Kenya: Perezida yatumije Inama y’Abaminisitiri idasanzwe kubera ibyago bisumbirije Igihugu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Kenya, William Ruto yatumije Inama y’Abaminisitiri idasanzwe kugira ngo bige ku kibazo cy’imvura ikomeye ikomeje guteza imyuzure yibasira iki Gihugu nyuma y’uko iyaguye mu ijoro rimwe yahitanye abarenga 40.

Ni inama y’Abaminisitiri yatumijwe na Perezida wa Kenya kuri uyu wa Kabiri, tariki 30 Mata 2024, nyuma y’uko muri iki Gihugu hakomeje kugaragara imyuzure yibasira ibice bitandukanye byacyo.

Izindi Nkuru

Ni nyuma y’uko imvura yaguye mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mata 2024, yahitanye ubuzima bw’abantu 45, hakomereka barenga ijana, mu gihe abandi benshi baburiwe irengero, ndetse isenye n’amazu, n’ibikorwa remezo birimo imihanda.

Inzego zitandukanye muri iki Gihugu cya Kenya, zikomeje ibikorwa by’ubutabazi, dore ko hari n’ababuriwe irengero muri iyi myuzure.

Kugeza ubu umwuzure watewe n’imvura imaze iminzi igwa muri Kenya umaze guhitana abarenga 170, yatumye hari ibikorwa byinshi bihagarara, birimo amashuri yagombaga gutangira kuri uyu wa Mbere ariko bikaba byabaye bisubitswe.

Muri iki Gihugu cya Kenya kandi habarwa abantu ibihumbi 13o bavanywe mu byabo n’iyi myuzure, aho bamwe banacumbikiwe mu bigo by’amashuri.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru