Saturday, January 10, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ngororero: Haravugwa inkuru y’akababaro y’abantu bakubiswe n’inkuba bitunguranye

radiotv10by radiotv10
09/07/2024
in MU RWANDA
0
Ngororero: Haravugwa inkuru y’akababaro y’abantu bakubiswe n’inkuba bitunguranye
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu batanu bo mu Mirenge ine yo mu Karere ka Ngororero, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba mu mvura yaguye mu buryo butunguranye muri aka Karere ka Ngororero.

Ni inkuru yamenyekanye mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Mbere tariki 08 Nyakanga 2024, y’abantu batanu bakubiswe n’inkuba kuri uyu munsi, ubwo imvura yaguye kuva mu masaha ya ku manywa ikarinda igeza mu ijoro.

Aba bantu batanu, barimo babiri bo mu Murenge wa Muhanda, mu gihe abandi batatu ari abo mu Mirenge itatu itandukanye, barimo uwo mu wa Sovu, uwo muri Kabaya ndetse n’uwo mu Murenge wa Nyange, aho imirambo yabo yajyanywe mu Bitaro bya Muhororo kugira ngo ikorerwe isuzuma.

Aya makuru kandi yanemejwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe wavuze ko amakuru y’aba bantu bahitanywe n’inkuba yamenyekanye mu ijoro ahagana saa mbiri.

Yavuze ko abaturage bakwiye kuba maso ku biza nk’ibi biza bitunguranye. Ati “Turasaba abaturage kwirinda inkuba nk’ibindi biza kuko twatunguwe n’imvura idasanzwe.”

Uyu Muyobozi avuga ko hashyizweho uburyo bwo gufasha abahuye n’ibiza nk’ibi by’inkuba ndetse n’ibindi byose byaterwa n’imvura yagwa ikagira ibyo yangiza bikagira ingaruka ku baturage.

Ati “Twafashe ingamba zo kwakira amakuru yose ahari, ibibazo babitubwire kuko twiteguye nk’ubuyobozi kubafasha.”

Intara y’Iburengerazuba, ni hamwe mu hantu hakunze kwibasirwa n’inkuba zikubita abaturage, aho abahanga miterere y’Isi bagaragaza ko biterwa n’imiterere y’aka gace.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen + fourteen =

Previous Post

Bitewe n’urukundo dukunda Umukandida wacu n’urwo adukunda twumva aho yajya twajyayo-Abanyamuryango ba FPR i Nyarugunga

Next Post

Dr.Habineza yasezeranyije Abanyabugesera ko natorerwa kuyobora u Rwanza azabakora umuhanda wifuzwa na benshi

Related Posts

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

by radiotv10
10/01/2026
0

Many people struggle with money not because they earn too little, but because they confuse needs with wants. Understanding the...

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

by radiotv10
10/01/2026
0

Bamwe mu bakecuru batishoboye bo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, bibumbiye mu itsinda ryo kwikura mu bukene,...

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

by radiotv10
09/01/2026
0

Road safety remains a major public concern in Rwanda, especially as the number of vehicles continues to increase. In response...

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

by radiotv10
09/01/2026
0

Abatwara amagare na bo bari mu barebwa n’ubukangurambaga bugamije kurwanya impanuka zo mu muhanda. Ni ubutumwa abantu bakwiye gukura mu...

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

by radiotv10
09/01/2026
0

Ubushyamirane bwabaye hagati y’abakekwaho kwiba ihene, n’abari bazibwe mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, bwaguyemo babiri bakekwagaho kuba...

IZIHERUKA

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life
IMIBEREHO MYIZA

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

by radiotv10
10/01/2026
0

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

10/01/2026
Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

10/01/2026
Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

09/01/2026
Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

09/01/2026
Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Dr.Habineza yasezeranyije Abanyabugesera ko natorerwa kuyobora u Rwanza azabakora umuhanda wifuzwa na benshi

Dr.Habineza yasezeranyije Abanyabugesera ko natorerwa kuyobora u Rwanza azabakora umuhanda wifuzwa na benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.