Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Kenya: Hari igikorwa cyasubukuwe nyuma y’ibyumweru bibiri gihagaze kubera imyuzure

radiotv10by radiotv10
07/05/2024
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Kenya: Hari igikorwa cyasubukuwe nyuma y’ibyumweru bibiri gihagaze kubera imyuzure
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma ya Kenya, yatangaje ko nyuma y’ibyumweru birenga bibiri ingendo za Gari ya Moshi zisubitswe kubera imyuzure yatewe n’imvura nyinshi idasanzwe yibasiye iki Gihugu, zongeye gusubukurwa.

Tariki 24 Mata 2024, nibwo ingendo za Gari ya moshi ziva mu mujyi wa Nairobi zerecyeza mu bice bya Embakasi, SGR Link na Syokimau, Limuru, Lukenya na Ruiru, zahagaritswe biturutse kuri iyi mvura imaze iminsi igwa.

Ikigo cy’ubwikorezi bukoresha Gari ya moshi, cyashyize hanze itangazo ko guhera kuri uyu wa Kabiri, ingendo zerecyeza mu bice bine bya Embakasi, Lukenya, SGR Link na Syokimau, zongeye gusubukurwa.

Icyakora ingendo zerecyeza mu bice bya Limuru na Ruiru, zo zakomeje kuba zifunze mu gihe imihanda ya Gari ya Moshi yerecyeza muri ibyo bice, yangijwe n’imyuzure irimo ikorwa.

Ibi bibaye mu gihe kuri uyu wa Mbere tariki 06 Gicurasi 2024, imvura yaguye yahitanye ababarirwa muri mirongo, mu gihe abasaga 174 bakomeretse bikomeye.

Abarenga 75 bakomeje kuburirwa irengero kuko batwawe n’imivu, mu gihe ababarirwa mu 46 937 bakuwe mu byabo.

Iyi myuzure imaze kugira ingaruka ku barenga 234 685 muri Kenya gusa. Ibi byanatumye itangira ry’igihembwe cya kabiri cy’amashuri muri Kenya ryari riteganyijwe kuri uyu wa Mbere tariki 06 Gicurasi 2024, ryimurirwa mu gihe kitazwi.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × five =

Previous Post

Umunyarwenga ugezweho muri sinema Nyarwanda yagaragaje uko impanuka aherutse kugira yamusize

Next Post

Nyuma y’uko M23 itegujwe kotswaho umuriro yagaragaje ko aho igenzura amahoro ahinda

Related Posts

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

by radiotv10
26/01/2026
0

U Buhindi bwizihije umunsi w’ubwigenge uzwi nka ‘Republic Day’ waranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo akarasisi kamukiwemo n’intwaro zirimo izikomeye. Ni ibirori...

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

by radiotv10
26/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko igisirikare cye kitigeze gikubita umugore w’umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi...

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

by radiotv10
26/01/2026
0

Mu bigo by’amashuri yisumbuye mu Gihugu cy’u Burundi muri Komini ya Gatara n’iya Kayanza, mu Ntara ya Butanyerera, haravugwa indwara...

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugaba w’ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni uherutse kongera gutorerwa kuyobora igihugu, yatangaje ko abashyigikiye ishyaka ritavuga...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare...

IZIHERUKA

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze
MU RWANDA

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

26/01/2026
Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyuma y’uko M23 itegujwe kotswaho umuriro yagaragaje ko aho igenzura amahoro ahinda

Nyuma y’uko M23 itegujwe kotswaho umuriro yagaragaje ko aho igenzura amahoro ahinda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.