Thursday, December 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hasobanuwe uburyo Kigali ari amahitamo meza yo kuba isangano ry’ingendo zo mu kirere muri Afurika

radiotv10by radiotv10
18/05/2024
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Hasobanuwe uburyo Kigali ari amahitamo meza yo kuba isangano ry’ingendo zo mu kirere muri Afurika
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bwa RwandAir bwagaragarije ibigo by’ubucuruzi n’izindi sosiyete z’indege muri Afurika, uburyo Kigali ari ahantu heza haba igicumbi cyo guhuza ibyerecyezo by’ingendo zo mu kirere kuri uyu Mugabane ndetse no ku Isi, kubera imiterere y’u Rwanda rusanzwe ari nk’umutima wa Afurika.

Byasobanuwe n’Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete y’Indege y’u Rwanda (RwandAir), Yvonne Manzi Makolo mu nama yiga ku Bukungu yabere i Doha izwi nka ‘Qatar Econmic Forum’.

Imyaka itatu iruzuye RwandAir yemeranyije imikoranire na Qatar Airways, yatumye iyo sosiyete yo muri Qatar yegukana imigabane ingana na 49% muri RwandAir, ndetse ikaba inafite 60% mu kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera kiri kubakwa

Umuyobozi wa RwandAir, Yvone Manzi Makolo yavuze ko ubu bufatanye bumaze guteza imbere urwego rw’ingendo zo mu kirere mu Rwanda.

By’umwihariko yagaragaje uburyo kuzamura uru rwego mu Rwanda byagiriye akamaro Umugabane wa Afurika ndetse n’Isi, kuko ingendo z’indege ziva zinerecyeza muri iki Gihugu, ari nk’isangano ry’izerecyeza mu bindi Bihugu, kuko Kigali yaje yuganganira Addis Ababa muri Ethiopia.

Yagize ati “Addis ni igicumbi gikomeye, ariko ndatekereza ko Kigali na yo ari andi mahitamo muri aka karere. Ushingiye no ku miterere y’u Rwanda; ruri mu mutima wa Afurika. Ibyo bituma byorohera kugera mu byerecyezo byose by’Isi. Hari amahirwe yo kurushaho guteza imbere uru rwego ku buryo rwahangana n’abandi. Twatangiye buhoro ariko dukomeje gutera imbere. Imirimo irakomeje.”

Umuyobozi wa RwandAir avuga ko Umugabane wa Afurika ufite ibibazo bikomeye mu guteza imbere uru rwego rw’ingendo zo mu kirere, ariko ko iyi mikoranire yabahaye amahirwe adasanzwe.

Ati “Hari imbogamizi nyinshi zirimo ikiguzi cy’imirimo, ibikorwa remezo, gufungura ikirere, n’abakozi bafite ubumenyi. Birumbikana ko hari imbogamizi; ariko uyu Mugabane unafite amahirwe yawufasha guhangana na byo, ariko icy’ingenzi ni ukureba uburyo twagera muri Afurika yose. Ibyo ni nabyo RwandAir ishyize imbere.

Tubanza guhuza u Rwanda n’Umugabane wa Afurika; hanyuma tukagera n’ahandi ku isi. Ibyo tubifatanyamo na QatarAirways, tujya i Doha inshuro esheshatu mu cyumweru, dufatanyije n’iyo sosiyete kandi tugera mu byerecyezo bisaga 70. Ni iby’agaciro kuri sosiyete ntoya nkatwe kugera mu byerecyezo bisaga 90 kandi dufite indege 14 zonyine.”

Badr Mohammed al Meer uyobora Qatar Airways avuga ko u Rwanda rwabaye umufatanyabikorwa mwiza, by’umwihariko akaba abona ubu buryo bw’imikoranire ari bwo bushobora gufasha n’ibindi Bihugu.

Yagize ati “Bagomba kugira imyumvire nk’iy’Abanyarwanda. Abafatanyabikorwa bacu b’i Kigali badufunguriye imiryango, ntabwo bashyize imbere kurinda sosiyete yabo. Intego yacu ni ugufasha RwandAir n’ikibuga cy’indege cya Kigali kugera ku rundi rwego.”

