpuzamahanga nka Banki y’Isi ivuga ko itera inkunga Ibihugu bya Afurika kugira ngo bigire iterambere rirambye, ariko ko na n’ubu ntaho biragera, avuga ko byose biterwa n’iyi miryango y’Ibihugu bikize.

Perezida Museveni yabivugiye mu Nama ya Banki y’Isi yiga ku Iterambere yabereye i Nairobi muri Kenya, yanitabiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente wari uyihagarariye Perezida Paul Kagame.

Izindi Nkuru

Ibihugu 75 bifashwa na Banki y’Isi muri gahunda yiswe ‘International Development Association’; ni byo byitabiriye iyi nama, yigira hamwe uburyo bwo gufasha abaturage b’ibi Bihugu kuva mu bukene binyuze muri gahunda yo kubaha inguzanyo zishyurwa ku nyungu ntoya.

Ajay Banga uyobora Banki y’Isi yavuze ko iki Kigo ayoboye gishyize imbere ineza y’ejo hahaza h’imibereho y’abugarijwe n’ubukene ku Isi by’umwihariko ku Mugabane wa Afurika.

Yagize ati “Kubera ubukungu bw’uyu Mugabane; hari abagiye bawubyaza umusaruro mu mwanya wo kuwufasha kugera ku iterambere rirambye. Uyu munsi dushyize imbere ejo heza h’uyu Mugabane n’abawutuye.”

Icyo cyizere Dr William Kipchirchir Samoei Arap Ruto, uyobora Kenya yavuze ko kigomba gushingira ku mavugurura ajyanye no gutanga inguzanyo.

Yagize ati “Inguzanyo zishyurwa ku nyungu nto kandi mu gihe kirerekire zirakenewe kuruta ikindi gihe cyose cyabayeho. Muri iki gihe Ibihugu byinshi bya Afurika biri kwishyura amadeni menshi. Mugihe bimeze bityo; iterambere rirambye ntirishoboka kuko dutanga amafaranga menshi mu bwishyu bw’amadeni kandi yakabaye ashyirwa mu burezi, mu buzima no kwita ku mibereho y’abaturage.”

Nubwo aba baharanira ko Ibihugu bikennye bihabwa inguzanyo ziciriritse kugira ngo abaturage batere imbere; Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni we yavuze ko ibiri mu mpapuro z’iyi miryango bitandukanye n’ibyo bakora.

Yagize ati “Abayobozi ba Banki y’Isi birirwa basubiramo ngo iterambere rirambye, n’ubu ayo magambo nayabonye mu bitabo byawe [abwira umuyobozi wa Banki y’Isi]. Ubu ngiye kuzuza imyaka 80, ntabwo nigeze mbona umuntu uhora atwite ntabyare, nakugira inama yo kubihindura. Umugabane wa Afurika ukeneye guhindura imibereye y’abaturage mu buryo burambye. Ubu turavuga ngo iterambere ry’abikorera, ariko mumenye ko bisaba ko abikorera bagomba gukora ku giciro gito. Ibyatuma icyo giciro kigabanuka harimo uburyo bwo gutwara ibyo bakora.”

Museveni yakomeje agira ati “Maze imyaka 64 nitegereza, nabikoze nk’umuyobozi w’abanyeshuri, uharanira ubwigenge; ubu ndi Perezida w’Igihugu. Ni imihanda ingahe ya Gali ya moshi yubatswe muri Afurika? Ese iyo utateye inkunga amashanyarazi, ugakomeza kuvuga ngo iterambere rirambye; uba uvuga iki? Amagambo gusa! Sinshaka gukomeza kumva ayo magambo. Ese tuguza ay’iki? Ngo ni ukubaka ubushobozi. Tekereza ko batumira abantu mu nama bakarya capati n’amandazi; ubwo ngo bubatse ubushobozi da! Ese kuki tutahuza ikoranabuhanga n’ubuhinzi? Ahubwo bakirirwa bavuga ngo ikoranabuhanga gusa. Tuzarya mudasobwa? Amagambo gusa!”

Imibare igaragaza ko mu mwaka ushize Ibihugu bya Afurika byahawe inguzanyo ingana na miliyari 26 USD, ariko abasesenguzi babona ari umuzigo ukomeye mu gihe ibi Bihugu bikirwana n’urusobe rw’ibibazo bidindiza ubukungu.

Perezida Museveni ubwo yitabiraga iyi nama

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru