Friday, October 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umufaransa wakoreye ingendo mu karere n’igare ridasanzwe nyuma y’u Rwanda n’u Burundi yageze Tanzania

radiotv10by radiotv10
12/06/2024
in AMAHANGA, IMIBEREHO, UDUSHYA
0
Umufaransa wakoreye ingendo mu karere n’igare ridasanzwe nyuma y’u Rwanda n’u Burundi yageze Tanzania
Share on FacebookShare on Twitter

Kino Yves umaze iminsi agaragaza ibihe yagiriye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba mu rugendo yakoze n’igare, yerekanye yasubiye muri Tanzania yari yanyuzemo avuye mu Rwanda ubwo yerecyezaga mu Burundi.

Uyu Mufaransa wamenyekanye cyane ubwo yagiriraga urugendo mu Rwanda, aho yagiriye ibihe byiza, akagaragaza uburyo yakiranywe ubwuzu n’Abanyarwanda, yari aherutse kugaragaza ibihe yagiriye mu Burundi, yabanje gukangwa n’umupolisi ubwo yari akihagera.

Mu mashusho anyuza kuri YouTube Channel ye, aheruka yagaragaje ubwo yahagurukaga mu Burundi yerecyeza muri Tanzania, nabwo yinjiyemo agatangarirwa na benshi babonye igare rye ry’amapine atatu.

Bamwe mu Banya-Tanzania babonaga uyu Mufaransa, harimo n’abamusabye amafaranga, ariko akababera ibamba ababwira ko ntayo afite.

Muri uru rugendo rwo muri Tanzania, yanageze mu nzira ahura n’abandi bakerarugendo na bo bari mu butembere n’amagare, bajya no kumwereka aho afatira amafunguro.

Amaze gufata ifunguro, yahise yerecyeza mu mujyi wa Kigoma aho yavuze ko agiye kureba Ikiyaga cya Tanganyika, aza guhura na bamwe mu Banya-Tanzania bari ku muhanda, aho uwitwa Raymond yamusabye kugira inama abatuye iki Gihugu.

Kino Yves wabanje kuvuga ko nta bumenyi budasanzwe bwo kuba yagira inama Igihugu runaka, yageze aho yemera kuyibagira, ababwira ko icya mbere ari ukwiha umutuzo, ubundi abantu bagashaka uburyo bwo gushora imari mu bitekerezo byose baba bafite.

Yagize ati “Gufasha ba rwiyemezamirimo no kubaha amafaranga, ni cyo America ikora, ni na yo mpamvu America ari Igihugu cyateye imbere ku Isi kuko bashyigikira ba rwiyemezamirimo mu rwego rwo guteza imbere Igihugu.”

Ubwo Kino Yves yageraga aho yacumbitse, na bwo yatunguye ababonye igare rye nk’uko byamugendekeye ubwo yari mu Rwanda, aho umwe mu bakozi b’icumbi yarayemo, yabanje kuryicaraho ngo yumve uko rimeze.

Kuri iri cumbi, yari yitegeye ikiyaga rya Tanganyika gihuriraho Ibihugu birimo Tanzania, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agaragaza ko aho yari ari yari yitegeye Igihugu cya Congo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six − 1 =

Previous Post

Israel&Hamas: Hagaragajwe igishobora gutuma intambara irangira n’ahakiri imbogamizi

Next Post

Abapolisi b’u Rwanda bagiye mu butumwa bagaragarijwe ikizatuma bagarukana ishema

Related Posts

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

by radiotv10
16/10/2025
0

Amabandi yitwaje intwaro yagabye igitero cy’ubujura kuri Banki iri mu gace kamwe i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,...

Kabila yungutse amaboko mashya amushyigikiye mu mugambi we hahita hanatangazwa ikigiye gukurikira

Kabila yungutse amaboko mashya amushyigikiye mu mugambi we hahita hanatangazwa ikigiye gukurikira

by radiotv10
16/10/2025
0

Nyuma y’ibiganiro byayobowe na Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byabereye i Nairobi mu minsi ibiri,...

Perezida wa Kenya yatangaje icyunamo mu Gihugu nyuma y’urupfu rwa Odinga

Perezida wa Kenya yatangaje icyunamo mu Gihugu nyuma y’urupfu rwa Odinga

by radiotv10
15/10/2025
1

Perezida wa Kenya, William Ruto yatangaje ko yababajwe n’urupfu rwa Raila Odinga wabaye Minisitiri w’Intebe w’iki Gihugu, anatangaza ko cyinjiye...

Imodoka zo mu kirere zamuritswe mu Rwanda zigiye gutangira gutwara abagenzi mu mujyi ukomeye ku Isi

Imodoka zo mu kirere zamuritswe mu Rwanda zigiye gutangira gutwara abagenzi mu mujyi ukomeye ku Isi

by radiotv10
15/10/2025
0

Umujyi wa Dubai urateganya gutangira gukoresha imodoka zo mu kirere zitwara abagenzi mu mwaka utaha, umushinga umwe n’uherutse kumurikwa mu...

Amakuru avugwa ku mirwano ya M23 na FARDC n’ibice yakomerejemo

Haravugwa gusubiranamo hagati ya FARDC n’umwe mu mitwe iyifasha guhangana na AFC/M23

by radiotv10
15/10/2025
0

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe wa Wazalendo basanzwe bakorana, bakozanyijeho mu mirwano yabereye muri Teritwari ya...

IZIHERUKA

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo
AMAHANGA

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

by radiotv10
16/10/2025
0

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

16/10/2025
Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

16/10/2025
Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

16/10/2025
Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana

16/10/2025
Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

16/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abapolisi b’u Rwanda bagiye mu butumwa bagaragarijwe ikizatuma bagarukana ishema

Abapolisi b’u Rwanda bagiye mu butumwa bagaragarijwe ikizatuma bagarukana ishema

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.