Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

M23 yamaganye icyemezo cyafashwe bitunguranye n’ubutegetsi bwa Congo inavuga ikicyihishe inyuma

radiotv10by radiotv10
19/06/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
M23 yamaganye icyemezo cyafashwe bitunguranye n’ubutegetsi bwa Congo inavuga ikicyihishe inyuma
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 wamaganye icyemezo cy’ifungwa ry’umuhanda Goma-Rutshuru cyafashwe n’ubuyobozi, uvuga ko kigamije gushyira mu kaga abatuye umujyi wa Goma, ndetse ko ari ugukandamiza abaturage.

Byatangajwe n’Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, wagize ati “Twamaganye twivuye inyuma ifungwa ry’umuhanda Goma-Rutshuru cyafashwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa. Ni icyemezo kigaragaza ubushake bwo kugota umujyi wa Goma nubwo Umuryango Mpuzamahanga wakomeje guhamagarira ifungurwa ry’uyu muhanda ufatiye runini benshi.”

Lawrence Kanyuka yakomeje avuga ko ifungwa ry’uyu muhanda ryakozwe n’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa, rigaragaza ko budafite ubushake bwo guhagarika ibikorwa bihungabanya umutekano w’abantu n’ibintu muri Goma.

Ati “Uku kubangamira urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, bikomeza kurushaho gukomeza imibereho y’abaturage, kandi bikazana ivangura mu bijyanye n’ibitunga abantu, imibanire yabo, kwisanzura mu bice batuyemo ndetse n’ivanguramoko.”

Yakomeje agira ati “Twamaganye uku gukandamiza Abanyekongo bikorwa n’ubutegetetsi bukomeje kuvunira ibiti mu matwi bwirengagiza ibibazo by’abaturage babwo.”

Yavuze ko kuba uyu muhanda wakomeza gufungwa, byaba ari ugukomeza kwambura abaturage uburenganzira ku mitungo yabo ndetse no guhonyora uburenganzira bw’ibanze bwabo.

Yasoje agira ati “Ni ngombwa ko uyu muhanda ufungurwa vuba na bwangu mu rwego rwo gutuma urujya n’uruza rukomeza kubaho no kwirinda ko ubuzima bw’abaturage ba Goma bukomeza kujya mu kangaratete.”

Umujyi wa Goma, ni umwe mu mijyi ibamo abaturage benshi, basanzwe batungwa n’ibituruka mu bindi bice birimo n’ibiva muri Teritwari ya Rutshuru irimo ibice byinshi bigenzurwa na M23.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − 4 =

Previous Post

Uwa mbere muri Guverinoma ya Congo yeguye rugikubita harakekwa n’icyabimuteye

Next Post

U Rwanda rwatanze umucyo ku ruhande rwarwitiriwe mu myanzuro y’ibyasabwe u Burusiya

Related Posts

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

by radiotv10
30/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko uruhande bahangane rugizwe n’abarimo igisirikare cya DRC (FARDC) rwagabye ibitero bibiri byikurikiranya, birimo icya grenade yatewe...

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

by radiotv10
30/01/2026
0

Guverinoma ya Niger iyobowe n’igisirikare yatangaje ko ibihugu birimo u Bufaransa, Benin na Côte d’Ivoire bishinjwa kugira uruhare mu gutera...

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

IZIHERUKA

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina
MU RWANDA

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

by radiotv10
31/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwatanze umucyo ku ruhande rwarwitiriwe mu myanzuro y’ibyasabwe u Burusiya

U Rwanda rwatanze umucyo ku ruhande rwarwitiriwe mu myanzuro y’ibyasabwe u Burusiya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.