Sunday, January 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

APR FC yerecyeje muri Tanzania muri CECAFA Kagame Cup (AMAFOTO)

radiotv10by radiotv10
08/07/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
APR FC yerecyeje muri Tanzania muri CECAFA Kagame Cup (AMAFOTO)
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC izahagararira u Rwanda muri CECAFA Kagame Cup, yerecyeje muri Tanzania, ahazabera iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe 12.

Amakuru yo kuba iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda yerecyeje muri Tanzania, yatangajwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, ubwo yari ihagurutse i Shyorongi aho isanzwe ikorera umwiherero.

Ubutumwa bwatambutse ku mbuga nkoranyambaga za APR FC, bugira buti “Ikipe ihagurutse i Shyorongi yerekeza ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kanombe, aho igiye kwitabira imikino ya CECAFA KAGAME CUP 2024 muri Tanzania.”

APR FC iri mu tsinda C, ririmo andi makipe ari yo; Villa SC yo muri Uganda, Singida Black Stars yo muri Tanzania ndetse na Al Mereik Bentui yo muri Sudani y’Epfo.

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, yerecyeje muri Tanzania muri CECAFA Kagame Cup, nyuma y’uko ikomeje kugura abakinnyi bashya, barimo Abanya- Ghana babiri; Richmond Lamptey na Seidou Daouda ndetse na rutahizamu w’ikipe y’Igihugu ya Mauritania, Mamadou Sy.

Muri iri rushanwa rya CEACAFA Kagame Cup, andi makipe azaryitabira, arimo ari mu itsinda A, rigizwe na Coastal Union yo muri Tanzania, Al-Wadi yo muri Sudan, JKU yo muri Zanziba ndetse na Dekaheda FC yo muri Somalia.

Naho itsinda B ririmo Al Hilal yo muri Sudan, Gor Mahia yo muri Kenya, Red Arrows yo muri Zambia, ndetse na Telecom FC yo muri Djibouti.

Abakinnyi ba APR ubwo bahagurukaga i Shyorongi berecyeza i Kanombe
Kapiteni Niyomugabo Claude ari kumwe n’umunyezamu Ishimpe Pierre

Ubwo bageraga ku Kibuga cy’Indege bahahuriye na rutahizamu w’Amavubi Meddie Kagere

Bahise burira rutemikirere

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − 15 =

Previous Post

Nyuma y’u Bwongereza mu Bufaransa naho bishobora guhindura imirishyo muri Guverinoma

Next Post

Menya amahirwe atazwi na benshi ya ‘Camera’ zo muhanda ziha abashoferi

Related Posts

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

by radiotv10
23/01/2026
0

Ikipe ya Police FC yemeje ko yasinyishije abakinnyi bane, barimo Rudasingwa Prince na Nshimirimana Ismail Pitchou wanyuze mu makipe ya...

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

by radiotv10
22/01/2026
0

Minisitiri wa Siporo n'Imyidagaduro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Didier Budimbu, yashyikirije igihembo cy’imodoka nshyashya yo mu bwoko bwa...

Hemejewe amakuru yavugwaga ku itandukana rya Rayon n’umutoza wungirije Haruna Ferouz

Hemejewe amakuru yavugwaga ku itandukana rya Rayon n’umutoza wungirije Haruna Ferouz

by radiotv10
22/01/2026
0

Ubuyobozi bw'Ikipe ya Rayon Sports bwemeje ko bwatandukanye n'Umutoza Wungirije, Haruna Ferouz ku bwumvikane bw’impande zombi, nyuma yuko bivuzwe ko...

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

by radiotv10
21/01/2026
0

Perezida w’Inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah yahumurije abakunzi b’iyi kipe bamaze kwiheba ko batakiri mu makipe ahatanira igikombe cya...

IZIHERUKA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye
IMIBEREHO MYIZA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
24/01/2026
0

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

24/01/2026
Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

24/01/2026
Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya amahirwe atazwi na benshi ya ‘Camera’ zo muhanda ziha abashoferi

Menya amahirwe atazwi na benshi ya 'Camera' zo muhanda ziha abashoferi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.