Saturday, January 17, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hagaragajwe icyatangiye gukorwa mbere yo kuriza indege abimukira bazoherezwa mu Rwanda bavuye mu Bwongereza

radiotv10by radiotv10
03/05/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Hagaragajwe icyatangiye gukorwa mbere yo kuriza indege abimukira bazoherezwa mu Rwanda bavuye mu Bwongereza
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Bwongereza yagaragaje ko abimukira barebwa na gahunda yo koherezwa mu Rwanda, batangiye gufatwa na Polisi kugira ngo bazabone uko burizwa indege izaberecyeza i Kigali.

Iki gikorwa cya Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Bwongereza kigaragara mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaramo Abapolisi binjira mu nzu z’aba baturage bakabasohoramo; bakabinjiza mu modoka ifungirwa inyuma.

Mu minsi micye bazurizwa indege ziberecyeza mu Rwanda, aho bazasanga umuturage umwe ukomoka mu Gihugu cyo ku Mugabane wa Afurika wahisemo koherezwa mu Rwanda ku bushake akaba yarahageze mu ntangiro z’iki cyumweru.

Icyakora Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda Alain Bernard Mukurarinda yabwiye RADIOTV10 ko iyi mpunzi itarebwa n’amasezerano u Rwanda rwagiranye n’u Bwongereza.

Yari yagize ati “Ni umuntu wari warageze mu Bwongereza afite Visa yahawe iramushirana asaba ko bayongera ntibamwemerera, yasabye n’ubuhungiro ntibamwemerera. Icyari gisigaye ni uko asubizwa mu Gihugu yaturutsemo iwabo, babimubwiye ahitamo kuza mu Rwanda. ntabwo agengwa n’aya masezerano.”

Iyi nzira igana ku ishyirwa mu bikorwa ry’aya amasezerano, ije nyuma y’iminsi micye abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza 306 batoye iri tegeko naho 229 bakomeza gutsimbarara. Impaka zarangijwe n’uruhande rufite umubare munini. Ku nshuro ya mbere iyi nteko y’u Bwongereza yahuje imvugo yemeza ko u Rwanda rutekanye, ubu barubonamo ahantu heza ho kwakira abasaba ubuhungiro.

Umwe mu bagize Inteko y’u Bwongereza yagize ati “U Rwanda ni Igihugu gitekanye, gifite ubushobozi bwo kwakira abasaba ubuhungiro no kubafasha kubaka ubuzima bushya. U Rwanda rufite amateka yo gufasha abari mu kaga kuko rucumbikiye impunzi n’abimukira barenga ibihumbi 130.  Muri aya masezerano harimo ingingo zisaba u Rwanda gufasha izi mpunzi, ndashimira imbaraga Guverinoma y’u Rwanda yashyize muri iki gikorwa.”

Kuri iki cyemezo cy’u Bwongereza; Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yavuze ko byashimishije u Rwanda runiteguye kwakira aba baturage.

Yagize ati “Tunyuzwe n’uko Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza yemeje uyu mushinga. Twiteguye kwakira abantu bazoherezwa mu Rwanda.”

Nyuma y’iki cyemezo cy’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza; Umunyamabanga Ushinzwe Umutekano w’Imbere mu Bwongereza, James Spencer Cleverly yavuze ko hagiye gukurikiraho indi ntambwe yo kwemeza aya masezerano nk’itegeko.

Yagize ati “Uyu ni umunsi w’amateka ku mugambi wacu wo guhagarika ubwato. Umushinga wo kuba u Rwanda rutekanye watowe mu Nteko; uzahinduka itegeko mu minsi micye. Iki gikorwa kizatuma abantu batongera gukoresha nabi amategeko arengera uburenganzira bwa muntu mu guhagarika uyu mugambi. Ibi bisobanuye ko Inteko y’u Bwongereza yigenga. Ubu turi gukora ijoro n’amanywa kugira ngo indege za mbere zihaguruke.”

Ibi kandi binashimangirwa na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak uvuga ko Igihugu cye kigiye gutegura ibisabwa byose kugira ngo aba baturage berecyeze i Kigali.

Yagize ati “Guhera igihe uyu mushinga utorewe; turatangira gahunda yo kohereza aba mbere. Ubu turiteguye.”

Hatagize igihinduka; Guverinoma y’u Bwongereza ivuga ko abimukira ba mbere bazagera i Kigali mu byumeru 12 biri imbere nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Intebe Sunak.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 + six =

Previous Post

Perezida Kagame yavuze ibigaragaza ko Isi itakuye isomo ku byabaye mu Rwanda

Next Post

Umucyo ku ifoto y’umwana wagiye ku ishuri yambaye ishati ya Polisi y’u Rwanda

Related Posts

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

by radiotv10
16/01/2026
0

Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Gihugu cy’u Burundi, riranengerwa kujandika abana b’abanyeshuri mu bya politiki, nyuma yuko ribakoresheje imyiyerekano...

AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye

AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye

by radiotv10
16/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryongeye kugaragaza ko uruhande bahanganye mu mirwano, rukomeje kurenga ku...

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

by radiotv10
15/01/2026
0

Munyemana Athanase 41 w’imyaka na Habimana Augustin w’imyaka 33 y’amavuko batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa amadolari ya Amerika asaga...

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

by radiotv10
15/01/2026
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America, yatangaje ko igiye guhagarika gutanga no kwakira ubusabe Visa ku baturage b'abimukira bo...

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

by radiotv10
14/01/2026
0

Abajenerali mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barimo Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki Gihugu,...

IZIHERUKA

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye
MU RWANDA

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

by radiotv10
17/01/2026
0

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

17/01/2026
Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

17/01/2026
Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

16/01/2026
Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

16/01/2026
Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

16/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umucyo ku ifoto y’umwana wagiye ku ishuri yambaye ishati ya Polisi y’u Rwanda

Umucyo ku ifoto y'umwana wagiye ku ishuri yambaye ishati ya Polisi y’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.