Wednesday, December 31, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Musanze: Abahinzi bakunze kurira ayo kwarika bagejejweho inkuru yumvikanamo ko bagiye guhozwa amarira

radiotv10by radiotv10
15/05/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Musanze: Abahinzi bakunze kurira ayo kwarika bagejejweho inkuru yumvikanamo ko bagiye guhozwa amarira

Aba baturage bavuga ko bifuza ko iki gishanga gitunganywa

Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko abahinga mu kibaya cya Mugogo cyo mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze bamaze igihe bavuga ko ubuhinzi bwabo ari nk’urusimbi kuko imyaka yabo ihora irengerwa n’amazi, Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru buvuga ko hari icyizere ko hagiye kuboneka igisubizo kirambye.

Aba baturage bakunze kugaragariza RADIOTV10 ko iki kibazo cyagiye kubatera ibihombo, kuko amazi menshi yuzuraga muri iki Kibaya cya Mugogo, ntihagire uwirirwa ajya gusarura.

Umwe yagize ati “Turahinga tukagenda gutyo, ukajyamo amadeni, ugahinga byajya kugira ngo byere, amazi akaza bikarengerwa, ubwo amadeni akaba yose.”

Aba baturage bagereranayaga ubuhinzi bwabo n’urusimbi, kuko bashoraga amafaranga menshi, ariko yose akahatikirira, ahubwo bagasiga mu bibazo uruhuri kuko bahingaga ari uko bagujije.

Akomeza agira ati “Naba n’urusimbi ahari hari ubwo umuntu atomboye akunguka. Nk’ubu abenshi imirima yagendeyemo bari guca imigenda ariko na bwo ntibigire icyo bitanga.”

Undi ati “Ingaruka zihoraho kuko iyo wahinze nk’ibihingwa, amazi akaza kuzuramo urumva ibihingwa biruzura, watekereza rero nk’ikilo cy’ibirayi wahinze kubera abakozi baba barimo, ukagendera ku cyizere cy’uko baba bari gukora, ugahinga amazi akazi akuzura, ibyo wahinze byose nyine bikaba bipfuye ubusa.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice avuga ko iki kibazo cy’amazi amaze igihe yazengereje aba bahinzi, kigiye kubonerwa umuti urambye, kuko Leta y’u Rwanda yamaze gutanga ingengo y’imari yo kugitunganya mu buryo bugezweho.

Ati “Ikibazo turakizi ndetse hashyizwemo n’amafaranga kugira ngo icyo Kibaya cya Mugogo gitunganywe kugira ngo amazi atazongera kwangiriza abaturage; ni ukugira ngo rwose gitunganywe umusaruro umere neza n’amazi ntakomeza kwangiriza abaturage.”

Avuga ko ubuyobozi buri gukorana na Minisiteri y’Ingabo, kugira ngo iki kibazo kibonerwe umuti, kandi ko hari icyizere gihagije ko aya mazi atazongera kwangiza imyaka y’aba baturage.

Ikibaya cya Mugogo gifite ubuso bungana na hegitare 70, bwahoze butuweho n’abaturage mu myaka 30 ishize, nyuma baza kwimurwa n’imyuzure y’amazi yaturukaga mu misozi igikikije.

Aba baturage bavuga ko bifuza ko iki gishanga gitunganywa

INKURU MU MASHUSHO

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × two =

Previous Post

Chad: Habonetse uwa mbere utemera intsinzi ya General Itno watorewe kuba Perezida

Next Post

Kigali: Impungenge ni nyinshi ku kiraro kimaze imyaka 40 ibyacyo byarabaye agatereranzamba

Related Posts

Mental Wellness Reset for 2026: Practices to try out

Mental Wellness Reset for 2026: Practices to try out

by radiotv10
31/12/2025
0

As 2026 approaches, many young people in Kigali are quietly shifting priorities. Beyond career goals, side hustles and social media...

Amakuru agezweho ku barimo Prophet Joshua baherutse gufungwa bakurikiranyweho kugayisha ifaranga ry’Igihugu

Amakuru agezweho ku barimo Prophet Joshua baherutse gufungwa bakurikiranyweho kugayisha ifaranga ry’Igihugu

by radiotv10
30/12/2025
0

Abantu batanu barimo Heradi Sefu Josué uzwi nka Prophet Joshua, bari baherutse gutabwa muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro...

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abasirikare b’u Rwanda n’abo mu zindi nzego z’umutekano

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abasirikare b’u Rwanda n’abo mu zindi nzego z’umutekano

by radiotv10
30/12/2025
0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yashimiye abasirikare n’abo mu zindi nzego z’umutekano z’u Rwanda ku bw’akazi...

U Rwanda rwagaragaje iby’ingenzi umwaka wa 2025 ukwiye gusiga ku bibazo byo muri Congo

U Rwanda rwagaragaje iby’ingenzi umwaka wa 2025 ukwiye gusiga ku bibazo byo muri Congo

by radiotv10
30/12/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yibukije ko muri uyu mwaka wa 2025 hari inzira zizewe zashoboraga gutuma ibibazo by’amakimbirane biri mu karere byumwihariko...

Eng.-President Kagame’s end-of-year message to the Rwanda Defence Force

Eng.-President Kagame’s end-of-year message to the Rwanda Defence Force

by radiotv10
30/12/2025
0

President Paul Kagame, the Commander-in-Chief of the Rwanda Defence Force, has commended Rwanda’s soldiers and members of other security organs...

IZIHERUKA

Mental Wellness Reset for 2026: Practices to try out
IMIBEREHO MYIZA

Mental Wellness Reset for 2026: Practices to try out

by radiotv10
31/12/2025
0

Amakuru agezweho ku barimo Prophet Joshua baherutse gufungwa bakurikiranyweho kugayisha ifaranga ry’Igihugu

Amakuru agezweho ku barimo Prophet Joshua baherutse gufungwa bakurikiranyweho kugayisha ifaranga ry’Igihugu

30/12/2025
Hashyizwe hanze amakuru y’icyateye impanuka ikomeye yari ihitanye nimero ya mbere ku Isi mu iteramakofe

Hashyizwe hanze amakuru y’icyateye impanuka ikomeye yari ihitanye nimero ya mbere ku Isi mu iteramakofe

30/12/2025
Dore amafoto y’abayobozi bakuru ba AFC/M23 barindiwe umutekano bidasanzwe i Goma

Dore amafoto y’abayobozi bakuru ba AFC/M23 barindiwe umutekano bidasanzwe i Goma

30/12/2025
Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abasirikare b’u Rwanda n’abo mu zindi nzego z’umutekano

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abasirikare b’u Rwanda n’abo mu zindi nzego z’umutekano

30/12/2025
Umugaba Mukuru w’abarwanyi ba AFC/M23 Gen.Makenga yahaye ubutumwa abatekereza ko urugamba rwarangiye

Umugaba Mukuru w’abarwanyi ba AFC/M23 Gen.Makenga yahaye ubutumwa abatekereza ko urugamba rwarangiye

30/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali: Impungenge ni nyinshi ku kiraro kimaze imyaka 40 ibyacyo byarabaye agatereranzamba

Kigali: Impungenge ni nyinshi ku kiraro kimaze imyaka 40 ibyacyo byarabaye agatereranzamba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Mental Wellness Reset for 2026: Practices to try out

Amakuru agezweho ku barimo Prophet Joshua baherutse gufungwa bakurikiranyweho kugayisha ifaranga ry’Igihugu

Hashyizwe hanze amakuru y’icyateye impanuka ikomeye yari ihitanye nimero ya mbere ku Isi mu iteramakofe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.