Wednesday, September 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Amakuru mashya atunguranye kuri rutahizamu w’Umunya-Nigeria wagaragaye yitabiriye umwiherero w’Amavubi

radiotv10by radiotv10
20/05/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Amakuru mashya atunguranye kuri rutahizamu w’Umunya-Nigeria wagaragaye yitabiriye umwiherero w’Amavubi
Share on FacebookShare on Twitter

Rutahizamu w’Umunya-Nigeria, Ani Elijah wagaragaye yitabiriye umwiherero w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, yaje kuwuvamo igitaraganya kugira ngo iby’ibyangombwa bye bibanze bisobanuke.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Gicurasi 2024, ubwo abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda bitabiraga umwiherero wo kwitegura imikino ibiri ifite irimo uwa Benin na Lesotho, hagaragayemo rutahizamu Ani Elijah usanzwe akomoka muri Nigeria akaba ari umukinnyi wa Bugesera FC.

Kwitabira umwiherero kwa Ani Elijah utari wanahamagawe n’umutoza, kwaje nyuma y’uko byari bimaze iminsi bivugwaho ko ashobora gukinira Amavubi.

Amakuru agera kuri RADIOTV10 mu ishami rya Siporo, yemeza ko uyu rutahizamu, yamaze kuva mu mwiherero kuko atarabonerwa ibyangombwa byo gukinira u Rwanda.

Gukura Ani Elijah mu mwiherero, ni icyemezo cyafashwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kubera impungenge ko ibyangombwa bye bitaboneka, bikarangira adakiniye u Rwanda.

Amakuru avuga kandi ko FERWAFA yanavuganye n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Nigeria, iribaza niba Ani Elijah atarakiniye Ikipe y’Igihugu ku buryo byaba ikibazo gihe yakinira u Rwanda, gusa ishyirahamwe ryo muri Nigeria rikaba ryabwiye iryo mu Rwanda ko atigeze ahamagarwa mu ikipe y’Igihugu.

Nanone kandi amakuru avuga ko FERWAFA yatangiye gushaka ibyangombwa bya nyuma by’uyu rutahizamu Ani Elijah kugira ngo atangire gukinira Amavubi nta nkomyi.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − four =

Previous Post

Uko i Kinshasa byifashe nyuma y’uko hapfubijwe ‘Coup d’Etat’ bigateza impagarara kuri bamwe

Next Post

S.Africa: Urukiko rwafashe icyemezo ku wabaye Perezida wifuzaga kongera kwiyamamaza uvugwaho imiziro

Related Posts

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

by radiotv10
13/09/2025
0

Umunyamakuru Mucyo Antha Biganiro wamenyekanye mu biganiro bya siporo, yashyize hanze abakinnyi 11 n’umutoza abona b’ibihe byose banyuze mu mupira...

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

by radiotv10
12/09/2025
0

Urwego rushinzwe gutegura Shampiyona y’umupira w’Amaguru 'Rwanda Premier League', rwatangaje ibihano bishya bizaja bihabwa abarenga ku mategeko n’amabwiriza mu mwaka...

Abakinnyi ba APR bavuye mu makipe y’Ibihugu barimo Mugisha wahesheje umugisha Amavubi dore uko bahagaze (AMAFOTO)

Abakinnyi ba APR bavuye mu makipe y’Ibihugu barimo Mugisha wahesheje umugisha Amavubi dore uko bahagaze (AMAFOTO)

by radiotv10
11/09/2025
0

Abakinnyi ba APR FC bavuye mu makipe y’Ibihugu, bahise basanga bagenzi babo muri Tanzania aho iyi kipe iri mu mikino...

Icyo amategeko avuga ku byo Abanyekongo bakoreye muri Sitade n’ibihano bishobora gufatwa

Icyo amategeko avuga ku byo Abanyekongo bakoreye muri Sitade n’ibihano bishobora gufatwa

by radiotv10
10/09/2025
0

Ibikorwa bidakwiye byakozwe n’abafana b’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byo kwangiza Sitade yabo, bishobora gutuma hafatwa ibihano...

Hamenyekanye amafaranga Perezida wa FERWAFA yahaye Amavubi nk’agahimbazamusyi ayakuye ku ikofi ye

Hamenyekanye amafaranga Perezida wa FERWAFA yahaye Amavubi nk’agahimbazamusyi ayakuye ku ikofi ye

by radiotv10
10/09/2025
0

Nyuma yuko Perezida mushya w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA) Shema Ngoga Fabrice yizeje Amavubi kubakandira akanyenyeri nyuma yo gutsinda Zimbabwe, amakuru...

IZIHERUKA

Why do young people quit jobs after a few months?
MU RWANDA

Why do young people quit jobs after a few months?

by radiotv10
17/09/2025
0

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

17/09/2025
Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

17/09/2025
Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

17/09/2025
Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

17/09/2025
Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

17/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
S.Africa: Urukiko rwafashe icyemezo ku wabaye Perezida wifuzaga kongera kwiyamamaza uvugwaho imiziro

S.Africa: Urukiko rwafashe icyemezo ku wabaye Perezida wifuzaga kongera kwiyamamaza uvugwaho imiziro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why do young people quit jobs after a few months?

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.