Saturday, August 9, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Shira amatsiko ku mibare y’abatanze Kandidatire ku mwanya wa Perezida n’iy’Abadepite

radiotv10by radiotv10
31/05/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Shira amatsiko ku mibare y’abatanze Kandidatire ku mwanya wa Perezida n’iy’Abadepite
Share on FacebookShare on Twitter

Igikorwa cyo kwakira ibyangombwa by’abifuza kuba abakandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’abifuza guhatanira imyanya y’Abadepite, cyasojwe. Hatangajwe imibare y’abatanze kandidatire kuri ibi byiciro byombi, yabayaye myinshi mu matora y’uyu mwaka ugereranyije n’ayabanje.

Kuva tariki 16 kugeza ku ya 30 Gicurasi 2024, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, yakiriye kandidatire z’abifuza guhatana mu Matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite azaba muri Nyakanga.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Hon. Oda Gasinzigwa, avuga ko iki gikorwa cyasojwe hakiriwe abifuza kuba abakandida ku mwanya wa Perezida icyenda (9).

Ati “Abatanzwe n’Imitwe ya Politiki, dufite ibiri; Umuryango RPF-Inkotanyi watanze umukandida, ndetse na Green Party, ndetse tukaba tunafite abifuza kuba abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika bigenga barindwi.”

Hon Oda Gasinzigwa avuga ko kandi hanakiriwe kandidatire z’abifuza guhatanira imyanya y’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, na bo barimo abatanzwe n’Imitwe ya Politiki, ndetse n’abashaka guhatana nk’abakandida bigenga.

Ati “Imitwe ya Politiki igera kuri itandatu yatanze urutonde rw’abo bifuza baramutse batsinze amatora, abo bifuza ko bajya mu Nteko Ishinga Amategeko. Twari dufite Umuryango RPF-Inkotanyi, Green Party, PSD, PDI, PS-Imberakuri na PL, abo bose bazanye intonde tuzasuzuma, noneho ibibura bakabitanga.”

Hari kandi ibyicirio byihariye, birimo icy’abagore, urubyiruko ndetse n’icy’abafite ubumuga. Ati “Aho ho twabonye benshi na ho, cyane cyane ku bagore aho dufite umubare utari muto ndetse no ku Badepite bigenga. Twumva rero ko uyu mwaka hari umubare munini wagaragaye w’abazanye ibyo amategeko ateganya, tukazagira igihe cyo kubisuzuma.”

 

Icyo abatanze kandidatire basabwa

Hon. Gasinzigwa avuga ko nyuma yo kwakira kandidatire hagiye gukurikiraho igikorwa cyo kuzisuzuma, ubundi tariki 06 Kamena 2024 hakazatangazwa urutonde rw’agateganyo rw’izemewe.

Nanone kuva tariki 06 kugeza ku ya 14 Kamena 2024, abazaba bafite ibyo batujuje bazaba bafite umwanya wo kubishyikiriza Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, ubundi kuri iyo tariki ya 14 Kamena, hasohoke urutonde ntakuka rwa kandidatire zemewe.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, asaba abatanze ibyangombwa bisaba kuba Abakandida, kubahiriza amategeko agenga amatora, bakirinda kugira ibikorwa bakora mu gihe bitagenewe.

Ati “Abifuza kuba Abakandida, kuko twabahaye amategeko, amabwiriza; icya mbere turagira ngo tubabwire ko igikorwa cyo kwiyamamaza kitaratangira, kizatangira tariki 26 Kamenda kugeza tariki 13 Nyakanga. Bafite umwanya munini rero wo kuziyamamaza, byaba byiza rero batishe amategeko, kuko bishe amategeko byabagiraho ingaruka.”

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Hon. Gasinzigwa avuga ko abazica amategeko agenga amatora, bashobora kuzakurwa no ku ntonde za Kandidatire zizemezwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − seven =

Previous Post

Türkiye: RDF yitabiriye imyitozo ya gisirikare irimo kurashisha indege n’iy’urugamba rwo mu mazi (AMAFOTO)

Next Post

Menya ikigiye gukurikira nyuma y’uko uwabaye Perezida wa America ahamijwe ibyaha 34

Related Posts

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

by radiotv10
09/08/2025
0

Abofisiye 163 n’abafite andi mapeti mu Ngabo z’u Rwanda mu mutwe ushinzwe imyitwarire (Military Police) barangije imyitozo bamazemo ibyumweru bitandatu,...

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

by radiotv10
09/08/2025
0

In the past, relationships often started with a letter, a meeting at church, or being introduced by a friend. Today,...

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

by radiotv10
09/08/2025
1

The digital ID will be issued to Rwandans, refugees, and foreigners, NIDA’s Director General Mukesha Josephine announced on August 7,...

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

by radiotv10
09/08/2025
0

In the heart of Rwanda’s rich cultural heritage lies a unique, geometric art form known as Imigongo. Imigongo is a...

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

by radiotv10
09/08/2025
0

Algorithm Inc, a regional tech company known for its innovative business software solutions, has launched a groundbreaking new platform called...

IZIHERUKA

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako
MU RWANDA

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

by radiotv10
09/08/2025
0

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

09/08/2025
Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

09/08/2025
The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

09/08/2025
Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

09/08/2025
Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

08/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya ikigiye gukurikira nyuma y’uko uwabaye Perezida wa America ahamijwe ibyaha 34

Menya ikigiye gukurikira nyuma y’uko uwabaye Perezida wa America ahamijwe ibyaha 34

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.