Umunyarwenya w’Umunya-Nigeria Kingsley Ogbonna uzwi nka Doctall Kingsley uri mu bakomeye ku Mugabane wa Afurika ukunze kuvuga ko ari Umunyarwanda akaba yaranibatije izina ry’irinyarwanda, yavuze ko abari kumubaza umukandida wo gutorera kuyobora u Rwanda, nta gisubizo yabaha, ahubwo ko na bo ubwabo bagifite.
Uyu munyarwenya, ni umwe mu bazwi ku mbuga nkoranyambaga, aho akunze kugaragara mu mashusho asekeje, akunze kuvuga ko yamaze kuba Umunyarwanda ndetse akaba yariyise ‘Ntakirutimana’.
Yigeze kugaragara mu mashusho na yo y’urwenya, aho yavugaga ko Perezida Paul Kagame ari umubyeyi we ndetse ko uyu munyarwenya ajya yurira rutemikirere aje kureba Umukuru w’u Rwanda, ndetse ko bakunze kuganira.
Nanone yagaragaye mu yandi mashusho, aho aba yibaza Perezida wa mbere w’intangarugero muri Afurika, aho yavuze ko ntawahiga Paul Kagame, kubera iterambere yagejeje ku Banyarwanda.
Mu mashusho y’urwenya yashyize hanze kuri uyu wa Mbere, Doctall Kingsley; yavuze ko amaze iminsi yakira ubutumwa bw’abamubaza ngo “Ntakirutimana, tubwire umukandida tuzatora mu matora agiye kuba.”
Ati “Nkavuga nti ‘ariko ubundi ndinde wo kubawira uwo muzatora?, mubona nsa n’umunyapolitiki? Ntabwo ndi umunyapolitili.”
Muri aya mashusho, Doctall Kingsley aba ari kwambara ishati y’ubururu iriho ibirango by’Umuryango FPR-Inkotanyi yatanzemo Perezida Paul Kagame umukandida mu matora azaba muri uku kwezi twatangiye, ndetse n’ingofero yanditseho PK.
Ati “Byaba ari ikosa mbabwiye uwo muzatora, mwagakwiye kuba muzi uwo muzatora, nk’umuturage w’Umunyarwanda, kuko aha ni ahazaza hanyu, niba utazi uwo uzatora nk’Umunyarwanda, waba utazi ibyo turimo. Igihe amatora azaba ugomba gutora Umukandida mwiza utagereranywa.”
Muri aya mashusho, uyu munyarwenya, aho aba arangirije kwambara ishati ya FPR-Inkotanyi n’ingofero yanditse PK, asoza agira ati “Ntabwo mbabwiye uwo muzatora, ubwo se mwaba muyobowe uwo muzatora? Murebe mu gituza cyanjye [akomanga ku kirango cya FPR]…”
Doctall Kingsley wiyise Ntakirutimana, atangaje ibi habura ibyumweru bibiri ngo Abanyarwanda binjire mu gikorwa cy’amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, aho Umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame amaze iminsi ajya mu bice bitandukanye by’Igihugu mu bikorwa byo kwiyamamaza, abaturage bakamugaragariza imbamutima zabo z’ibyo yabagejejeho, bakanamwizeza ko bazamutora 100%.
RADIOTV10