Tuesday, January 20, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Kayonza: Ntibagisangira amazi n’amatungo ariko n’ubundi biracyari amaburakindi

radiotv10by radiotv10
10/06/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Kayonza: Ntibagisangira amazi n’amatungo ariko n’ubundi biracyari amaburakindi
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturage bo mu Murenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza, bishimira ko batagisangira n’inka amazi y’ikiyaga cya Rwakibare ariko bagasaba ko babona amazi meza kuko n’ubundi bakiyakoresha kandi ari mabi.

Aba baturage baturiye iki kiyaga cya Rwakibare mu Kagari k’Isangano mu Murenge wa Ndego, bavuga ko abifite ari bo bashobora kubona amazi meza yo kunywa, kuko ijerekani imwe igura 500 Frw, bagura n’aba bagiye kuyazana ku magare na bo bakora urugendo rw’amasaha abiri.

Aba baturage bavuga ko iki kiyaga cyahose gishorwamo amatungo, ariko ubu zitakihashoka, ku buryo ari bo basigaye bakivomamo amazi, ariko n’ubundi bakavuga ko aya mazi atari ayo kunywa no gukoresha.

Umwe muri aba baturage bavuga ingaruka bagirwaho n’aya mazi, yagize ati “Ingaruka atugiraho ni inzoka, hari na amibe na mikorobe nyinshi ziba zibereyemo.”

Ni mu gihe nyamara mu myaka itatu ishize aba baturage ngo bagejejweho amazi meza ariko bakavuga ko atamaze kabiri. Umwe ati “Robine zaraje zihita zipfa zitamaze n’ukwezi.”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Kayonza ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Munganyinka Hope; avuga ko ikibazo cy’amazi muri aka gace bukizi ndetse, akizeza abaturage ko bitarenze umwaka utaha kizaba cyakemutse.

Avuga ko aba baturage bari begerejwe uburyo bwo kubona amazi meza, ariko butamaze kabiri, akagira icyo abasaba igihe bazaba bongeye kugezwaho ibyo bikorwa.

Ati “Icyo dusaba abaturage, niba ibintu bibakorewe nibabibungabunge kuko ntabwo bashoboye kuyikoresha neza ariko ikibazo turakizi turimo turashaka uburyo twabashyiriraho indi borehole.”

Gahunda ya Guverinoma yu Rwanda yo kwihutisha iterambere mu myaka irindwi (NST1), iteganya ko bitarenze uyu mwaka wa 2024 abaturage b’u Rwanda bakabaye bagerwaho n’amazi meza ku kigero cya 100%, mu gihe aka karere ka Kayonza kagaragaza ko kari kuri 84,4%.

N’ubundi kugera kuri aya mazi bibasaba gukora urugendo rurerure

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − 10 =

Previous Post

Umu-Dj uzwi cyane mu Rwanda atanze ubutumwa bukomeje nyuma yo kwakira Yesu nk’Umwami n’umukiza

Next Post

DRCongo: Amakuru aturuka mu gace ka Kanyabayonga byavugwaga ko kafashwe na M23

Related Posts

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

by radiotv10
20/01/2026
0

Umwarimu muri Kaminuza uri mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya abana b'abakobwa biga mu mashuri yisumbuye,...

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

by radiotv10
20/01/2026
0

Social media is part of our everyday life. It helps us connect with people, share information, and express ourselves. However,...

Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

by radiotv10
20/01/2026
0

Abasirikare mu ngabo z’u Rwanda basanzwe ari inzobere mu by’ubwubatsi baherutse kujya muri Jamaica gutanga umusanzu mu gusana ibikorwa byangijwe...

AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

by radiotv10
20/01/2026
0

Ambasaderi wa Brazil mu Rwanda, Irene Vida Gala; akomeje kugaragaza ibihe byiza agirira mu Rwanda bikamunyura, birimo kuba yarasogongeye bwa...

Umunyemari ukomeye mu Rwanda akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano yaka inguzanyo ya Miliyoni 100Frw

Umwarimu wa Kaminuza imwe mu Rwanda afunzwe akurikiranyweho gusambanya abakobwa biga mu yisumbuye

by radiotv10
20/01/2026
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwafunze umwarimu wo muri Kaminuza ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana b’abakobwa biga mu mashuri...

IZIHERUKA

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe
MU RWANDA

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

by radiotv10
20/01/2026
0

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

20/01/2026
Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

20/01/2026
Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

20/01/2026
AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

20/01/2026
Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

20/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
DRCongo: Amakuru aturuka mu gace ka Kanyabayonga byavugwaga ko kafashwe na M23

DRCongo: Amakuru aturuka mu gace ka Kanyabayonga byavugwaga ko kafashwe na M23

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.