Sunday, July 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Hafashwe icyemezo nyuma y’uko ikipe imwe mu Rwanda yikuye mu mukino bitunguranye

radiotv10by radiotv10
02/07/2024
in SIPORO
1
Hafashwe icyemezo nyuma y’uko ikipe imwe mu Rwanda yikuye mu mukino bitunguranye
Share on FacebookShare on Twitter

Ishyirahamwe ry’Umukino w’amaboko wa Handaball mu Rwanda (FERWAHAND), ryafatiye ibihano ikipe ya Police Handball Club nyuma y’uko yikuye mu mukino wa kamarampaka wayihuzaga na APR HC.

Ni umukino wabaye mu mpera z’icyumweru gishize, tariki 29 Kamena 2024, utararangiye kuko ikipe ya Police HC yikuye mu kibuga uyu mukino utararangida.

Uku guhagarika umukino mu buryo butunguranye, byabaye ubwo APR Handball Club yahabwaga penaliti, ariko Police HC ntibyishimire, abakinnyi bayo bagafata icyemezo cyo kwikura mu mukino.

Nyuma y’iki gikorwa, Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda (FERWAHAND) ryamaze gutangaza ibihano bizahabwa Police HC birimo kuba uwo mukino barawutewemo mpaga kubera iyo myitwarire.

Itangazo rya FERWAHAND dufitiye Kopi, rigira riti “Ikipe ya Police Handball Club itewe mpaga bitewe no kwikura mu kibuga umukino utarangiye.”

Uyu mukino wari uwa mbere wa kamarampaka (Playoffs) usize Police HC itsinzwe; mu gihe umukino wa kabiri uzakinwa tariki ya 06 Nyakanga 2024.

FERWAHAND ikomeza igira iti “Ibindi bijyanye n’imyitwarire, inzego zibishinzwe ziri kubyigaho no kubisesengura mu gihe cya vuba, FERWAHAND ikazabamenyesha imyanzuro.”

Adelaide ISHIMWE
RADIOTV10

Comments 1

  1. Kalisa Dieudonne says:
    1 year ago

    Narinziko APR fc ariyo ihengamirwaho no muyandi makipe yayo burya naho nuko?bizarangira bite?gusa ababurana ari 2 umwe aba yigiza nkans

    Reply

Leave a Reply to Kalisa Dieudonne Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − sixteen =

Previous Post

Icyo Trump avuga ku cyemezo cy’Urukiko rusumva izindi cyaje kiri mu nyungu ze

Next Post

Haiti: Hatangajwe umubare uremereye w’abana bagizweho ingaruka n’ibikorwa by’amabandi

Related Posts

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

by radiotv10
25/07/2025
0

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu Mavubi, Nshuti Innocent, yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa ES Zarzis yo mu Cyiciro cya Mbere muri Tunisia. Nshuti...

Haravugwa akayabo k’ashobora gutangwa kuri Kapiteni wa APR wifuzwa n’ikipe ifite izina rikomeye

Haravugwa akayabo k’ashobora gutangwa kuri Kapiteni wa APR wifuzwa n’ikipe ifite izina rikomeye

by radiotv10
24/07/2025
0

Claude Niyomugabo, myugariro w’ikipe y’Igihugu Amavubi na APR FC anabereye kapiteni, ari mu biganiro na Simba Sports Club yo muri...

Amakuru ategerejwe muri Rayon: Harerekanwa umukinnyi mushya

Amakuru ategerejwe muri Rayon: Harerekanwa umukinnyi mushya

by radiotv10
24/07/2025
0

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwiyubaka yitegura igaruka rya Shampiyona ndetse no kuzahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup, irerekana...

Cyera kabaye Kiyovu iratangira imyitozo, Haringingo na Amissi Cedrick baritezwe

Cyera kabaye Kiyovu iratangira imyitozo, Haringingo na Amissi Cedrick baritezwe

by radiotv10
23/07/2025
0

Umutoza mushya wa SC Kiyovu, Haringingo Francis Christian aratangiza imyitozo itegura umwaka w'imikino 2025-2026 kuri iyi kipe yahise ininjiza Amiss...

Hamenyekanye amakipe azwi ashobora gukina na APR nyuma yo kwipima n’ayo mu Rwanda

Hamenyekanye amakipe azwi ashobora gukina na APR nyuma yo kwipima n’ayo mu Rwanda

by radiotv10
23/07/2025
0

Ikipe ya APR FC ikomeje imyiteguro y'umwaka utaha w'imikino, aho mu makipe yifuza gukina na yo imikino ya gicuti harimo...

IZIHERUKA

Do young Rwandans really understand financial independence?
MU RWANDA

Do young Rwandans really understand financial independence?

by radiotv10
27/07/2025
0

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

26/07/2025
Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

26/07/2025
Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

26/07/2025
Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

25/07/2025
Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

25/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Haiti: Hatangajwe umubare uremereye w’abana bagizweho ingaruka n’ibikorwa by’amabandi

Haiti: Hatangajwe umubare uremereye w’abana bagizweho ingaruka n’ibikorwa by’amabandi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Do young Rwandans really understand financial independence?

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.