Ibi bigo byombi biremeza ko iyi mikoranire izarushaho gutanga umusaruro mu myaka iri imbere, ndetse ko n’ibindi Bihugu bigomba guhindura imyumvire bigafungura isoko kugira ngo uru rwego rutangire gukorera mu nyungu.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − 8 =

Previous Post

Perezida Kagame yakiriye ku meza abitabiriye Inama ‘Africa CEO Forum’ barimo Abaperezida batatu (AMAFOTO)

Next Post

Mauritania: Hatangajwe imbogamizi zitavugwaho rumwe zakomye mu nkokora uwifuza kongera guhatanira kuba Perezida

Related Posts

Ni gute hatahuwe abakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’Ikigo cya Gisirikare mu Rwanda

Ni gute hatahuwe abakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’Ikigo cya Gisirikare mu Rwanda

by radiotv10
11/12/2025
0

Abantu 15 barimo abaganga, n’abanyamuryango b’Ikigo cya Gisirikare cy’Ubwishingizi ku Ndwara (MMI), bakuriranyweho kunyereza amafaranga y’iki Kigo, aho batahuwe ubwo...

Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

by radiotv10
11/12/2025
0

Umukozi ushinzwe imyirwarire y’abanyeshuri mu ishuri rya Saint Trinité de Ruhango riherereye mu Karere ka Ruhango, yatawe muri yombi n’Urwego...

Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

Min.Nduhungirehe yavuze gihamya ibeshyuza ababeshye ko hari bombe zavuye Bugarama zarashwe Kamanyola

by radiotv10
11/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwerera, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko abazamuye ibirego by’ibinyoma bivuga ko hari ibisasu byarashwe muri Kamanyola biturutse...

Ibizamini bya Leta: Imitsindire muri ‘O Level’ yasubiye inyuma, muri ‘Primaire’ irazamuka

Hagaragajwe impamvu zituma amashuri y’i Kigali adatsindisha bishimishije mu bizamini bya Leta

by radiotv10
11/12/2025
0

Mu nama nyunguranabitekerezo yahurije hamwe inzego z’uburezi mu Mujyi wa Kigali, haganiriwe ku mpamvu zituma amashuri yo muri uyu Mujyi...

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Hemejwe amakuru y’umupolisi w’u Rwanda warashe abantu babiri barimo DASSO nawe agahita yirasa

by radiotv10
10/12/2025
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko Umupolisi wo mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro, yarashe abantu babiri barimo Umu-DASSO...

IZIHERUKA

Ni gute hatahuwe abakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’Ikigo cya Gisirikare mu Rwanda
MU RWANDA

Ni gute hatahuwe abakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’Ikigo cya Gisirikare mu Rwanda

by radiotv10
11/12/2025
0

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

11/12/2025
Uko byagenze ubwo umuhanzi Lionel Sentore yahuraga n’umubyeyi we baherukanaga mu myaka 13 ishize

Uko byagenze ubwo umuhanzi Lionel Sentore yahuraga n’umubyeyi we baherukanaga mu myaka 13 ishize

11/12/2025
Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

11/12/2025
Amakuru mashya: Ibya Rayon byongeye gusubirwamo abayobozi bose bakurwaho hahita hatangazwa ab’inzibacyuho

Perezida w’Inzibacyuho wa Rayon yatanze umucyo ku bibaza ku hazaza h’ikipe

11/12/2025
Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

Min.Nduhungirehe yavuze gihamya ibeshyuza ababeshye ko hari bombe zavuye Bugarama zarashwe Kamanyola

11/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mauritania: Hatangajwe imbogamizi zitavugwaho rumwe zakomye mu nkokora uwifuza kongera guhatanira kuba Perezida

Mauritania: Hatangajwe imbogamizi zitavugwaho rumwe zakomye mu nkokora uwifuza kongera guhatanira kuba Perezida

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ni gute hatahuwe abakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’Ikigo cya Gisirikare mu Rwanda

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

Uko byagenze ubwo umuhanzi Lionel Sentore yahuraga n’umubyeyi we baherukanaga mu myaka 13 ishize

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.