Saturday, August 9, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Menya ikigiye gukurikira nyuma y’uko uwabaye Perezida wa America ahamijwe ibyaha 34

radiotv10by radiotv10
31/05/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Menya ikigiye gukurikira nyuma y’uko uwabaye Perezida wa America ahamijwe ibyaha 34
Share on FacebookShare on Twitter

Donald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, wifuza kugaruka muri White House, yahamijwe ibyaha 34 bishingiye ku guha amafaranga umugore uvuga ko baryamanye kugira ngo amucecekeshe. Haba hagiye gukurikiraho iki?

Ni urubanza rwari rumaze iminsi ruvugwa cyane mu itangazamakuru mpuzamahanga ryiganjemo iryo muri Leta Zunze Ubumwe za America, gusa Donald Trump n’abanyamategeko be bakaba barakunze gutera utwatsi ibyaha bishinjwa uyu munyapolitiki wo mu ishyaka ry’Aba-Republican.

Amateka yiyanditse muri Politiki ya Leta Zunze Ubumwe za America, nyuma y’uko Urukiko ruhamije Donald Trump ibyaha 34, mu cyemezo cyasomwe n’Umucamanza mu ijwi ryumvikanagamo uburakari.

Icyemezo cy’igihano agomba guhanishwa nyuma yo guhamywa ibi byaha, kizasomwa tariki 11 Nyakanga 2024, birimo igihano cyo gufungwa cyangwa igisubitse ndetse n’icyo gutanga ihazabu.

Trump waburanye ahakana ibyaha ashinjwa ndetse ari hanze, yiteguye kujurira iki cyemezo, we yakunze kuvuga ko ibi birego bishingiye kuri politiki bigamije gukoma mu nkokora umugambi we wo kugaruka kuyobora Leta Zunze Ubumwe za America.

Donald Trump utanyuzwe n’icyemezo yafatiwe, yavuze ko urubanza nyirizina ruzacibwa n’Abanyamerika tariki 05 Ugushyingo ubwo bazatora ugomba kubayora, we akaba yifitiye icyizere cyo kongera gutorwa.

 

Biraganisha he?

Nyuma y’iki cyemezo, hahise hakurikiraho kwibaza niba Donald Trump yemerewe gukomeza umugambi we wo kwitoza kugaruka muri White House, ariko igisubizo ni uko Itegeko Nshinga rya Leta Zunze Ubumwe za America ridakumira uwahamijwe ibyaha kuba yakwiyamamariza kuyobora iki Gihugu.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe isesengura ry’amateka y’Abakuru b’Ibihugu muri Kaminuza ya Southern Methodist University, Jeffrey Engel yagize ati “Dukunze gusuzuma mu mateka kugira ngo turebe agashya kaba kagiye kubaho, ariko nta kintu na kimwe kiri kugaragara ko kigiye kubaho muri iki gihe cya vuba.”

Mu ntangiro z’uyu mwaka, Trump yizeje Aba-Repubulican ko uko byagenda kose azatsinda amatora kabone nubwo yahamywa ibi byaha, nubwo atabyemera.

Isesenguramakuru ku matora y’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America, ryagaragaje ko Perezida Joe Biden wifuza indi manda, afite amahirwe macye yo kuzatsinda Trump, gusa nanone rikaba ryari ryagaragaje ko Trump aramutse ahamijwe ibi byaha yari akurikiranyweho bishobora kuzagira icyo bihindura ku mahirwe yari afite.

Isesengura ryakozwe n’ikinyamakuru ABC News, ryagaragaje ko 16% y’abashyigikiye Trump, bashobora kuzisubira mu kumushyigikira mu gihe yaramuka ahamijwe ibi byaha.

Trump we akomeje kuvuga ko ntakizamubuza gutsinda amatora, akagaruka muri White House. Ubwo yasohokaga mu cyumba cy’Urukiko amaze guhamywa ibi byaha, yagize ati “Icyemezo cya nyacyo kizafatwa tariki 05 Ugushyingo n’abaturage.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − 19 =

Previous Post

Shira amatsiko ku mibare y’abatanze Kandidatire ku mwanya wa Perezida n’iy’Abadepite

Next Post

M23 yagaragaje icyavuye mu mirwano ikomeye yayihuje na FARDC

Related Posts

Uwari wungirije Perezida Ruto yamuzamuyeho ibirego bikomeye

Uwari wungirije Perezida Ruto yamuzamuyeho ibirego bikomeye

by radiotv10
08/08/2025
0

Rigathi Gachaguwa wari Visi Perezida wa Kenya, ubu akaba atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida William Ruto; yavuze ko uyu Mukuru...

AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

Eng.-AFC/M23 refutes UN accusations of involvement in civilian killings

by radiotv10
08/08/2025
0

AFC/M23 coalition has strongly rejected United Nations reports accusing it of playing a role in the deaths of many civilians...

Icyo Teta Sandra yakoze akirekurwa nyuma yo gufungirwa kugonga umugabo we Weasel

Icyo Teta Sandra yakoze akirekurwa nyuma yo gufungirwa kugonga umugabo we Weasel

by radiotv10
08/08/2025
0

Umunyarwandakazi Teta Sandra ufitanye abana n’Umuhanzi w’Umunya-Uganda Weasel, nyuma yo gufungurwa na Polisi ya Uganda; yahise ajya gusura umugabo we...

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yavuze kuri raporo ziyishinja ibyo yemeza ko ari ibinyoma inagaragaza ibibishimangira

by radiotv10
08/08/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 bwamaganiye kure raporo z’Umuryango w’Abibumbye ziyishinja kugira uruhare mu mpfu z’abasivile benshi muri Teritwari ya Rutshuru, ivuga...

Hamenyekana icyakurikiyeho nyuma yuko Teta Sandra agonze Weasel hanajya hanze amashusho biba

Hamenyekana icyakurikiyeho nyuma yuko Teta Sandra agonze Weasel hanajya hanze amashusho biba

by radiotv10
07/08/2025
0

Nyuma yuko bivuzwe ko umuhanzi w’Umunya-Uganda, Weasel ari mu Bitaro aho ari kuvurirwa imvune z’amaguru yombi bivugwa ko yagize nyuma...

IZIHERUKA

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako
MU RWANDA

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

by radiotv10
09/08/2025
0

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

09/08/2025
Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

09/08/2025
The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

09/08/2025
Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

09/08/2025
Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

08/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
M23 yagaragaje icyavuye mu mirwano ikomeye yayihuje na FARDC

M23 yagaragaje icyavuye mu mirwano ikomeye yayihuje na FARDC

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.