Sunday, September 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Hafashwe icyemezo nyuma y’uko ikipe imwe mu Rwanda yikuye mu mukino bitunguranye

radiotv10by radiotv10
02/07/2024
in SIPORO
1
Hafashwe icyemezo nyuma y’uko ikipe imwe mu Rwanda yikuye mu mukino bitunguranye
Share on FacebookShare on Twitter

Ishyirahamwe ry’Umukino w’amaboko wa Handaball mu Rwanda (FERWAHAND), ryafatiye ibihano ikipe ya Police Handball Club nyuma y’uko yikuye mu mukino wa kamarampaka wayihuzaga na APR HC.

Ni umukino wabaye mu mpera z’icyumweru gishize, tariki 29 Kamena 2024, utararangiye kuko ikipe ya Police HC yikuye mu kibuga uyu mukino utararangida.

Uku guhagarika umukino mu buryo butunguranye, byabaye ubwo APR Handball Club yahabwaga penaliti, ariko Police HC ntibyishimire, abakinnyi bayo bagafata icyemezo cyo kwikura mu mukino.

Nyuma y’iki gikorwa, Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda (FERWAHAND) ryamaze gutangaza ibihano bizahabwa Police HC birimo kuba uwo mukino barawutewemo mpaga kubera iyo myitwarire.

Itangazo rya FERWAHAND dufitiye Kopi, rigira riti “Ikipe ya Police Handball Club itewe mpaga bitewe no kwikura mu kibuga umukino utarangiye.”

Uyu mukino wari uwa mbere wa kamarampaka (Playoffs) usize Police HC itsinzwe; mu gihe umukino wa kabiri uzakinwa tariki ya 06 Nyakanga 2024.

FERWAHAND ikomeza igira iti “Ibindi bijyanye n’imyitwarire, inzego zibishinzwe ziri kubyigaho no kubisesengura mu gihe cya vuba, FERWAHAND ikazabamenyesha imyanzuro.”

Adelaide ISHIMWE
RADIOTV10

Comments 1

  1. Kalisa Dieudonne says:
    1 year ago

    Narinziko APR fc ariyo ihengamirwaho no muyandi makipe yayo burya naho nuko?bizarangira bite?gusa ababurana ari 2 umwe aba yigiza nkans

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 1 =

Previous Post

Icyo Trump avuga ku cyemezo cy’Urukiko rusumva izindi cyaje kiri mu nyungu ze

Next Post

Haiti: Hatangajwe umubare uremereye w’abana bagizweho ingaruka n’ibikorwa by’amabandi

Related Posts

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

by radiotv10
13/09/2025
0

Umunyamakuru Mucyo Antha Biganiro wamenyekanye mu biganiro bya siporo, yashyize hanze abakinnyi 11 n’umutoza abona b’ibihe byose banyuze mu mupira...

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

by radiotv10
12/09/2025
0

Urwego rushinzwe gutegura Shampiyona y’umupira w’Amaguru 'Rwanda Premier League', rwatangaje ibihano bishya bizaja bihabwa abarenga ku mategeko n’amabwiriza mu mwaka...

Abakinnyi ba APR bavuye mu makipe y’Ibihugu barimo Mugisha wahesheje umugisha Amavubi dore uko bahagaze (AMAFOTO)

Abakinnyi ba APR bavuye mu makipe y’Ibihugu barimo Mugisha wahesheje umugisha Amavubi dore uko bahagaze (AMAFOTO)

by radiotv10
11/09/2025
0

Abakinnyi ba APR FC bavuye mu makipe y’Ibihugu, bahise basanga bagenzi babo muri Tanzania aho iyi kipe iri mu mikino...

Icyo amategeko avuga ku byo Abanyekongo bakoreye muri Sitade n’ibihano bishobora gufatwa

Icyo amategeko avuga ku byo Abanyekongo bakoreye muri Sitade n’ibihano bishobora gufatwa

by radiotv10
10/09/2025
0

Ibikorwa bidakwiye byakozwe n’abafana b’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byo kwangiza Sitade yabo, bishobora gutuma hafatwa ibihano...

Hamenyekanye amafaranga Perezida wa FERWAFA yahaye Amavubi nk’agahimbazamusyi ayakuye ku ikofi ye

Hamenyekanye amafaranga Perezida wa FERWAFA yahaye Amavubi nk’agahimbazamusyi ayakuye ku ikofi ye

by radiotv10
10/09/2025
0

Nyuma yuko Perezida mushya w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA) Shema Ngoga Fabrice yizeje Amavubi kubakandira akanyenyeri nyuma yo gutsinda Zimbabwe, amakuru...

IZIHERUKA

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi
MU RWANDA

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

by radiotv10
13/09/2025
0

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

13/09/2025
Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

13/09/2025
UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Abagaragaye bakorera ubugome umugore banafite umuhoro byemejwe ko bose bafashwe

13/09/2025
Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

13/09/2025
Ingabire Victoire yagarutse imbere y’Urukiko arugezeho icyifuzo

Igisubizo u Rwanda ruhaye u Burayi bwarutegetse gufungura umunyapolitiki Ingabire Victoire ataranaburana

12/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Haiti: Hatangajwe umubare uremereye w’abana bagizweho ingaruka n’ibikorwa by’amabandi

Haiti: Hatangajwe umubare uremereye w’abana bagizweho ingaruka n’ibikorwa by’amabandi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.