Wednesday, December 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rubavu: Urujijo ku rupfu rw’umusore basanze umurambo we mu muhanda ugeretseho igare

radiotv10by radiotv10
19/06/2024
in MU RWANDA
0
Rubavu: Urujijo ku rupfu rw’umusore basanze umurambo we mu muhanda ugeretseho igare
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Kagari ka Rubona mu Murenge wa Nyamyumva mu Karere ka Rubavu, abaturage babyutse basanga umurambo w’umusore mu muhanda, ugeretseho igare, bakavuga ko ashobora kuba yishwe.

Uyu murambo wagaragaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Kamena 2024 mu Mudugudu wa Bunyago, Akagari ka Rubona mu Murenge wa Nyamyumba.

Abaturage bo muri aka gace bavuga ko uyu musore asanzwe akora akazi ko gutwara abantu n’ibintu ku igare, ariko bakaba basanzwe bamukekaho ubujura, ndetse bakavuga ko ashobora kuba yishwe n’abo babukoranaga kubera ibyo bashobora kuba batumvikanyeho.

Umurambo wa nyakwigendera wabonetse ahagana saa kumi n’ebyiri z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, ubwo abaturage bari bagiye mu mirimo yabo, bakawubona, bagahita bamenyesha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, Nkurunziza Faustin yabwiye RADIOTV10 ubwo amakuru yari amaze kugera ku buyobozi, bwihutiye kuhagera ndetse bukamenyesha inzego z’umutekano n’iz’iperereza.

Avuga ko nyuma yo kuhagera, inzego zabashije kumenya ko uyu musore witabye Imana, yitwa Nshimiyimana Jackson bakundaga kwita Mapiki.

Ati “Nyuma y’uko tuhageze, twaganiriye n’abaturage, tugira ibyo tubasaba, tunabahumuriza, tubasaba ko buri wese yagira uruhare mu gucunga umutekano, cyane cyane batanga amakuru ku nzego z’ubuyobozi kugira ngo dufatanye gushakisha abagizi ba nabi baba bagize uruhare mu rupfu rw’uyu.”

Yavuze ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ruhita rutangira gukora iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rwa nyakwigendera.

Gitifu avuga ko nubwo abaturage bavuga ko aha hantu hasanzwe hateye ubwoba, atari byo kuko uyu musore ari we wa mbere wahiciwe.

Ati “Hashobora kuba wenda ari ikibazo cy’umutekano mucye kubera ko igihe bwije cyane urabona ntabwo hamurikiwe.”

Gusa amara impungenge aba baturage bagirira ubwoba aha hantu, akavuga ko uyu muhanda ugiye gushyirwaho amatara, ku buryo bizanorohera abacunga umutekano ndetse n’abawukoresha bakazajya bajyenda batikandagira.

Abatuye muri aka gace bavuga ko aha habonetse umurambo wa nyakwigendera hasanzwe hateye ubwoba

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × three =

Previous Post

Menya ibyaha bikekwa ku barimo Abapadiri babiri bakorera Ishuri ryapfiriyemo umunyeshuri n’icyo yazize

Next Post

Umujyi wa Kigali washyize igorora abifuza gutanga umusanzu mu gushakira umuti kimwe mu biremereye Abanyakigali

Related Posts

Ibisobanuro byatanzwe nyuma yuko hari ukemanze uburyo bwo kwipima SIDA mu macandwe

Ibisobanuro byatanzwe nyuma yuko hari ukemanze uburyo bwo kwipima SIDA mu macandwe

by radiotv10
16/12/2025
0

Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubuzima RBC cyatanze ibisobanuro by’uburyo umuntu ashobora kubona ko yanduye cyangwa atanduye Virusi itera SIDA akoresheje agakoresha...

Abanyeshuri 100 barimo abiga mu mashuri y’incuke basuye Polisi y’u Rwanda ibereka ibyo ikora

Abanyeshuri 100 barimo abiga mu mashuri y’incuke basuye Polisi y’u Rwanda ibereka ibyo ikora

by radiotv10
16/12/2025
0

Abanyeshuri barenga 100 b’ikigo cy’ishuri cya ‘Wise and Smart School’ cyo mu Karere ka Musanze n’abarezi babo, basuye Polisi y’u...

Iby’ingenzi Itorero ADEPR ryishimira mu myaka 85 rimaze ribayeho rigiye no kwizihiza isabukuru yayo

Iby’ingenzi Itorero ADEPR ryishimira mu myaka 85 rimaze ribayeho rigiye no kwizihiza isabukuru yayo

by radiotv10
16/12/2025
0

Itorero ADEPR rigiye kwizihiza isabukuru y'imyaka 85 rimaze ribayeho, rivuga ko muri iyi myaka hari byinshi ryishimira ryagezeho nko kubaka...

Umujyi wa Kigali waje ku mwanya wa mbere muri serivisi z’ubuzima

Umujyi wa Kigali waje ku mwanya wa mbere muri serivisi z’ubuzima

by radiotv10
16/12/2025
0

Urutonde rwashyizwe hanze n’Ikinyamakuru Jeune Afrique, rugaragaza uko imijyi ikurikiranaga ku ireme rya serivisi z’ubuvuzi n’imitangire yazo, Umujyi wa Kigali...

AFC/M23 yongeye gutanga impuruza ku marorerwa FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi bari gukorera Abanyamulenge

Igitero cy’ubugome cya FDLR cyatumye Min.Nduhungire abwira u Burayi na America icyo gikwiye kubasigira

by radiotv10
15/12/2025
0

Nyuma y’igitero umutwe w’iterabwoba wa FDLR wagabye muri Teritwari ya Walikare cyahitanye abantu bane, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, yavuze...

IZIHERUKA

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports
FOOTBALL

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

by radiotv10
16/12/2025
0

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

16/12/2025
Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

16/12/2025
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Amakuru mashya: AFC/M23 ifashe icyemezo cyo kurekura umujyi wa Uvira nyuma y’iminsi micye iwufashe

16/12/2025
Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

16/12/2025
Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23

Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23

16/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umujyi wa Kigali washyize igorora abifuza gutanga umusanzu mu gushakira umuti kimwe mu biremereye Abanyakigali

Umujyi wa Kigali washyize igorora abifuza gutanga umusanzu mu gushakira umuti kimwe mu biremereye Abanyakigali

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.