Wednesday, August 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hagaragajwe ikigiye gukoreshwa miliyari 16Frw u Rwanda rwahawe na Luxembourg

radiotv10by radiotv10
20/06/2024
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Hagaragajwe ikigiye gukoreshwa miliyari 16Frw u Rwanda rwahawe na Luxembourg
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko miliyari 16 Frw yahawe n’iy’Igihugu cya Luxembourg azashorwa mu mishinga yo kurengera ibidukikije mu kugabanya ikoreshwa ry’inkwi n’amakara mu bicanwa.

Impano ya miliyari 16,7 Frw ni yo Igihugu cya Luxembourg cyemereye u Rwanda mu mikoranire y’imyaka itanu. Amasezerano y’iyi mikoranire y’ibihugu byombi; ni na yo ya mbere Yussufu Murangwa ashyizeho umukono mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda nka Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi.

Minisitiri w’Intebe Wungirije wa Luxembourg akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubucuruzi n’Ubutwererane, Xavier Bettel; washyize umukono kuri ayo masezerano mu izina rya Guverinoma ya Luxemburg; yasabye u Rwanda gukoresha neza iyi mpano.

Yagize ati “Ndashaka kubabwira ko atari amafaranga yanjye. Ni amafaranga ya Leta. Iyi ni imisoro y’abaturage ba Luxembourg, ubwo rero twese tuyafiteho inshingano. Ndashaka ko tugira abafatanyabikorwa bizewe, sinshaka ko amafaranga ya Leta agenda akazimira.

Igihugu kimwe nigikoresha nabi amafaranga ya Leta; bizangora gusabanura impamvu byabayeho, ni yo mpamvu tugomba kumenya ko atari umutungo wacu. Tugomba kwitwararika tukamenya neza ko aya mafaranga y’abaturage akoreshwa neza.”

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Uwamariya Valentine yavuze ko uyu mushinga mushya atangiranye muri iyi Minisiteri aherutse guhabwamo umwanya, uzibanda ku gutera ibiti no kugabanya inkwi n’amakara bikoreshwa mu bicanwa.

Yagize ati “Icya mbere harimo kongera amashyamba, ariko cyane cyane gushaka ubundi buryo bw’ibicanwa bwakoreshwa atari ibiti. Kugeza uyu munsi turacyakoresha ibiti byinshi, hari abakoresha ibiti n’abakoresha amakara cyane mu mijyi. Intego rero ni ukubigabanya mu buryo bushoboka ariko no kongera amashyamba kuko dufite henshi yangijwe.”

Minisiteri y’Imari n’Igenmigambi igaragaza ko usibye iyi mikoranire yo kurengera ibidukikije; Ibihugu byombi birateganya kurushaho guteza imbere n’izindi nzego zigamije iterambere ry’abaturage.

Ati “Hari hashize igihe kinini tudafite imishinga myinshi n’Igihugu cya Luxemberourg, ariko ubu twongeye gufatanya, dufitanye n’ibindi turimo gutegura tuzafatanya cyane bijyane na Kigali Financial Center, hari n’indi mishinga ijyanye n’uburezi bw’ubumenyingiro, mu buhinzi no gufasha imishinga ifasha abatishoboye.”

Iyi mikoranire y’Ibihugu byombi isanze andi masezerano yo mu mwaka wa 2021 byashyizeho umukono ajyanye no gukusanya imisoro.

Imibare y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB yo muri 2019; igaragaza ko muri 2018 u Rwanda rwohereje muri Luxembourg ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 8.36 USD, naho muri 2017 ibi bicuruzwa byari bifite agaciro ka miliyoni 5.6 USD.

Ibihugu byombi bigaragaza ko ubutwererane bushingiye ku mubano wa Dipolomasi umaze imyaka 64 uhagaze neza mu nzego zitandukanye, ndetse muri Gashyantare uyu mwaka iki Gihugu cya Luxembourg cyatangaje ko uyu mwaka uzasiza gifunguye Ambasade i Kigali.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 4 =

Previous Post

U Rwanda rwatanze umucyo ku ruhande rwarwitiriwe mu myanzuro y’ibyasabwe u Burusiya

Next Post

Menya agaciro k’ibyo RDF na RNP bakoreye abaturage mu rwego rwo kwizihiza Kwibohora30

Related Posts

Hamenyekanye abandi baregwa muri dosiye y’Abofisiye babiri ba RDF n’abanyamakuru bazwi mu Rwanda

Hamenyekanye abandi baregwa muri dosiye y’Abofisiye babiri ba RDF n’abanyamakuru bazwi mu Rwanda

by radiotv10
13/08/2025
0

Hatangiye kuburanishwa urubanza ruregwamo abantu barenga 20 barimo abasirikare babiri bo ku rwego rw’Abofisiye mu Ngabo z’u Rwanda ndetse n’abanyamakuru...

