Sunday, December 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Iby’ingenzi wamenya ku mpumeko y’amatora ya Perezida w’u Rwanda abura igihe gito akaba

radiotv10by radiotv10
20/06/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, POLITIKI
0
Iby’ingenzi wamenya ku mpumeko y’amatora ya Perezida w’u Rwanda abura igihe gito akaba
Share on FacebookShare on Twitter

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yagaragaje imyiteguro y’Amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite abura iminsi 25 ngo abe, aho kugeza ubu hamaze kwakirwa indorerezi zirenga 260 zifuza kuzayakurikirana, ndetse abazatorera hanze y’Igihugu bakaba barikubye gatatu.

Byatangajwe mu kiganiro ubuyobozi bwa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, bwagiranye n’Abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 20 Kamena 2024, cyagarutse ku myiteguro y’Amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite azaba tariki 15 Nyakanga 2024.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Hon. Oda Gasinzigwa, yavuze ko muri aya matora, azaba mu kwezi gutaha, hagiye kugerwaho ikindi cyiciro cyo kwiyamamaza kizatangira tariki 22 Kamena kugeza ku ya 13 Nyakanga 2024.

Yavuze ko abari kuri Lisiti y’Itora y’agateganyo kugeza ubu ari miliyoni 9 zirengaho gato, aboneraho kwibutsa Abanyarwanda bifuza kwireba no kwikosoza kuri Lisiti y’Itora bakoresheje ikoranabuhanga rya Telefone [*169#] ko bigikomeje kugeza tariki 29 Kamena 2024.

Yavuze ko nyuma y’uko hatangajwe urutonde ntakuka rw’Abakandida bazahatana muri aya matora, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yahuye na bo bose, bakaganirizwa ku byo bagomba kuzubahiriza igihe bazaba batangiye igikorwa cyo kwiyamamaza.

Ati “Twagize umwanya uhagije wo kuganira ku bijyanye no kwiyamamaza, cyane cyane twibukiranya ibyemenwe ndetse n’ibitemewe, ku buryo Imitwe ya Politiki na bo bamaze kubigeza ku bayoboke babo, ari abazabafasha kwamamaza, abazakorana na bo mu gutegurana izo gahunda.”

Kimwe n’abakandida bigenga, na bo baganirijwe ku byo bagomba kuzubahiriza mu gihe bazaba bariho biyamamaza. ati “Bose bagomba kugira uburenganzira bwo kumenya ibyemewe n’ibitemewe mu bihe byo kwiyamamaza.”

Oda Gasinzigwa; yavuze kandi ko abakandida bamaze gushyikiriza Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, gahunda y’aho baziyamamariza, ndetse bakaba baramaze gusaba impushya zo kuzahiyamamariza.

Yavuze ko ibi byakozwe mu rwego rwo kugira ngo abakandida bazafashwe na Komisiyo y’Amatora, igihe bahura n’imbogamizi ubwo bazaba bari muri iki gikorwa cyo kwiyamamaza.

Ati “Urutonde rw’aho bagomba kwiyamamariza rwagombaga kugera kuri Komisiyo bitarenze 18 z’ukwa gatandatu, tubonereho gushimira cyane abo bemejwe, kuko bose bamaze kutugezaho aho bifuza kwiyamamariza.”

Akomeza agira ati “Ibi biba ari ngombwa, kugira ngo hatangwe umutuzo hatagira wenda abahurira kuri site imwe.”

Yavuze kandi ko kwiyamamaza, ari uburenganzira bw’abakandida, kandi ko bose bagomba guhabwa amahirwe angana, bagafashwa n’inzego bireba; yaba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, ndetse n’inzego z’ibanze, kugira ngo igikorwa cyo kwiyamamaza kwabo kizagende neza.

 

Hamaze kuboneka indorerezi zirenga 260

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Charles Munyaneza yavuze ko kugeza ubu habura iyi minsi itageze ku kwezi, ibyinshi bijyanye n’imyiteguro y’amatora byamaze gutegurwa.

Ati “Yaba ibikoresho by’amatora bikenewe, byaba abakozi n’abakorerabushake bazayobora amatora, barateguwe barahuguwe, byaba gutegura Abanyarwanda binyuze mu buryo butandukanye, inyigisho duha abanyarwanda ibijyanye n’uburyo amatora azakorwamo, aho azabera, itariki azaberaho, ariko ibyo byo birakomeza kugeza umunsi w’itora.”

Charles Munyaneza yavuze kandi ko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ikomeje gukorana n’abafatanyabikorwa, barimo indorerezi zifuza kuzakurikirana aya matora.

Ati “Tumaze iminsi twakira indorerezi z’amatora, kugeza ubu tumaze kwakira izigera kuri 267 kugeza ejo nimugoroba, n’ubu hari izinzi zicyandika, tuzazakira kugeza tariki 14 z’ukwa Karindwi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yavuze ko ikindi gikorwa kiri gukorwa ubu, ari ugutegura uburyo bwo kugeza ibikoresho by’amatora aho azabera.

Nanone kandi Komisiyo y’Amatora iri gukorana n’inzego zihagarariye u Rwanda mu Bihugu binyuranye, kugira ngo amatora y’Abanyarwanda bazatorera hanze na yo azagende neza.

Yavuze ko kugeza ubu hamaze kugaragara Abanyarwanda ibihumbi 62 biyandikishije kuzatora, aho bavuye ku bihumbi 22 bari batoye mu matora aheruka ya 2018. Bivuze ko bikubye hafi gatatu. Hanze y’Igihugu kandi, amatora azabera mu Bihugu 70, aho hazaba hari ibiro by’itora bigera ku 144.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × three =

Previous Post

Uganda: Minisitiri yari arasiwe ahakorerwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro Imana ikinga akaboko

Next Post

AMAFOTO: Umuhanzi w’Ikirangirire ku Isi n’umugore we bongeye kurikoroza

Related Posts

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

by radiotv10
06/12/2025
0

Imiryango 214 itishoboye y'abahinzi ba Kawa yo mu Mirenge ya Rwinkwavu na Kabarondo yatangiye guhabwa ibiti bya Kawa ibihumbi 80,...

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

by radiotv10
05/12/2025
0

I Washington D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za America, ahari hahanzwe amaso n’Isi yose, haraye habereye umuhango wo gusinya amasezerano...

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

by radiotv10
05/12/2025
0

Impinduka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali hari abo zahiriye abandi ntizabahira , Hashize imyaka itanu manda ya mbere irangiye kuva...

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

by radiotv10
05/12/2025
0

Abagore bo mu Ngabo z’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, bagaragarije abagore n’abakobwa bo muri iki Gihugu...

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

by radiotv10
05/12/2025
0

Abanyekongo biganjemo abagore n’abana bakomeje guhungira mu Rwanda nyuma yuko imirwano ikomeje gukara mu bice bimwe mu byo muri Kivu...

IZIHERUKA

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda
FOOTBALL

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

by radiotv10
07/12/2025
0

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

06/12/2025
Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

06/12/2025
U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

06/12/2025
Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

06/12/2025
Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

05/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAFOTO: Umuhanzi w’Ikirangirire ku Isi n’umugore we bongeye kurikoroza

AMAFOTO: Umuhanzi w’Ikirangirire ku Isi n’umugore we bongeye kurikoroza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.