Nyuma y’uko mu gishanga giherereye mu Murenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare hagaragaye imisambi 10 yapfuye, hatawe muri yombi ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’izi nyoni wanazifatanywe, hatangazwa n’icyo akekwaho kubikorera.
Iyi misambi yabonetse ku mu gishanga cya Muvumba giherereye mu Mudugudu w’Inkiko mu Kagari ka Rwempasha, ifatanwa umugabo witwa Jean Marie Vianney ari na we ukekwaho kuyica, akoresheje imiti yashyiraga mu myaka ikundwa n’izi nyoni irimo ibigori, aho bikekwa ko iyo miti yayikuraga muri Uganda.
Uyu mugabo wafatiwe mu cyuho afite iyi misambi yayishyize mu mufuka, yabanje kubonwa n’umuturage wagize amakenga agasaba abandi kumufasha kugira ngo bamuhagarike barebe ibyo afite mu mufuka, barebye basanga n’izi nyoni zapfuye, ni ko guhita biyambaza inzego, zihita zimuta muri yombi, ubu akaba acumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwempasha.
Ni mu gihe imisambi kimwe n’urundi rusobe rw’ibinyabuzima rurimo inyoni, biri mu bikomweho ndetse binabungwabunganwa ubushishozi kuko bitabaye ibyo byazacika, by’umwihariko izi nyoni.
Uyu muturage wagize uruhare mu ifatwa ry’uyu wahohoteye izi nyoni, yamunenze, avuga ko bidakwiye, ndetse anahishura ko hari abazica bakajya kuzigurisha n’abazirya.
Yagize ati “Hari n’abandi bica imisambi, ibiyongoyongo n’ibindi biguruka, hano mu gishanga byashizemo, hari abantu baje ino aha babirya. Urebye yaje gukora mu gishanga ariko anagamije kwica imisambi ngo yibonere amafaranga. Bakoresha umuti bakura muri Uganda.”
Richard Muvunyi usanzwe ari Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB, mu ishami rishinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri Pariki z’Igihugu, avuga ko abaturage bagomba kugira uruhare mu kubungabunga ibinyabuzima kuko binafitiye akamaro abantu bose.
Yagize ati “Ikindi kandi iyo habaye ibyago nk’ibyo, ababikoze nkana bakurikiranwa n’inzego ndetse hakabaho n’ibihano.”
ICYO ITEGEKO RIVUGA
Itegeko N° 064/2021 ryo ku wa 14/10/2021 rigenga urusobe rw’ibinyabuzima, ingingo ya 59, ivuga ko umuntu ku giti cye ukura inyamaswa iri ku rutonde ruri ku mugereka wa III w’iri tegeko mu ndiri kamere yayo, uyigirira nabi cyangwa uyizerereza aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1.000.000 FRW).
Iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo gikorewe inyamaswa iri ku mugereka wa I cyangwa uwa II w’iri tegeko, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (5.000.000 FRW).
RADIOTV10