Thursday, December 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Habonetse izindi mbaraga mu kuvugutira umuti ikibazo cy’abana bo ku muhanda

radiotv10by radiotv10
18/06/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Habonetse izindi mbaraga mu kuvugutira umuti ikibazo cy’abana bo ku muhanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umuryango Utari uwa Leta ‘We Act for Hope’ uratabariza abana bo ku muhanda, ukavuga ko hakwiye kugira igikorwa kugira ngo bahakurwe basubizwe mu ishuri, kuko ari bo Rwanda rw’ejo.

Tariki 16 Kamena, hizihizwa Umwana w’Umunyafurika, aho uyu Muryango We Act for Hope wahurije hamwe bamwe mu bana bo mu Mujyi wa Kigali, aho banazirikanye bagenzi babo bataye amashuri.

Uyu munsi usanze u Rwanda rukomeje guhangana n’ikibazo cy’abana bata amashuri kubera ibibazo bitandukanye biri mu miryango bakomokamo.

Bamwe muri aba bana bavuga ko hari bagenzi babo bagiye bakurwa mu mashuri n’ababyeyi babo cyangwa bakikuramo bakajya gusabiriza ku mihanda.

Icyakora aba bana baranga icyizere cy’uko bagiye kubegera bakabagarura mu mashuri dore ko babumva bitewe nuko bari mu kigero cyabo.

Nsengiyumva Valentin yagize ati ”Hari abajya mu muhanda kubera ababyeyi babo batabagenera ibisabwa ngo bajye ku ishuri, hari n’abandi bahatirwa n’ababyeyi babo ngo bajye gusaba. Ni inshingano zacu nk’urungano rwabo kubireka ibyiza by’ishuri bagasubiramo kubera ko twebwe batwumva.”

Chantal Benekigeri uyobora Umuryango ‘Act for Hope’, yavuze ko abana bataye amashuri, ari ukubuzwa uburenganzira bwabo kuko ari bwo buryo bwari kuzatuma babasha kubaho neza mu gihe kiri imbere.

Yagize ati ”Ni bibi cyane nk’ako umubyeyi yashishikariza umwana kujya kwiga, ahubwo akamushora mu nzira zo mu muhanda. Ibyo bintu ni  bibi cyane ni yo mpamvu twirirwa twigisha, twirirwa duhamagara ababyeyi kugira ngo iyo myitwarire bayireke, buri mwana wese agomba kujya kwiga kuko ni uburenganzira bwe.”

Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika, ukomoka ku bikorwa byabaye mu Gihugu cya Afurika y’Epfo, aho abakoloni b’Abongereza bari barimakaje politiki y’ivanguraruhu, batsembaga abana b’abanyeshuri bari bagaragaje ko badashaka kwiga mu rurimi ry’icyongereza ahubwo bifuza kujya biga mu rurimi gakondo ’ikizuru’. Icyo gihe abana barenga 1 500 barashwe amasasu barapfa.

Ibyo bikorwa byo gutsemba abo bana byabaye ku itariki ya 16 Kamena 1976, ni wo wabaye intandaro ko buri mwaka kuri iyo tariki, hizizwa Umunsi w’umwana w’Umunyafurika. Isanganyamatsiko y’uyu mwaka yagiraga iti “Uburezi kuri Bose, igihe ni iki.”

Chantal Benekigeri yavuze nta mwana ukwiye kuvutswa uburenganzira bwo kwiga

NTAMBARA Garleon
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one + three =

Previous Post

Ibikekwa ku misambi yabonetse yapfuye n’icyakurikiyeho

Next Post

Ikipe izasohokera u Rwanda ikomeje kwibikaho abakinnyi barimo n’abaturutse mu Bihugu bya ruhago

Related Posts

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

by radiotv10
18/12/2025
1

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi ziherutse guhurira mu biganiro nyuma...

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

by radiotv10
18/12/2025
0

Kigali is quietly becoming one of Africa’s most attractive destinations for digital nomads. Known for its cleanliness, safety, strong internet...

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

by radiotv10
18/12/2025
0

From mobile money to online banking and QR-code payments, the world is rapidly moving toward a cashless society. In Rwanda,...

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

by radiotv10
18/12/2025
0

Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Cyunuzi bavuga ko umusaruro wabo utinda guhuza ibipimo bikenerwa kugira ngo ugurwe kuko batagira imashini...

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
18/12/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya nyuma y'umwaka wa 2025, yaranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo kugezwaho isinywa ry’amasezerano y’Amahoro n’Ubufatanye mu by’Ubukungu hagati y’u...

IZIHERUKA

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4
IBYAMAMARE

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

by radiotv10
18/12/2025
0

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

18/12/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

18/12/2025
Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

18/12/2025
Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

18/12/2025
Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

18/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ikipe izasohokera u Rwanda ikomeje kwibikaho abakinnyi barimo n’abaturutse mu Bihugu bya ruhago

Ikipe izasohokera u Rwanda ikomeje kwibikaho abakinnyi barimo n’abaturutse mu Bihugu bya ruhago

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.