Wednesday, October 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Iby’ingenzi wamenya ku muyobozi w’ishuri watanze kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika

radiotv10by radiotv10
29/05/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Iby’ingenzi wamenya ku muyobozi w’ishuri watanze kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika
Share on FacebookShare on Twitter

Habimana Thomas usanzwe ari umuyobozi w’ikigo cy’ishuri cyo mu Karere ka Rubavu, na we yatanze kandidatire kugira ngo azahatane mu matora y’Umukuru w’Igihugu, avuga ko politiki amaze kuyigiramo ubunaribonye ngo kuko kuyobora ishuri nabyo bisaba kuba umunyapolitiki.

Habimana Thomas yatanze kandidatire ye kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Gicurasi 2024, yakiriwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Hon. Oda Gasinzigwa.

Asanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri cy’Imyuga n’Ubumenyingiro cya Hope Technical Secondary School cyo mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu.

Habimana wifuza kuba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, avuga ko mbere yo kuba umuyobozi w’Ishuri, yakoze mu burezi mu gihe cy’imyaka icumi, none ubu akaba yifuza kuba yahatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Avuga ko kimwe mu byamuteye inyota yo kumva yahatanira uyu mwanya, ari ukuba yarabyirutse abona iterambere rigenda rigerwaho n’Igihugu, akaba yumva yifuza na we gutanga umusanzu mu gukomeza kugiteza imbere.

Yakuze yiyumvamo politiki, ategereza ko ageza ku myaka 35 kugira ngo ahatanire kuba yaba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Ati “Urugendo rwanjye rwa politiki ni ubuzima bwa buri munsi, kuko ntabwo wayobora ikigo cy’Ishuri utari umunyapolitiki, rero ubuzima bwanjye bwa buri munsi mbaho nk’umunyapolitiki ukunda igihugu cye kandi wifuza kubona Igihugu cye gikomeza gutera imbere.”

Abajijwe ishingiro ry’icyizere afite ko aramutse yemerewe kwiyamamaza yazatorwa, Habimana yavuze ko “kuba nshobora gutanga kandidatire umuntu wangize uwo ndiwe akiri mu bakandida uyu munsi, ni iby’agaciro rero kugira ngo nanjye mpamye ko imbaraga, ubushake; Guverinoma y’u Rwanda yashyizemo kugira ngo Igihugu cyacu gitere imbere, uyu ni umwe mu misaruro.”

Habimana uvuga ko yabonye umwanya akwiye guhatanira ari uyu w’Umukuru w’Igihugu, yavuze ko ari umwanya ufite icyo usobanuye gishobora kugirira benshi akamaro igihe yaramuka agiriwe icyizere, ariko ko naramuka atanakigiriwe, bitazamuca intege kuko akiri muto, ku buryo yazaniyamamaza mu bihe biri imbere.

Habimana wifuza kuzahatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − 16 =

Previous Post

Hasobanuwe impamvu hagiye kugabanywa ingendo z’abayobozi b’inzego zo mu Rwanda bajya mu nama

Next Post

Perezida Kagame yatanzweho urugero mu nama Nyafurika ibera muri Kenya

Related Posts

Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

by radiotv10
22/10/2025
0

Abasenateri bane bashyizweho na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame; bamushimiye icyizere yabagiriye cyo gukomeza gukorera Igihugu, bamwizeza kuzakorana umurava. Aba...

Ibyifuzo bitangwa n’abaherutse kwibasirwa n’ibiza bidasanzwe byabasize mu marira menshi

Ibyifuzo bitangwa n’abaherutse kwibasirwa n’ibiza bidasanzwe byabasize mu marira menshi

by radiotv10
22/10/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayoza baherutse guhura n’ibiza by’imvura byatwaye ubuzima bwa bamwe, bikanangiza...

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
21/10/2025
0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashyizeho Abasenateri bane nyuma yuko manda y’abo yari yashyizeho irangiye, barimo babiri bagarutse muri Sena...

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
22/10/2025
3

Rwanda’s ambitious move to introduce a new digital identification system has sparked widespread curiosity among citizens and observers eager to...

Umuburo wihutirwa ureba umuntu wese wanyoye iyi Jus n’iki kinyobwa mu Rwanda

Umuburo wihutirwa ureba umuntu wese wanyoye iyi Jus n’iki kinyobwa mu Rwanda

by radiotv10
21/10/2025
0

Polisi y’u Rwanda iragira inama abantu bose bacuruza ibinyobwa byakozwe n’inganda zagaragaweho kutuzuza ubuziranenge byumwihariko urwa Salama rukora umutobe (Jus/Juice),...

IZIHERUKA

Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships
SIPORO

Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

by radiotv10
22/10/2025
0

Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

22/10/2025
Ibyifuzo bitangwa n’abaherutse kwibasirwa n’ibiza bidasanzwe byabasize mu marira menshi

Ibyifuzo bitangwa n’abaherutse kwibasirwa n’ibiza bidasanzwe byabasize mu marira menshi

22/10/2025
BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

21/10/2025
Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

Byongeye gukomera hagati ya AFC/M23 na FARDC uruhande rumwe rwongera gukoresha intwaro za rutura

21/10/2025
Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

22/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yatanzweho urugero mu nama Nyafurika ibera muri Kenya

Perezida Kagame yatanzweho urugero mu nama Nyafurika ibera muri Kenya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

Ibyifuzo bitangwa n’abaherutse kwibasirwa n’ibiza bidasanzwe byabasize mu marira menshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.