Thursday, December 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

M23 yagaragaje ko yasekewe n’amahirwe nyuma yo gukozanyaho gukomeye na FARDC

radiotv10by radiotv10
02/07/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
M23 yagaragaje ko yasekewe n’amahirwe nyuma yo gukozanyaho gukomeye na FARDC
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 wagaragaje ko wafashe ububiko bwuzuyemo ibikoresho bya gisirikare nk’intwaro nyuma y’uko uruhande bahanganye rurimo FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi, runeshejwe, rukabuta rugahunga.

Ni ibikoresho byiganjemo amasasu, imbunda n’imiti, nk’uko bigaragazwa n’amashusho yashyizwe hanze n’uyu mutwe, ugaragaza ububiko bw’ibikoresho by’ubufatanye bwa FARDC, bwafashwe na M23.

Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, yemeje aya makuru ko bafashe ibikoresho byinshi byasizwe n’uruhande bahanganye mu mirwano imaze iminsi ica ibintu.

Yagize ati “Igihe kirageze ngo abantu bamenye ukuri ku binyoma by’ubutegetsi bwa Kinshasa. Ubu butegetsi bwakomeje kwizera ubufatanye bw’ingabo, mu gihe ku rugamba, abasirikare bayabangira ingata, bakanata ibikoresho byinshi, birimo imbunda, amasasu, imodoka n’ibindi bikoresho bya gisirikare.”

Kanyuka yakomeje avuga kuri ubu bubiko bwafashwe na M23, avuga ko uruhande bahanganye rwabutaye, bukaba buri ahitwa Kirumba, ati “Ubu bukaba buri mu biganza bya ARC [M23], tweguye kubukoresha mu kurinda abaturage bacu.”

Uyu muvugizi wa M23, akomeza avuga ko ikibabaje ari ukuba ubutegetsi bwa Congo Kinshasa bukomeje kwanga kugirana ibiganiro by’imishyikirano n’uyu mutwe nk’uko bwakunze kubisabwa n’umuryango Mpuzamahanga, nk’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi.

Asoza ubutumwa bwe agira ati “Nshuti baturage dusangiye Igihugu, igihe kirageze ngo mwifatanye na ARC/M23, ngo duhuze imbaraga, dukureho ubutegetsi budashoboye.”

Mu mpera z’icyumweru gishize, kandi uyu mutwe wa M23 wafashe ibindi bice, birimo agace ka Kirumba, gasanzwe ari santere y’ubucuruzi yo mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, ndetse n’agace ka Kanyabayonga, gasanzwe ari umujyi wa kabiri ukomeye muri Teritwari ya Lubero.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 1 =

Previous Post

Amateka ariyanditse muri ruhago Nyarwanda: Perezida Kagame yafunguye Sitade Amahoro iri mu nziza ku Isi

Next Post

Barack Obama’s Now Mainly Focusing on Wearing This Casual Backwards Hat

Related Posts

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

by radiotv10
11/12/2025
0

Magloire Paluku wahoze ari umunyamakuru, ubu akaba yari Umujyanama mu bijyanye n'itumanaho mu Buhuzabikorwa bw’Ihuriro AFC/M23, akaba yari n'inkoramutima ya...

Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

by radiotv10
11/12/2025
0

Nyuma yuko abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 bafashe Umujyi wa Uvira muri Kivu y’Epfo bakubise incuro abarimo abasirikare b’u Burundi, Igihugu cyabo...

Eng.-One AFC/M23 cadre shot dead in Goma City

Eng.-One AFC/M23 cadre shot dead in Goma City

by radiotv10
11/12/2025
0

Magloire Paluku, a former journalist who later became a Communications Advisor in the Coordination Office of the AFC/M23 coalition and...

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

by radiotv10
10/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryemeje ko ryamaze gufata umujyi wa Uvira, risaba abaturage bawutuye...

AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

by radiotv10
10/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryagaragaje intwaro nyinshi zirimo izirasa kure yambuye ingabo z’u Burundi ziri gufasha FARDC bahanyanye, inerekana impuzankano z’igisirikare cya...

IZIHERUKA

Perezida Kagame na Ndayishimiye bicaranye mu nama ya EAC itagaragayemo Tshisekedi
MU RWANDA

Perezida Kagame yavuze uko yahamagaye Ndayishimiye w’u Burundi ku biteye impungenge yabonaga n’icyo yamusubije

by radiotv10
11/12/2025
0

President Kagame dismisses claims of violating the recent Washington Accords

President Kagame dismisses claims of violating the recent Washington Accords

11/12/2025
Ntabwo u Rwanda rwaremwe n’abantu-Perezida Kagame yageneye ubutumwa abikoreza u Rwanda imitwaro y’abandi

Ntabwo u Rwanda rwaremwe n’abantu-Perezida Kagame yageneye ubutumwa abikoreza u Rwanda imitwaro y’abandi

11/12/2025
Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

11/12/2025
AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

11/12/2025
Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

11/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post

Barack Obama's Now Mainly Focusing on Wearing This Casual Backwards Hat

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yavuze uko yahamagaye Ndayishimiye w’u Burundi ku biteye impungenge yabonaga n’icyo yamusubije

President Kagame dismisses claims of violating the recent Washington Accords

Ntabwo u Rwanda rwaremwe n’abantu-Perezida Kagame yageneye ubutumwa abikoreza u Rwanda imitwaro y’abandi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.