Friday, July 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Museveni yeruriye Ibihugu bikize ko ibikorerwa Afurika ngo itere imbere ari byo biyigwingiza

radiotv10by radiotv10
30/04/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Museveni yeruriye Ibihugu bikize ko ibikorerwa Afurika ngo itere imbere ari byo biyigwingiza
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yavuze ko mu myaka 80 amaze, yakuze yumva Imiryango Mpuzamahanga nka Banki y’Isi ivuga ko itera inkunga Ibihugu bya Afurika kugira ngo bigire iterambere rirambye, ariko ko na n’ubu ntaho biragera, avuga ko byose biterwa n’iyi miryango y’Ibihugu bikize.

Perezida Museveni yabivugiye mu Nama ya Banki y’Isi yiga ku Iterambere yabereye i Nairobi muri Kenya, yanitabiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente wari uyihagarariye Perezida Paul Kagame.

Ibihugu 75 bifashwa na Banki y’Isi muri gahunda yiswe ‘International Development Association’; ni byo byitabiriye iyi nama, yigira hamwe uburyo bwo gufasha abaturage b’ibi Bihugu kuva mu bukene binyuze muri gahunda yo kubaha inguzanyo zishyurwa ku nyungu ntoya.

Ajay Banga uyobora Banki y’Isi yavuze ko iki Kigo ayoboye gishyize imbere ineza y’ejo hahaza h’imibereho y’abugarijwe n’ubukene ku Isi by’umwihariko ku Mugabane wa Afurika.

Yagize ati “Kubera ubukungu bw’uyu Mugabane; hari abagiye bawubyaza umusaruro mu mwanya wo kuwufasha kugera ku iterambere rirambye. Uyu munsi dushyize imbere ejo heza h’uyu Mugabane n’abawutuye.”

Icyo cyizere Dr William Kipchirchir Samoei Arap Ruto, uyobora Kenya yavuze ko kigomba gushingira ku mavugurura ajyanye no gutanga inguzanyo.

Yagize ati “Inguzanyo zishyurwa ku nyungu nto kandi mu gihe kirerekire zirakenewe kuruta ikindi gihe cyose cyabayeho. Muri iki gihe Ibihugu byinshi bya Afurika biri kwishyura amadeni menshi. Mugihe bimeze bityo; iterambere rirambye ntirishoboka kuko dutanga amafaranga menshi mu bwishyu bw’amadeni kandi yakabaye ashyirwa mu burezi, mu buzima no kwita ku mibereho y’abaturage.”

Nubwo aba baharanira ko Ibihugu bikennye bihabwa inguzanyo ziciriritse kugira ngo abaturage batere imbere; Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni we yavuze ko ibiri mu mpapuro z’iyi miryango bitandukanye n’ibyo bakora.

Yagize ati “Abayobozi ba Banki y’Isi birirwa basubiramo ngo iterambere rirambye, n’ubu ayo magambo nayabonye mu bitabo byawe [abwira umuyobozi wa Banki y’Isi]. Ubu ngiye kuzuza imyaka 80, ntabwo nigeze mbona umuntu uhora atwite ntabyare, nakugira inama yo kubihindura. Umugabane wa Afurika ukeneye guhindura imibereye y’abaturage mu buryo burambye. Ubu turavuga ngo iterambere ry’abikorera, ariko mumenye ko bisaba ko abikorera bagomba gukora ku giciro gito. Ibyatuma icyo giciro kigabanuka harimo uburyo bwo gutwara ibyo bakora.”

Museveni yakomeje agira ati “Maze imyaka 64 nitegereza, nabikoze nk’umuyobozi w’abanyeshuri, uharanira ubwigenge; ubu ndi Perezida w’Igihugu. Ni imihanda ingahe ya Gali ya moshi yubatswe muri Afurika? Ese iyo utateye inkunga amashanyarazi, ugakomeza kuvuga ngo iterambere rirambye; uba uvuga iki? Amagambo gusa! Sinshaka gukomeza kumva ayo magambo. Ese tuguza ay’iki? Ngo ni ukubaka ubushobozi. Tekereza ko batumira abantu mu nama bakarya capati n’amandazi; ubwo ngo bubatse ubushobozi da! Ese kuki tutahuza ikoranabuhanga n’ubuhinzi? Ahubwo bakirirwa bavuga ngo ikoranabuhanga gusa. Tuzarya mudasobwa? Amagambo gusa!”

Imibare igaragaza ko mu mwaka ushize Ibihugu bya Afurika byahawe inguzanyo ingana na miliyari 26 USD, ariko abasesenguzi babona ari umuzigo ukomeye mu gihe ibi Bihugu bikirwana n’urusobe rw’ibibazo bidindiza ubukungu.

Perezida Museveni ubwo yitabiraga iyi nama

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one + four =

Previous Post

Abofisiye bo mu Bihugu 9 biga mu Rwanda bagiye kumara icyumweru muri Qatar

Next Post

Kenya: Perezida yatumije Inama y’Abaminisitiri idasanzwe kubera ibyago bisumbirije Igihugu

Related Posts

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ubu akaba ari Umujyanama wa...

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

by radiotv10
10/07/2025
0

Ubuyobozi bwa AFC/M23 burashimira Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku cyemezo yafashe cyo gufungura imipaka ihuza iki Gihugu cye na Repubulika...

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

by radiotv10
09/07/2025
0

Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabiriye ibikorwa bya Kiliziya Gatulika...

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

by radiotv10
09/07/2025
0

Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 19 USD yari...

Eng.-Nine of Tshisekedi’s family members including his wife face a legal complaint in Belgium

Eng.-Nine of Tshisekedi’s family members including his wife face a legal complaint in Belgium

by radiotv10
09/07/2025
0

In Brussels, Belgium, A lawsuit was filed against nine family members including the wife of the president of the Democratic...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi
MU RWANDA

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

by radiotv10
11/07/2025
0

Gatsibo: Abayoboraga Koperative baravugwaho guca ruhinganyuma abanyamuryango bakayigurisha mu ibanga rikomeye

Umusore arakekwaho kwica umubyeyi we amuziza kuba atishimiraga umubano afitanye n’umugore baturanye

11/07/2025
Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

11/07/2025
Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

10/07/2025
Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

10/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kenya: Perezida yatumije Inama y’Abaminisitiri idasanzwe kubera ibyago bisumbirije Igihugu

Kenya: Perezida yatumije Inama y’Abaminisitiri idasanzwe kubera ibyago bisumbirije Igihugu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

Umusore arakekwaho kwica umubyeyi we amuziza kuba atishimiraga umubano afitanye n’umugore baturanye

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.