Thursday, October 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwagaragaje ikihishe inyuma y’ibikorwa byadutse birwibasira binyuzwa mu itangazamakuru

radiotv10by radiotv10
29/05/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda rwagaragaje ikihishe inyuma y’ibikorwa byadutse birwibasira binyuzwa mu itangazamakuru
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibikorwa byadutse by’abakoresha itangazamakuru mu nyungu za Politiki bibasira u Rwanda n’Abanyarwanda, ivuga ko bigamije guhungabanya imigendekere myiza y’Amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite.

Ni nyuma y’uko hari Ibitangazamakuru bivuze ko bigiye gushyira hanze uruhererekane rw’inkuru byita ko zicukumbuye ngo zigaragaza bimwe mu bitagenda mu Rwanda ariko ntibivugwe.

Itangazo ry’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda ryagiye hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Gicurasi 2024, rivuga ko atari ubwa mbere hakoreshejwe itangazamakuru mu guharabika u Rwanda ibinyoma, kandi ko byose biba bigamije inyungu za Politiki.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko yahisemo kutagira icyo isubiza ku bihuha nk’ibi biba bidafite ishingiro, kuko yagiye ibisobanuraho kenshi.

Iti “Abanyarwanda ntibagitungurwa n’ibyo bikorwa by’abo bakoresha itangazamakuru mu nyungu zabo bwite, ahanini bigamije guhungabanya imigendekere myiza y’amatora ya Perezida wa Repubulika  n’ay’Abadepite.”

Nanone kandi Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko ibi bigamije kuyobya uburari ku bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda biri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Guverinona iti “Ibi bijyanye kandi no kuba, hafi y’umupaka w’Uburengarazuba bw’u Rwanda, mu ntambara ibera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, umutwe w’abajenosideri wa FDLR ukomeje gukingirwa ikibaba, hagamijwe kugirira nabi u Rwanda no gushyigikira “ihinduka ry’ubutegetsi” rimaze igihe ritangajwe na Perezida wa DRC.”

Guverinoma y’u Rwanda yaboneyeho guhumuriza Abanyarwanda no gukurira inzira ku murima abafite imigambi nk’iyi ko “Iyi ntego ntizigera igerwaho, kuko Abanyarwanda biyubakiye politiki itajegajega ishingiye ku bumwe no gukorera mu mucyo muri iyi myaka ishize.”

Iri tangazo rigasoza rigira riti “Inzira ya demokarasi u Rwanda rwahisemo izakomeza; kandi, mu mahoro no mu bwisanzure, Abanyarwanda bazihitiramo abo bifuza ko babayobora mu gihe kiri imbere.”

Mu gihe u Rwanda ruba rwitegura kwinjira mu bikorwa bikomeye nk’iki muri Nyakanga cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite, Ibitangazamakuru mpuzamahanga, bikunze guha urubuga abatavuga rumwe n’u Rwanda biyemeje kurusebya, bagaragaza ibinyoma by’ibibi bavuga ko biri muri iki Gihugu kizwiho kugira imiyoborere ireba kure, ishyira imbere inyungu z’abaturage.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 − four =

Previous Post

USA: Hamenyekanye umubare w’abahitanywe n’inkubi y’umuyaga yibasiye Leta enye

Next Post

Umunyarwanda uburanishirizwa mu Bubiligi hagaragajwe ibyamuranze muri Jenoside nka gihamya y’ibyo ashinjwa

Related Posts

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

by radiotv10
16/10/2025
0

IP Emmanuel Gahigana, ni umwe mu bapolisi bahize abandi mu mahugurwa yaberaga mu Misiri mu byiciro bitandukanye, akaba yanashyikirijwe igihembo...

Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

by radiotv10
16/10/2025
0

Impanuka y’imodoka y’ikamyo yabereye mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, yagonze izindi modoka, ikanahitana ubuzima bw’abantu babiri, birakekwa...

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana

by radiotv10
16/10/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yihanganishije umuryango w’umunyapolitiki Raila Odinga wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Kenya, witabye Imana....

Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

by radiotv10
16/10/2025
0

Abantu 25 basohotse ku rutonde rwashyizwe hanze n'Ikigo gishinzwe Gutahura no Kurwanya Ibyaha byo mu rwego rw’Imari- FIC (Financial Intelligence...

Post-grad panic: What happens after university?

Abazitabira ‘Graduation’ ya Kaminuza y’u Rwanda bashyiriweho uburyo buzaborohereza

by radiotv10
16/10/2025
0

Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda, bwatangaje ko hashyizweho uburyo bwo kuzafasha abazitabira ibirori byo guha impamyabumenyi abayirangijemo bizabera i Huye,...

IZIHERUKA

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo
AMAHANGA

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

by radiotv10
16/10/2025
0

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

16/10/2025
Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

16/10/2025
Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

16/10/2025
Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana

16/10/2025
Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

16/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyarwanda uburanishirizwa mu Bubiligi hagaragajwe ibyamuranze muri Jenoside nka gihamya y’ibyo ashinjwa

Umunyarwanda uburanishirizwa mu Bubiligi hagaragajwe ibyamuranze muri Jenoside nka gihamya y’ibyo ashinjwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.