Thursday, September 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hatangajwe ibiri gukorerwa abimukira u Bwongereza buzohereza mu Rwanda n’ikizakorerwa abazabyanga

radiotv10by radiotv10
17/05/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Hatangajwe ibiri gukorerwa abimukira u Bwongereza buzohereza mu Rwanda n’ikizakorerwa abazabyanga
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Bwongereza iratangaza ko abimwe ibyangombwa by’ubuhungiro muri iki Gihugu, barebwa na gahunda yo koherezwa mu Rwanda, bari gufatwa bagafungwa mu gihe hagitegerejwe igihe bagomba kurizwa indege.

Guverinoma y’u Bwongereza, ivuga ko “Abantu badafite uburenganzira bwo kuba mu Bwongereza, abaherutse gutsindwa mu bujurire bwabo bujyanye n’uburenganzira bwa muntu, kandi bakaba batemerewe kongera kujurira ibyemezo byabo, bagomba kwitegura koherezwa mu Rwanda.”

Nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Guverinoma y’u Bwongereza, yizeza ko “Abantu benshi badafite uburenganzira bwo kuba mu Bwongereza bazafashwa kubakira ubuzima bwabo mu Rwanda, Igihugu cya gatatu gitekanye, igihe bazaba batifuza gusubira mu Bihugu byabo nka Syria cyangwa Afghanistan.”

U Bwongereza kandi bwizeza abashaka ubuhungiro ngo bazahabwa ubufasha mu gihe cy’imyaka itanu, binyuze mu Kigo gishinzwe Abimukira n’Ubufatanye mu Iterambere ry’Ubukungu MEDP (Migration and Economic Development Partnership).

Abageze mu Bwongereza ku itariki ya 01 Mutarama 2022 na nyuma yaho bakaba baramenyeshejwe ko ibyifuzo byo gusaba ubuhungiro byabo bitagifite agaciro kugeza tariki 29 Kamena 2023, barebwa n’iyi gahunda yo koherezwa.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Umutekano w’Imbere mu Gihugu, James Cleverly yagize ati “Abo bose badafite uburenganzira bwo kuba bari mu Bwongereza, ntabwo bemerewe kuhaguma. Dufite Igihugu gitekanye cyiteguye kandi cyemeye kubakira, no kubaha inkunga ishoboka ndetse no kubafasha kubaka imibereho.

Turakomeza gufunga mu buryo buboneye abo bantu barebwa n’iyi gahunda yo gukurwa mu Gihugu kugeza igihe indege zizaberecyeza mu Rwanza zizaba ziteguye.”

Guverinoma y’u Bwongereza kandi yatangaje ko abari muri iki Gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, yiteguye kubafasha gusubira mu Bihugu byabo cyangwa muri iki Gihugu bagomba kuzoherezwamo.

U Bwongereza bwatangaje ko barebwa n’iyi gahunda, batazaba bashaka kuva muri iki Gihugu, bazafungwa cyangwa bakoherezwa ku ngufu mu Gihugu gitekanye gifitanye n’iki amasezerano.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 5 =

Previous Post

Menya igihe ikibuga cy’indege gishya u Rwanda rugiye kunguka kizafungurira imiryango

Next Post

Umubyinnyikazi ukunzwe mu Rwanda ahishuye bimwe abantu batamukekagaho (VIDEO)

Related Posts

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

by radiotv10
17/09/2025
0

Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe iperereza, yemeje ko abayobozi ba Israel bakoze Jenoside ku Banya-Palestine bo mu Ntara ya Gaza. Raporo...

Hashyizwe hanze ibimenyetso bigaragaza ko ushinjwa kwica Charlie Kirk ari we wabikoze

Hashyizwe hanze ibimenyetso bigaragaza ko ushinjwa kwica Charlie Kirk ari we wabikoze

by radiotv10
17/09/2025
0

Ubushinjacyaha buburana na Tyler Robinson ukekwaho kwica Umunyamerika Charlie Kirk, inshuti ikomeye ya Perezida Trump, bwagaragaje bumwe mu butumwa bwoherejwe...

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

by radiotv10
16/09/2025
0

Ifoto yafashwe mu 1863 yerekana umucakara yuzuye inkovu umugongo wose, igaragaza amateka y’ubucakara bwakorewe abirabura muri Leta Zunze Ubumwe za...

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

by radiotv10
16/09/2025
0

Ikubuga cy’Indege Mpuzamahanga cyitiriwe Melchior Ndadaye kiri i Bujumbura mu Burundi, cyamaze ijoro ryose nta ndege zikigwaho cyangwa ngo zihaguruke...

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

by radiotv10
16/09/2025
0

Umunyamerikakazi Aevin Dugas, ari mu byishimo nyuma yo kwandikwa mu gitabo cy’abanyaduhigo ku Isi ‘Guinness World Records’, aho yagize umusatsi...

IZIHERUKA

Pavelh Ndzila wagiye muri Rayon avuye muri APR bwa mbere ahishuye impamvu atagikinira Ikipe y’Igihugu
FOOTBALL

Pavelh Ndzila wagiye muri Rayon avuye muri APR bwa mbere ahishuye impamvu atagikinira Ikipe y’Igihugu

by radiotv10
18/09/2025
0

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

18/09/2025
Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

18/09/2025
Hemejwe ifungwa ry’abahanzikazi nyarwanda babiri hanamenyekana icyatumye bafatwa

Amakuru agezweho ku bahanzikazi nyarwanda Ariel Wayz na Babo baherutse gutabwa muri yombi

18/09/2025
Rwamagana: Abashoferi bari mu rujijo nyuma y’icyemezo bafatiwe bavuga ko cyazanye kubangamirana

Rwamagana: Abashoferi bari mu rujijo nyuma y’icyemezo bafatiwe bavuga ko cyazanye kubangamirana

18/09/2025
Inama Pavelh Ndzila agira Rayon mbere yo guhura na Singida yageze mu Rwanda

Inama Pavelh Ndzila agira Rayon mbere yo guhura na Singida yageze mu Rwanda

18/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umubyinnyikazi ukunzwe mu Rwanda ahishuye bimwe abantu batamukekagaho (VIDEO)

Umubyinnyikazi ukunzwe mu Rwanda ahishuye bimwe abantu batamukekagaho (VIDEO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Pavelh Ndzila wagiye muri Rayon avuye muri APR bwa mbere ahishuye impamvu atagikinira Ikipe y’Igihugu

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.