Wednesday, September 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hagaragajwe igitanga icyizere kuri imwe mu nkingi nyamwamba mu bukungu bw’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
01/06/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Hagaragajwe igitanga icyizere kuri imwe mu nkingi nyamwamba mu bukungu bw’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko amezi atatu ya mbere y’umwaka wa 2024 yasize umuvuduko w’ibiciro ku isoko ugabanutse, ndetse ukaba ukomeje kuguma mu mbago z’igipimo kidahungabanya byinshi, ku buryo hari icyizere ko uzakomeza guhagarara neza.

Banki Nkuru y’u Rwanda ishimangira kandi ko ubukungu bw’Igihugu bukomeje kuba mu cyerekezo cyiza, ndetse bikaba bigaragazwa n’imibare, aho mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku gipimo cya 8,6%, mu gihe mu mezi atatu asoza umwaka wa 2023 bwari bugeze ku izamuka rya 8.2%.

Iyi Banki kandi igaragaza ko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku isoko ukomeje kuguma mu mbago nziza kuko iki gihembwe gisize biri ku muvuduko wa 4.7%. nyamara mu gihembwe cyabanje wari ku rugero rwa 8,9%, aho ibiciro by’ibiribwa bikomoka ku buhinzi ariko byangirika vuba wazamutse ku rugero rwa 2,5% uvuye kuri 18,7% mu gihembwe cya 4 cy’umwaka wa 2023.

Prof Kasai Ndahiriwe ushinzwe Politike y’Ifaranga muri Banki Kkuru y’u Rwanda yagaragaje impamvu uyu muvuduko wagabanutse kuri uru rugero.

Ati “Impamvu ya mbere ni icyemezo cya Banki Nkuru y’u Rwanda cyafashwe kuva mu mwaka wa 2022 ubwo ibiciro byatangiraga kuzamuka cyane, ni ko Banki Nkuru y’u Rwanda yakomeje kuzamura inyungu fatizo yayo kugira ngo ikomeze guhangana n’izamuka ry’ibiciro. Impamvu ya kabiri ni ibyemezo Leta yagiye ifata birimo gufasha urwego rw’ubuhinzi. Ikindi ni ku rwego mpuzamahanga, ibiciro byari byarazamutse cyane, uyu mwaka na byo byatangiye gusubira mu buryo.”

Umusaruro w’izi ngamba zirimo n’ibyemezo bya Banki Nkuru y’u Rwanda; watumye yoroshya ingamba zo guhangana n’itumbagira ry’ibiciro ku isoko, aho yakuye urwunguko rwayo ku rugero rwa 7,5% irushyira kuri 7%.

Guverineri wa BNR, John Rwangombwa avuga ko nta mpungenge zihari, uretse ko n’iyo imibare yahinduka; iyi Banki izongera igakaza ingamba mu rwego rwo kongera guhangana n’iki kibazo.

Ati “Nta mpungenge dufite. Igihembwe cya kabiri turakibona uko kizaba kimeze, iby’intambara nubwo tutaramenya iyo bigana; ariko ntabwo byaturitse ngo bitere ikibazo gikomeye. Numva rero dufite icyizere, ni na yo mpamvu duhura buri gihembwe. Hagize igihinduka kigatandukanya icyerekezo tubona, tuzagaruka nta nubwo tuzategereza ko igihembwe gishira, yuzagaruka dufate ibyemezo bihangana n’icyo kintu cyahindutse.”

Iyi Banki igaragaza ko icyuho mu bucuruzi bw’u Rwanda n’amahanga cyazamutse ku rugero rwa 9,6%, bigizwemo uruhare no kuba agaciro k’ibyo u Rwanda rwohereza hanze kazamutseho 0,2% nyamara ak’ibyo rwakuyeyo kazamutse ku rugero rwa 5,9%.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + 18 =

Previous Post

Perezida Kagame yakiriye umunyarwenya w’ikirangirire w’Umunyamerika wataramiye Abaturarwanda bwa mbere

Next Post

DRCongo: Ingabo za SADC ziri mu rugamba na M23 zongeye guhura n’akaga

Related Posts

Iby’ingenzi mu masezerano hagati y’u Rwanda na Maroc mu bijyanye n’imicungire y’imfungwa n’abagororwa

Iby’ingenzi mu masezerano hagati y’u Rwanda na Maroc mu bijyanye n’imicungire y’imfungwa n’abagororwa

by radiotv10
17/09/2025
0

Urwego rushinzwe Igorora mu Rwanda (RCS) rwasinyanye amasezerano y’imikoranire n’urundi nkarwo rwo muri Maroc, yitezweho gusangizanya ubumenyi n’ubunararibonye mu bijyanye...

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Umuhanga mu bijyanye n’imyuka ihumanya ikirere, atangaza ko mu Mujyi wa Kigali, ari ho haturuka iyi myuka kurusha ahandi hose...

Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri abanza byumwihariko mu cyiciro cya mbere, baravuga ko kwigisha ingunga ebyiri (bamwe igitondo, abandi...

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

by radiotv10
17/09/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko indege nto yazo yo mu bwoko bwa drone yakoreshwaga mu myitozo, yataye inzira...

Eng.-What caused the RDF drone accident?

Eng.-What caused the RDF drone accident?

by radiotv10
17/09/2025
0

The Rwanda Defence Force (RDF) has announced that one of its small unmanned aircraft (a drone), which was being used...

IZIHERUKA

Iby’ingenzi mu masezerano hagati y’u Rwanda na Maroc mu bijyanye n’imicungire y’imfungwa n’abagororwa
MU RWANDA

Iby’ingenzi mu masezerano hagati y’u Rwanda na Maroc mu bijyanye n’imicungire y’imfungwa n’abagororwa

by radiotv10
17/09/2025
0

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

17/09/2025
Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

17/09/2025
Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

17/09/2025
Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

17/09/2025
Hashyizwe hanze ibimenyetso bigaragaza ko ushinjwa kwica Charlie Kirk ari we wabikoze

Hashyizwe hanze ibimenyetso bigaragaza ko ushinjwa kwica Charlie Kirk ari we wabikoze

17/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
M23 yagaragaje icyavuye mu mirwano ikomeye yayihuje na FARDC

DRCongo: Ingabo za SADC ziri mu rugamba na M23 zongeye guhura n’akaga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’ingenzi mu masezerano hagati y’u Rwanda na Maroc mu bijyanye n’imicungire y’imfungwa n’abagororwa

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.