Saturday, August 9, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Perezida Kagame yageze muri Guinea ahita anagirana ibiganiro na General Doumbouya

radiotv10by radiotv10
13/05/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yageze muri Guinea ahita anagirana ibiganiro na General Doumbouya
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yageze i Conakry muri Guinea Conakry, yakirwa na Perezida w’iki Gihugu, Lt Gen Mamadi Doumbouya; banagiranye ikiganiro cyihariye, cyibanze ku guteza imbere umubano mwiza usanzwe hagati y’Ibihugu byombi.

Perezida Paul Kagame yageze i Conakry kuri uyu wa Mbere tariki 13 Gicurasi 2024, nyuma yo gusoza uruzinduko yagiriraga muri Senegal yarangije mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.

Amakuru dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yagiye hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, avuga ko “Perezida Kagame yageze muri Conakry mu ruzinduko yakiriwemo na Perezida Mamadi Doumbouya.”

Perezidansi y’u Rwanda ikomeza ivuga ko “Abakuru b’Ibihugu bombi, bagiranye inama yo mu muhezo (tête-à-tête), baganira uburyo bateza imbere imikoranire myiza isanzwe hagati y’u Rwanda na Guinea mu nzego zitandukanye zirimo Ikoranabuhanga, ubucuruzi n’ishoramari.”

Umukuru w’u Rwanda agiriye uruzinduko muri Guinea nyuma y’umwaka umwe agize urundi muri iki Gihugu, kuko muri Mata umwaka ushize na bwo yari yakigendereye na bwo yakirwa na Perezida Mamadi Doumbouya, banagiranye ibiganiro.

Mu ntangiro z’uyu mwaka, muri Mutarama 2024, Perezida w’inzibacyuho wa Guinea na we yagendereye u Rwanda, na we yakirwa na Perezida Paul Kagame, banagirana ibiganiro na byo byari bigamije gutsimbataza umubano w’Ibihugu byombi.

Perezida wa Guinea, General Mamadi Doumbouya yakiriye Perezida Kagame

Umukuru w’u Rwanda yahawe ikaze muri Guinea

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − seven =

Previous Post

UPDATE: Hatanzwe umucyo ku ntandaro y’ibibazo bya Interinete ikomeje kugora bamwe

Next Post

Abategarugori batanga urugero rwiza ko nta murimo wahariwe abagabo gusa bavuze akabari ku mutima-(AMAFOTO)

Related Posts

Uwari wungirije Perezida Ruto yamuzamuyeho ibirego bikomeye

Uwari wungirije Perezida Ruto yamuzamuyeho ibirego bikomeye

by radiotv10
08/08/2025
0

Rigathi Gachaguwa wari Visi Perezida wa Kenya, ubu akaba atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida William Ruto; yavuze ko uyu Mukuru...

AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

Eng.-AFC/M23 refutes UN accusations of involvement in civilian killings

by radiotv10
08/08/2025
0

AFC/M23 coalition has strongly rejected United Nations reports accusing it of playing a role in the deaths of many civilians...

Icyo Teta Sandra yakoze akirekurwa nyuma yo gufungirwa kugonga umugabo we Weasel

Icyo Teta Sandra yakoze akirekurwa nyuma yo gufungirwa kugonga umugabo we Weasel

by radiotv10
08/08/2025
0

Umunyarwandakazi Teta Sandra ufitanye abana n’Umuhanzi w’Umunya-Uganda Weasel, nyuma yo gufungurwa na Polisi ya Uganda; yahise ajya gusura umugabo we...

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yavuze kuri raporo ziyishinja ibyo yemeza ko ari ibinyoma inagaragaza ibibishimangira

by radiotv10
08/08/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 bwamaganiye kure raporo z’Umuryango w’Abibumbye ziyishinja kugira uruhare mu mpfu z’abasivile benshi muri Teritwari ya Rutshuru, ivuga...

Hamenyekana icyakurikiyeho nyuma yuko Teta Sandra agonze Weasel hanajya hanze amashusho biba

Hamenyekana icyakurikiyeho nyuma yuko Teta Sandra agonze Weasel hanajya hanze amashusho biba

by radiotv10
07/08/2025
0

Nyuma yuko bivuzwe ko umuhanzi w’Umunya-Uganda, Weasel ari mu Bitaro aho ari kuvurirwa imvune z’amaguru yombi bivugwa ko yagize nyuma...

IZIHERUKA

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako
MU RWANDA

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

by radiotv10
09/08/2025
0

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

09/08/2025
Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

09/08/2025
The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

09/08/2025
Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

09/08/2025
Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

08/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abategarugori batanga urugero rwiza ko nta murimo wahariwe abagabo gusa bavuze akabari ku mutima-(AMAFOTO)

Abategarugori batanga urugero rwiza ko nta murimo wahariwe abagabo gusa bavuze akabari ku mutima-(AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.