Kigali: Umugabo ushinja umugore we kumusohora mu nzu akayihindura urusengero aragira icyo asaba

Kigali: Umugabo ushinja umugore we kumusohora mu nzu akayihindura urusengero aragira icyo asaba

by radiotv10
13/08/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, aravuga ko ababazwa no kuba inzu ye yasohowemo n'umugore we...

From teacher to TikTok star: The inspiring journey of Bizumuremyi, Rwanda’s favorite “motari”

From teacher to TikTok star: The inspiring journey of Bizumuremyi, Rwanda’s favorite “motari”

by radiotv10
13/08/2025
0

In Kigali’s busy streets, motorcycles are everywhere, but few riders have made a name quite like Sadi Bizumuremyi better known...

Hagaragajwe uko agaciro k’ibyo u Rwanda rwohereza hanze kagiye kazamuka n’intego ihari

Hagaragajwe uko agaciro k’ibyo u Rwanda rwohereza hanze kagiye kazamuka n’intego ihari

by radiotv10
13/08/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko kuva muri 2017 kugeza muri 2024 agaciro k’ibyoherezwa hanze kikubye inshuro icyenda, ndetse ikaba ifite...

Aissa Kirabo Kacyira wabaye mu buyobozi mu Rwanda yitabye Imana

Aissa Kirabo Kacyira wabaye mu buyobozi mu Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
13/08/2025
0

Dr Aissa Kirabo Kacyira wabaye mu nzego z’ubuyobozi mu Rwanda zirimo kuba yarabaye Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali akanaba Ambasaderi muri...

IZIHERUKA

Hamenyekanye abandi baregwa muri dosiye y’Abofisiye babiri ba RDF n’abanyamakuru bazwi mu Rwanda
MU RWANDA

Hamenyekanye abandi baregwa muri dosiye y’Abofisiye babiri ba RDF n’abanyamakuru bazwi mu Rwanda

by radiotv10
13/08/2025
0

Kigali: Umugabo ushinja umugore we kumusohora mu nzu akayihindura urusengero aragira icyo asaba

Kigali: Umugabo ushinja umugore we kumusohora mu nzu akayihindura urusengero aragira icyo asaba

13/08/2025
Hatangajwe ibyemeza ko u Burundi bwongeye kwinjira mu mirwano itutumba muri Congo

Hatangajwe ibyemeza ko u Burundi bwongeye kwinjira mu mirwano itutumba muri Congo

13/08/2025
From teacher to TikTok star: The inspiring journey of Bizumuremyi, Rwanda’s favorite “motari”

From teacher to TikTok star: The inspiring journey of Bizumuremyi, Rwanda’s favorite “motari”

13/08/2025
Hagaragajwe uko agaciro k’ibyo u Rwanda rwohereza hanze kagiye kazamuka n’intego ihari

Hagaragajwe uko agaciro k’ibyo u Rwanda rwohereza hanze kagiye kazamuka n’intego ihari

13/08/2025
Aissa Kirabo Kacyira wabaye mu buyobozi mu Rwanda yitabye Imana

Aissa Kirabo Kacyira wabaye mu buyobozi mu Rwanda yitabye Imana

13/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya agaciro k’ibyo RDF na RNP bakoreye abaturage mu rwego rwo kwizihiza Kwibohora30

Menya agaciro k’ibyo RDF na RNP bakoreye abaturage mu rwego rwo kwizihiza Kwibohora30

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hamenyekanye abandi baregwa muri dosiye y’Abofisiye babiri ba RDF n’abanyamakuru bazwi mu Rwanda

Kigali: Umugabo ushinja umugore we kumusohora mu nzu akayihindura urusengero aragira icyo asaba

Hatangajwe ibyemeza ko u Burundi bwongeye kwinjira mu mirwano itutumba muri Congo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.