Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abacuruzi bagaragaza ikibazo cy’ubwiherero bwuzuye bahawe igisubizo batari biteze

radiotv10by radiotv10
24/06/2024
in MU RWANDA
0
Abacuruzi bagaragaza ikibazo cy’ubwiherero bwuzuye bahawe igisubizo batari biteze
Share on FacebookShare on Twitter

Abacururiza mu isoko ry’Umurenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko badafite ubwiherero buhagije ndetse na bucye buhari bwuzuye, mu gihe ubuyobozi buvuga ko butari buzi ikibazo, bukabizeza ko kizakemuka umwaka utaha.

Bamwe mu bacuruza ibicuruzwa bitandukanye mu isoko rya Kiramuruzi, bavuga ko kutagira ubwiherero bikomeje kubabangamira kuko iyo hari ushatse kugira uko yikiranura n’umubizi, bimugora.

Umwe yagize ati “Bwaruzuye, ntitigira aho twiherera, iyo tubikeneye tujya mu ngo z’abantu, hari n’igihe banatwirukana akakubwira ngo nutampa igihumbi ntuva hano.”

Aba bacuruzi bavuga ko n’ubwiherero bucye bwari buhari bwamaze kuzura, ku buryo bafite impungenge zo kuzugarizwa n’ibibazo by’umwanda.

Undi ati “Nta n’isuku zifite kandi kwishyura si ikibazo. Ushobora kuhakura indwara utazapfa ubonye uko wivuza.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiramuruzi, Yankurije Vestine yabwiye RADIOTV10 ko batari bazi iki kibazo cy’ubwiherero bwuzuye, gusa ngo bazubakirwa ubundu bwiza mu mwaka w’ingengo y’Imari utaha.

Ati “Ni bwo nkibyumva ko zaba zuzuye aka kanya, ariko n’izo ebyiri uvuga ni nkeya ugereranyije n’ubunini bw’isoko riri hariya. Si no gusana twarabigaragaje Akarere ni ko kagomba kubaka ubwiherero umwaka utaha.”

Mu masoko anyuranye yo mu Ntara y’Iburasirazuba, yagiye avugwamo ibibazo binyuranye by’imyubakire, arimo n’ayo zagiye zangirika, ku buryo mu gihe cy’imvura ziva amazi akuzura mu bicuruzwa.

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + seventeen =

Previous Post

M23 yashyize ukuri hanze ku makuru y’ibihuha yatangajwe ku Mugaba Mukuru wayo Gen.Makenga

Next Post

Kitoko wisegura ko atabashije kuza yavuze ku ndirimbo y’amateka mu kwamamaza Perezida Kagame

Related Posts

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

I Gishari mu Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda, hasojwe icyiciro cya 21 cy’amahugurwa y’abapolisi bato 1 905, barimo 337...

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
22/12/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi Umuhuzabikorwa w'Ikigo Ngororamuco cya Gitagata, Bahame Hassan ukurikiranyweho ibyaha birimo gukora ishimishamubiri rishingiye...

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

by radiotv10
22/12/2025
0

Hari gushakishwa abasore babiri muri batatu biraye mu ishuri ryo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bahengereye abanyeshuri...

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

by radiotv10
22/12/2025
0

Umuhungu w’imyaka 28 usanzwe ari umukozi wo mu rugo ruherereyeye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ari gushakishwa...

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

by radiotv10
22/12/2025
0

Kwizera Elias w’imyaka 25 wabarizwaga mu kagari ka Kingwa ko mu murenge wa Gitambi yasanzwe mu mazi y’amashyuza mu kagari...

IZIHERUKA

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo
MU RWANDA

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

22/12/2025
AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

22/12/2025
I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

22/12/2025
Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

22/12/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kitoko wisegura ko atabashije kuza yavuze ku ndirimbo y’amateka mu kwamamaza Perezida Kagame

Kitoko wisegura ko atabashije kuza yavuze ku ndirimbo y’amateka mu kwamamaza Perezida Kagame

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.