• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Andi mukuru hagati y’umuhanzi nyarwanda n’umukobwa bakanyujijeho mu rukundo ubu badacana uwaka

radiotv10by radiotv10
26/06/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
1
Andi mukuru hagati y’umuhanzi nyarwanda n’umukobwa bakanyujijeho mu rukundo ubu badacana uwaka
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago, ndetse na Munezero Rosine uzwi nka Dabijou ku mbuga nkoranyambaga, bamaze iminsi bavugwaho kutajya imbizi, ubu byamenyekanye ko umwe yiyambaje RIB.

Ibibazo byakunze kuvugwa hagati ya Yago Pon Dat na Bijou Dabijou, biherutse no gutaramanwaho ku rubuga nkoranyambaga rwa X, mu bizwi nka Space, aho umwe mu baziranye n’aba bombi, yavuze ko bigeze gukundana bigashyira cyera, bakaza gushwana, bafite ibyo bapfa, ariko akavuga ko byaturutse ku buhemu bw’umwe muri bo.

Abakurikiranira hafi iby’iki kibazo, bemeza kandi ko Dabijou yamaze gutanga ikirego mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, ahanagiye hanze kopi y’inyandiko ikubiyemo ikirego cye cyatanzwe tariki 03 Kamena 2024.

Muri iki kirego, Dabijou atangira asobanura ko yakundanye na Yago mu gihe kingana n’umwaka n’amezi ane, ariko nyuma y’uko batandukanye, uyu musore yagiye amwoherereza ubutumwa amushyiraho ibikangisho, anamubwira amagambo y’ibitutsi.

Ati “Arongera yohereza voice ndende ambwira ngo nintamushyira hasi aramena umutwe n’ibindi biri muri message yohereje.”

Muri iki kirego, Dabijou akomeza agira ati “Ibyo byaje biherecyejwe n’amafoto yanjye y’ubwambure bwanjye n’ibindi yamfashe mu gihe twari tugikundanye ariko abifata mu buryo ntazi ntigeze menya.”

Arongera ati “Yambwiye ko ninkora irindi kosa rimwe ndi burwane n’ubwambure bwanjye, yongeraho ati ‘abana wajyanye Nigeria bose basaze’ byose ngo arabizi nk’uko abivuga muri voice.”

Uyu mukobwa akomeza asaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, kumurenganura no gukurikirana uyu musore ku bw’amashusho y’urukozasoni yamufashe.

RADIOTV10

Comments 1

  1. kevi kiiz says:
    2 years ago

    yago ararengana

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × five =

Previous Post

Kapiteni w’ikipe ikomeye uyimazemo imyaka 26 yatangaje ibyatunguranye

Next Post

Hatangajwe ibihano biremereye byakatiwe abasirikare b’u Burundi banze kujya muri Congo gufasha FARDC

Related Posts

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

by radiotv10
02/06/2026
0

Mu rubanza ruregwamo umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, Ubushinjacyaha bwagaragaje impamvu zikomeye bumusabira gufungwa by’agateganyo, zirimo urumogi ruri ku...

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

by radiotv10
02/06/2026
0

Umuhanzikazi France Mpundu uherutse kwambikwa impeta n’umusore wo muri Niger, Moctar bahuriye mu kiganiro ‘The Secret Story’ cyamamaye, yatangaje ko...

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Next Post
Hatangajwe ibihano biremereye byakatiwe abasirikare b’u Burundi banze kujya muri Congo gufasha FARDC

Hatangajwe ibihano biremereye byakatiwe abasirikare b’u Burundi banze kujya muri Congo gufasha FARDC

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.