Friday, December 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umunyarwenya ukomeye muri Afurika wihebeye u Rwanda yasubije abamubaza Umukandida wo gutorera kuruyobora

radiotv10by radiotv10
01/07/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, UDUSHYA
0
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyarwenya w’Umunya-Nigeria Kingsley Ogbonna uzwi nka Doctall Kingsley uri mu bakomeye ku Mugabane wa Afurika ukunze kuvuga ko ari Umunyarwanda akaba yaranibatije izina ry’irinyarwanda, yavuze ko abari kumubaza umukandida wo gutorera kuyobora u Rwanda, nta gisubizo yabaha, ahubwo ko na bo ubwabo bagifite.

Uyu munyarwenya, ni umwe mu bazwi ku mbuga nkoranyambaga, aho akunze kugaragara mu mashusho asekeje, akunze kuvuga ko yamaze kuba Umunyarwanda ndetse akaba yariyise ‘Ntakirutimana’.

Yigeze kugaragara mu mashusho na yo y’urwenya, aho yavugaga ko Perezida Paul Kagame ari umubyeyi we ndetse ko uyu munyarwenya ajya yurira rutemikirere aje kureba Umukuru w’u Rwanda, ndetse ko bakunze kuganira.

Nanone yagaragaye mu yandi mashusho, aho aba yibaza Perezida wa mbere w’intangarugero muri Afurika, aho yavuze ko ntawahiga Paul Kagame, kubera iterambere yagejeje ku Banyarwanda.

Mu mashusho y’urwenya yashyize hanze kuri uyu wa Mbere, Doctall Kingsley; yavuze ko amaze iminsi yakira ubutumwa bw’abamubaza ngo “Ntakirutimana, tubwire umukandida tuzatora mu matora agiye kuba.”

Ati “Nkavuga nti ‘ariko ubundi ndinde wo kubawira uwo muzatora?, mubona nsa n’umunyapolitiki? Ntabwo ndi umunyapolitili.”

View this post on Instagram

A post shared by Kingsley Ogbonna (@doctall_kingsley)

Muri aya mashusho, Doctall Kingsley aba ari kwambara ishati y’ubururu iriho ibirango by’Umuryango FPR-Inkotanyi yatanzemo Perezida Paul Kagame umukandida mu matora azaba muri uku kwezi twatangiye, ndetse n’ingofero yanditseho PK.

Ati “Byaba ari ikosa mbabwiye uwo muzatora, mwagakwiye kuba muzi uwo muzatora, nk’umuturage w’Umunyarwanda, kuko aha ni ahazaza hanyu, niba utazi uwo uzatora nk’Umunyarwanda, waba utazi ibyo turimo. Igihe amatora azaba ugomba gutora Umukandida mwiza utagereranywa.”

Muri aya mashusho, uyu munyarwenya, aho aba arangirije kwambara ishati ya FPR-Inkotanyi n’ingofero yanditse PK, asoza agira ati “Ntabwo mbabwiye uwo muzatora, ubwo se mwaba muyobowe uwo muzatora? Murebe mu gituza cyanjye [akomanga ku kirango cya FPR]…”

Doctall Kingsley wiyise Ntakirutimana, atangaje ibi habura ibyumweru bibiri ngo Abanyarwanda binjire mu gikorwa cy’amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, aho Umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame amaze iminsi ajya mu bice bitandukanye by’Igihugu mu bikorwa byo kwiyamamaza, abaturage bakamugaragariza imbamutima zabo z’ibyo yabagejejeho, bakanamwizeza ko bazamutora 100%.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 2 =

Previous Post

Hasobanuwe impamvu y’ihagarikwa ry’umwe mu miti y’amaso ku isoko ryo mu Rwanda

Next Post

Amateka ariyanditse muri ruhago Nyarwanda: Perezida Kagame yafunguye Sitade Amahoro iri mu nziza ku Isi

Related Posts

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

by radiotv10
11/12/2025
0

Mu rubanza rw’abaregwa gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni, barimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, hasobanuwe ko uyu uzwi mu biganiro kuri YouTube,...

Uko byagenze ubwo umuhanzi Lionel Sentore yahuraga n’umubyeyi we baherukanaga mu myaka 13 ishize

Uko byagenze ubwo umuhanzi Lionel Sentore yahuraga n’umubyeyi we baherukanaga mu myaka 13 ishize

by radiotv10
11/12/2025
0

Umuhanzi mu njyana ya gakondo, Lionel Sentore, yagaragaje ibyishimo yatewe no kongera guhura n’umubyeyi we bari bamaze imyaka 13 batabonana,...

Bamporiki wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda yitabiriye umuhango wo gusezerana w’Umuhanzi Niyo Bosco

Bamporiki wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda yitabiriye umuhango wo gusezerana w’Umuhanzi Niyo Bosco

by radiotv10
11/12/2025
0

Edouard Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda, yagiye gushyigikira umuhanzi Niyo Bosco, mu muhango wo gusezerana imbere y’amategeko n’umugore...

Umva igisubizo umuhanzikazi Alyn Sano yasubije abajijwe niba akiri ISUGI

Umva igisubizo umuhanzikazi Alyn Sano yasubije abajijwe niba akiri ISUGI

by radiotv10
10/12/2025
0

Umuhanzikazi Alyn Sano yabajijwe niba akiri isugi, abanza gutungurwa no kuba uwari ubimubajije atinyuka kubimubaza, amusubiza na we amubaza niba...

Balancing full-time job/studies with passion projects: Stories of Kigali youth chasing dreams after 5pm

Balancing full-time job/studies with passion projects: Stories of Kigali youth chasing dreams after 5pm

by radiotv10
09/12/2025
0

In Kigali today, many young people are rewriting what it means to work, hustle, and build a future. The city...

IZIHERUKA

Perezida Kagame na Ndayishimiye bicaranye mu nama ya EAC itagaragayemo Tshisekedi
MU RWANDA

Perezida Kagame yavuze uko yahamagaye Ndayishimiye w’u Burundi ku biteye impungenge yabonaga n’icyo yamusubije

by radiotv10
11/12/2025
0

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

11/12/2025
Ntabwo u Rwanda rwaremwe n’abantu-Perezida Kagame yageneye ubutumwa abikoreza u Rwanda imitwaro y’abandi

Ntabwo u Rwanda rwaremwe n’abantu-Perezida Kagame yageneye ubutumwa abikoreza u Rwanda imitwaro y’abandi

11/12/2025
Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

11/12/2025
President Kagame dismisses claims of violating the recent Washington Accords

President Kagame dismisses claims of violating the recent Washington Accords

11/12/2025
Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

11/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amateka ariyanditse muri ruhago Nyarwanda: Perezida Kagame yafunguye Sitade Amahoro iri mu nziza ku Isi

Amateka ariyanditse muri ruhago Nyarwanda: Perezida Kagame yafunguye Sitade Amahoro iri mu nziza ku Isi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yavuze uko yahamagaye Ndayishimiye w’u Burundi ku biteye impungenge yabonaga n’icyo yamusubije

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

Ntabwo u Rwanda rwaremwe n’abantu-Perezida Kagame yageneye ubutumwa abikoreza u Rwanda imitwaro y’abandi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.