Ifoto n’amashusho bigaragaza Perezida wa Kenya, Dr William Ruto ari kugenda afata icyo kunywa cya mu gitondo anyuzamo akanareba kuri telefone, hamenyekanye igihe yafatiwe n’icyo yari agiye gukora.
Ni amafoto n’amashusho bikomeje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bashima uyu Mukuru w’Igihugu wakunze kugaragaza kwicisha bugufi.
Aya amafoto n’amashusho byafashwe ku wa wa Kabiri tariki 30 Mata 2024, ubwo Perezida William Ruto yerecyezaga mu cyumba kigari yayoboreyemo Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yari yatumije ngo Guverinoma yige ku kibazo cy’imyuzure ikomeje kwibasira iki Gihugu.
Ikinyamakuru Standard Media gikorera muri Kenya, kiri mu byatangaje aya makuru y’uburyo Perezida William Ruto yagiye kuyobora Inama y’Abaminisitiri ari kunywa icyo kunywa cya mu gitondo.
Mu butumwa dukesha iki kinyaamkuru, buvuga ko “Perezida William ruto yagaragaye anywa akarahure k’icyayi ubwo yari agiye kuyobora Inama y’Abaminisitiri mu Biro by’Umukuru w’Igihugu i Nairobi.”
EARLIER: President William Ruto enjoying a cup of tea ahead of the Cabinet meeting at State House Nairobi. The Cabinet deliberated on the floods situation in the country, among other issues.
Photos: PCS pic.twitter.com/6fBzi9xbZI
— The Standard Digital (@StandardKenya) April 30, 2024
Ni inama y’Abaminisitiri yateranye mu buryo butunguranye, yakurikiye ibiza byari byabaye mu ijoro ryo ku ya 29 rishyira ku ya 30 Mata 2024, byari byahitanye abantu barenga 50.
Perezida William Ruto ni umwe mu Bakuru b’Ibihugu bakunze kugaragaza guca bugufi. Muri Mata 2023 ubwo Perezida Ruto yagiriraga uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, akanasura Intara y’Iburasirazuba mu Karere ka Bugesera, ubwo yerecyezagayo na bwo yagaragaye yagiye gufata icyayi mu iduka ricuruza amafunguro yoroheje i Nyamata.
H.E Ruto William 🥰, I like this man 👏🏃♂️ pic.twitter.com/WqgKIQ5rIT
— 🅵🅰🅱🆁🅸🅲🅴 🅺🅰🅿🅰🅻🅰🅶🅶A (@KanyarwandaWacu) May 3, 2024
RADIOTV10