Sunday, October 26, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Rwabugiri Umar uheruka gutandukana na APR FC yasinye muri Police FC (Amateka ye muri ruhago)

radiotv10by radiotv10
19/10/2021
in SIPORO
0
Rwabugiri Umar uheruka gutandukana na APR FC yasinye muri Police FC (Amateka ye muri ruhago)
Share on FacebookShare on Twitter

Rwabugiri Umar Ndayisenga wari umunyezamu wa APR FC kuva mu 2019 bakaza gutandukana mbere y’uko batangira umwaka w’imikino 2021-2022, yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri Police FC.

Rwabugiri Ndayisenga w’imyaka 26 yari amaze iminsi akorera imyitozo muri Police FC anayikinira mu mikino ya gicuti. Nyuma y’uko babonye ko yabafasha mu marushanwa bazakina mu mwaka w’imikino 2021-2022 bahita bamuha amasezerano.

Rwabugiri yavuze ku kunganya na Gicumbi ndetse n'intego APR FC ifite ihura  na Gasogi United – APR FC

Rwabugiri Umar uheruka gutandukana na APR FC yasinye muri Police FC

Rwabugiri yageze muri Police FC  nyuma y’uko byavuzwe ko amakipe nka Mukura Victory Sport, Kiyovu SC na AS Kigali bagiranye ibiganiro ariko ntibihite bikunda. Kiyovu SC niyo yari ifite amahirwe yo kumusinyisha nyuma y’uko ibye na Rayon Sports byari bimaze kwanga bapfa umubare w’amafaranga bashakaga kumugura. Rayon Sports yamuhaga miliyoni umunani mu gihe cy’imyaka ibiri (8,000,000 FRW).

Rwabugiri wakuriye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC kuva mu 2009 nyuma y’uko yari yatoranyijwe mu bana bari bafite impano mu 2008.

Kuva mu 2009 kugeza mu 2012 nibwo yari muri APR Football Academy kuko n’ubundi yabaga ari gahunda imara imyaka itatu. Nyuma mu 2014 ni bwo yaje kuzamurwa mu bakinnyi barindwi (7) bari bagiriwe icyizere cyo kuba bajyanwa mu ikipe nkuru ya APR FC.

Rwabugiri Omar mu muryango winjira muri Kiyovu Sports | UMUSEKE

Rwabugiri Umar Ndayisenga ni umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda unaheruka muri TOTAL CHAN 2020

Mu mwaka we wa mbere ntabwo yagize amahirwe yo kubona umwanya wo kubanza mu kibuga cyangwa kubona umwanya uhagije wo gukina bitewe nuko abanyezamu APR FC yari ifite bamurutaga yewe banamazemo igihe kumurusha ku buryo byari bigoranye cyane ko yakwizerwa n’abatoza.

Muri icyo gihe cya 2014, Rwabugiri yaje kugorwa n’ikibazo cy’imvune aza kubagwa, nyuma yo gukira yahise afata inzira agana mu karere ka Musanze ahari ikipe ya Musanze FC (2015-2017) mbere yo kuyivamo akagana muri Mukura Victory Sport asinyamo amasezerano y’imyaka ibiri (2017-2018, 2018-2019), kuri ubu akaba amaze kuyikinira ibiri agahita asoza amasezerano (2017-2019).

Umunyezamu Rwabugiri Omar wahoze muri APR FC agiye gusinyira ikipe ikomeye  - Teradig News

Rwabugiri Umar muri APR FC ku nshuro ye ya kabiri

Mu mwaka wa mbere yafatanyije na Mukura VS gutwara igikombe cy’Amahoro 2018 banagerana mu ijonjora rya gatatu ry’imikino Nyafurika y’amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu (Total CAF Confederation Cup 2018-2019).

Mu 2019, Rwabugiri Omar yagarutse muri APR FC kuko yayibayemo imyaka itandatu (2008-2014) akaba yarayivuyemo nyuma y’uko umwaka w’imikino 2020-2021 wari urangiye.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − eleven =

Previous Post

Iranzi Jean Claude na Sekamana Maxime basinye amasezerano mashya muri Rayon Sports

Next Post

KIGALI: Gutura aharenze ubushobozi bwite, intandaro yo kwangiza ibidukikije

Related Posts

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

by radiotv10
25/10/2025
0

Umunyamakurukazi Clarisse Uwimana uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda, ari mu bahawe inshingano mu bagize za Komisiyo z’Ishyirahamwe ry’Umupira...

Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira

Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira

by radiotv10
24/10/2025
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko riri mu biganiro na FIFA kugira ngo shampiyona yo mu Rwanda itangire...

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

Hatangajwe ibyemezo byafatiwe abasifuzi bayoboye imikino yazamuye impaka irimo uwa APR na Mukura

by radiotv10
23/10/2025
0

Komisiyo ishinzwe imisifurire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yatangaje ibyemezo bishya bifitanye isano n’imikino ibiri ya Shampiyona iheruka...

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

by radiotv10
22/10/2025
0

Rugema Jocyline bakunze kwita 'Mado' yeguye ku mwanya w’ubunyamabanga muri Fan Base ya Rayon Sports FC, urwego ruhurije hamwe za...

Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

by radiotv10
22/10/2025
0

Nyuma yuko Umujyi wa Kigali wakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare, uyu Murwa Mukuru w’u Rwanda ugiye no kwakira ibirori byo guhemba...

IZIHERUKA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID
IMIBEREHO MYIZA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
26/10/2025
3

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

25/10/2025
Abatuye muri Kicukiro bagaragarijwe icyashimangira ubumwe n’ubudaheranwa bigifite ibibibangamiye

Abatuye muri Kicukiro bagaragarijwe icyashimangira ubumwe n’ubudaheranwa bigifite ibibibangamiye

25/10/2025
Annette Murava n’umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

Annette Murava n’umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

25/10/2025
Utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Cameroon witangaje nk’uwatsinze amatora ya Perezida yavuze ikizakurikiraho nibitemezwa

Utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Cameroon witangaje nk’uwatsinze amatora ya Perezida yavuze ikizakurikiraho nibitemezwa

25/10/2025
Smart weekend spending: Budget tips for young professionals

Smart weekend spending: Budget tips for young professionals

25/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
KIGALI: Gutura aharenze ubushobozi bwite, intandaro yo kwangiza ibidukikije

KIGALI: Gutura aharenze ubushobozi bwite, intandaro yo kwangiza ibidukikije

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

Abatuye muri Kicukiro bagaragarijwe icyashimangira ubumwe n’ubudaheranwa bigifite ibibibangamiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.