Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Minisitiri Biruta yagaragaje icyo abifuza gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda bibeshyaho

radiotv10by radiotv10
30/05/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Minisitiri Biruta yagaragaje icyo abifuza gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda bibeshyaho
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta; yavuze ko abavuga ko bifuza gukuraho ubutegetsi buriho mu Rwanda, bibeshya ku mbaraga z’iki Gihugu n’ubumwe bw’Abanyarwanda badashobora kubona aho babumenera.

Dr Biruta yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Gicurasi 2024, ubwo habaga igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.

Minisitiri Biruta yagarutse ku bamaze igihe bagerageze guhungabanya umutekano n’ituze by’u Rwanda, avuga ko ababikora hari byinshi baba birengagije, bidashobora kubemerera kugera ku migambi yabo mibisha.

Ati “Buriya intwaro ya mbere ituma bagerageza ariko Igihugu ntikijegajege ahubwo kikavamo cyakomeye kurushaho, ikintu gikomeye cyane, intwaro barwana na yo batanayizi, ni ubumwe n’ubwiyunge twubatse muri iyi myaka 30.”

Dr Biruta avuga ko abirirwa bavuga ko bashaka guhindura ubutegetsi buriho mu Rwanda, hari icyo birengagiza kandi cyubatswe n’Abanyarwanda.

Ati “Ikintu bibeshyaho gikomeye cyane buriya, ni ukwibwira ngo u Rwanda rurajegajega, ruri fragile ngo basunitse gatoya rwahungabana bigacika.

Hari bamwe bakizirikiye muri ya ngengabitekerezo ya Jenoside n’imitekerereze ya cyera, bibwira ko uyu munsi Abanyarwanda bakirota bagaruye ikintu kimeze nk’interahamwe kuko bamwe muri bo barazifite muri ibyo Bihugu [zifite andi mazina ariko ni kimwe].

Hari abakibeshya ngo ‘ni yo mitekerereze y’Abanyarwanda, ni uko bateye, ngo uyu munsi babonye uburyo babisubiramo. Aho barahibeshya cyane, ni yo mpamvu ibyo bagerageza byose bitagira icyo bigeraho, bikabayobera.”

Dr Biruta avuga ko nyuma y’uko hahagaritswe Jenoside yakorerwaga Abatutsi, Abanyarwanda biyubakiye Igihugu cyabo bashingiye ku mitekerereze n’imyumvire mishya itagira uwo iheeza, ku buryo mu myaka 30 ishize, Abanyarwanda bubatse ubumwe butajegajega.

 

Ipfunwe ryakomeje gutuma baharabika u Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta yanagarutse ku banyamakuru bishyize hamwe bavuga ko bagiye gutangaza inkuru z’uruhererekane zigaragaza ibyo bavuga ko bitagenda mu Rwanda, avuga ko bamwe muri bo babiterwa n’ipfunwe.

Ati “Benshi muri bo baba bafite Leta zibasunika zibakoresha, turabazi turamenyerenye. Iyo ubakurikiranye neza, usanga ari ba bandi bari bafite ububasha n’ubushobozi ariko bananiwe kugira icyo bakora kugira ngo Jenoside ntibe, aho itangiriye ntibagira icyo bakora kugira ngo ihagarare.”

Yavuze kandi ko Leta zishyigikiye abo Banyamakuru, zakunze gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kubera ikimwaro cyo kuba zarananiwe kugira icyo zikora.

Ati “Ni ba bandi bakunze gukirana n’Umuryango w’Abibumbye bananiwe kuyita uko ari yo nyine ko ari Jenoside. Abo bose ni bo bariya.”

Biruta yavuze ko abandi mu bashyigikiye aba banyamakuru ari abakiboshywe n’ingengabitekerezo y’amacakubiri, bananiwe kwakira uburyo u Rwanda n’Abanyarwanda babashije kwikura mu irondabwoko, bakubaka ubumwe ndetse bukaba ari bwo musingi w’iterambere bakomeje kugeraho rishimwa na buri wese.

Ati “Ugasanga ni ibintu batakira. ‘Ntabwo Igihugu gito nk’u Rwanda bikwiye kuvugwa ko hari ibyo bagezeho kubera ko wenda bishobora kuzabangamira n’inyungu zacu, umunsi hari abandi babigannye, bakaba banatureba mu maso bakatubwiza ukuri n’icyo badutekerezaho’ mu gihe bo bamenyereye ko abirabura twe Abanyafurika iyo bavuze ugomba kureba hasi ukanabyemera.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, avuga ko imyumvire nk’iyi ikwiye kurangira, abantu bakumva ko bose bashoboye, ariko Abanyarwanda bagahora bazirikana ko abagifite imyumvire nk’iyi bakiriho.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + 20 =

Previous Post

Nkunduwimye uburanira mu Bubiligi yisobanuye ku kuba yarambaraga gisirikare akanitwaza intwaro muri Jenoside

Next Post

Kayonza: Ifungwa ry’ibagiro ryakurikiwe n’urujijo ku nyama basigaye barya

Related Posts

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

by radiotv10
22/01/2026
0

Nkurikiyumukiza Daniel wari uzwi ku izina rya Rujanga  wabonywe yinjira mu kabari kazwi nko kwa Mukubite umwice kabarizwa mu kagari ka...

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

by radiotv10
22/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, baravuga ko ubujura bwa Kashipawa (Cash Power) bwafashe...

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugabo n'umugore bo mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, bafashwe bakekwaho gutanga ruswa y'ibihumbi 50 Frw nyuma yo...

Why Some People Feel Tired After Socializing

Why Some People Feel Tired After Socializing

by radiotv10
22/01/2026
0

Have you ever spent time with friends or attended a social event, then felt extremely tired afterward? This is very...

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu bo Murenge wa Save mu karere ka Gisagara, bavuga ko ubujura bumaze gufata intera ku buryo hari n'abajura...

IZIHERUKA

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose
SIPORO

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

by radiotv10
22/01/2026
0

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

22/01/2026
Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

22/01/2026
Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

22/01/2026
Why Some People Feel Tired After Socializing

Why Some People Feel Tired After Socializing

22/01/2026
Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

21/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kayonza: Ifungwa ry’ibagiro ryakurikiwe n’urujijo ku nyama basigaye barya

Kayonza: Ifungwa ry’ibagiro ryakurikiwe n’urujijo ku nyama basigaye barya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.