Saturday, August 9, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yagaragaje ibizafasha Afurika kugera ku byagezweho n’indi Migabane yateye imbere

radiotv10by radiotv10
16/05/2024
in MU RWANDA, POLITIKI, UBUKUNGU
0
Perezida Kagame yagaragaje ibizafasha Afurika kugera ku byagezweho n’indi Migabane yateye imbere
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame avuga ko Afurika itaremewe gusigara inyuma, kuko ibyagezweho n’indi Migabane, na yo yabigeraho, ariko ko bisaba gukoresha neza umutungo kamere ifite, no kwitunganyiriza ibicuruzwa bifite ireme kandi bigacururizwa muri uyu Mugabane.

Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 16 Gicurasi 2024, ubwo yatangizaga ku mugaragaro Ihuriro ry’Abayobozi Bakuru b’Ibigo by’Abikorera riziwi nka ‘Africa CEO Forum’ ribereye mu Rwanda ku nshuro ya kabiri.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko ibibazo bikomeje kuba ku Isi nk’icyorezo cya Covid ndetse n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, byigishije abatuye Isi amasomo akomeye.

Ati “Amwe muri yo, ni uko hakenewe ko inzego za Leta n’iz’abikorera zikorana bya hafi. Ubwihutire bwo gukora ubucuruzi budasanzwe, ntabwo ari bishya. Kuva mu myaka yatambutse, icyagaragaye ni uko imbogamizi duhuriyeho zishobora kubonerwa umuti igihe twatahiriza umugozi umwe.”

By’umwihariko ku Mugabane wa Afurika, Perezida Paul Kagame yavuze ko ari ngombwa ko hubakwa ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo byose byavuka.

Ati “Urugero, ni yo mpamvu twatangije Isoko Rusanye Nyafurika. Icy’ibanze ni uko dufite umutungo kamere ariko dukeneye kuwusangira hagati yacu.”

Umukuru w’u Rwanda kandi yavuze ko uko Umugabane wa Afurika uzarushaho kunga ubumwe, ari na ko ibyo uzaba wiyemeje kugeraho, bizagenda bigerwaho mu buryo bworoshye kandi bwihuse, ndetse n’abafatanyabikorwa baze kuwushyigikira.

Yavuze ko guhuza imbaraga k’uyu Mugabane wa Afurika mu bijyanye n’ubucuruzi, ari amahirwe yo gukomeza kuzamura isoko ryawo ndetse no kwagura urwego rwo guhiganwa gushyira ku isoko ibifite ireme n’ubuziranenge.

Ati “Afurika ubundi ntiyari ikwiye gusaba umwanya ku meza y’ibiganiro. Ndemeranya na benshi mu bambanjirije kandi ndumva ishingiro ry’ibyo batishimiye, rwose turabisangiye. Uyu munsi hafi 20% y’Isi, ni Afurika kandi kugera muri 2050 izaba ari 25%, mu gihe cya vuba, Ibihugu bizaba biri mu nzira y’amajyambere kandi ubukungu bwabyo bugakomeza gukura, bizaba ari ibya Afurika.”

Perezida Kagame avuga ko muri iki kinyejana cy’ubukungu bukomeje kuzamuka, Afurika izakomeza gutera imbere kandi igakomeza kuba kimwe mu bigega by’iterambere ry’Isi.

Ati “Ariko kugira ngo Afurika igire ubukungu butajegajega mu buryo bwuzuye, tugomba kuzamura imyumvire yacu, kandi tugashyira imbere gutunganya ibifite ireme ryo hejuru kandi bikagurishirizwa iwacu.”

Avuga ko ibi bizafata igihe kandi n’imbaraga nyinshi ariko “Afurika igomba kubikora muri byose dukora, yaba mu miyoborere ndetse no muri Politiki, nka bimwe bigira uruhare runini.”

Perezida Kagame yavuze ko ibyo ibindi bice by’Isi byagezeho, n’Umugabane wa Afurika wabigeraho bityo ko Ibihugu byawo bikwiye gukoresha imbaraga zose bifite kugira ngo bitere imbere nk’ibindi byo ku yindi Migabane.

Perezida Kagame yatangije ku mugaragaro iyi Nama
Ni inama yitabiriwe n’abayobozi bakuru b’Ibigo by’abikorera muri Afurika

Iyi nama ibereye mu Rwanda ku nshuro ya kabiri

Photos/RBA

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen + seven =

Previous Post

Amakuru avugwa ku mirwano ya M23 na FARDC n’ibice yakomerejemo

Next Post

Abifuza guhatanira kuyobora u Rwanda nk’abakandida bigenga bagaragarijwe icyo bajya babanza gutekereza

Related Posts

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

by radiotv10
09/08/2025
0

In the heart of Rwanda’s rich cultural heritage lies a unique, geometric art form known as Imigongo. Imigongo is a...

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

by radiotv10
09/08/2025
0

Abofisiye 163 n’abafite andi mapeti mu Ngabo z’u Rwanda mu mutwe ushinzwe imyitwarire (Military Police) barangije imyitozo bamazemo ibyumweru bitandatu,...

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

by radiotv10
09/08/2025
0

Algorithm Inc, a regional tech company known for its innovative business software solutions, has launched a groundbreaking new platform called...

Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

by radiotv10
08/08/2025
0

Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali, iratangaza ko yafashe abantu 10 mu Karere ka Nyarugenge bakurikiranyweho ibikorwa by’ubujura bwo gutobora...

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

by radiotv10
08/08/2025
1

The digital ID will be issued to Rwandans, refugees, and foreigners, NIDA’s Director General Mukesha Josephine announced on August 7,...

IZIHERUKA

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft
IMIBEREHO MYIZA

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

by radiotv10
09/08/2025
0

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

09/08/2025
Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

09/08/2025
Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

08/08/2025
Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

08/08/2025
Uwari wungirije Perezida Ruto yamuzamuyeho ibirego bikomeye

Uwari wungirije Perezida Ruto yamuzamuyeho ibirego bikomeye

08/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abifuza guhatanira kuyobora u Rwanda nk’abakandida bigenga bagaragarijwe icyo bajya babanza gutekereza

Abifuza guhatanira kuyobora u Rwanda nk’abakandida bigenga bagaragarijwe icyo bajya babanza gutekereza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.