Wednesday, June 18, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Liberia: Hasobanuwe icyatumye Perezida afata icyemezo cyo kugabanyaho 40% ku mushahara we

radiotv10by radiotv10
09/07/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Liberia: Hasobanuwe icyatumye Perezida afata icyemezo cyo kugabanyaho 40% ku mushahara we
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Joseph Boakai wa Liberia, yatangaje ko azagabanyaho 40% ku mushahara we mu rwego rwo gutanga urugero rw’imiyoborere ishyira mu gaciro ndetse no kwifatanya n’Abanya-Liberia mu buzima buhenze barimo.

Mu minsi ishize, imishahara y’abakozi ba Leta muri Liberia yatangiye gusumwa no kwigwaho, kuko iri hejuru, mu gihe benshi mu baturage muri iki Gihugu bataka ikibazo cy’ubuzima bugoye kandi buhenze.

Umuntu umwe kuri batanu abeshejweho n’amafaranga ari munsi y’amadolari abiri y’Amerika ku munsi (ni ukuvuga ari munsi ya 2 000Frw) muri iki Gihugu cyo muri Afurika y’uburengerazuba.

Muri Gashyantare uyu mwaka, Perezida Boakai yahishuye ko ku mwaka ahembwa umushahara w’arenga ibihumbi 13 USD (arenga miliyoni 17Frw).

Nyuma y’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Liberia bitangaje ko umushahara wa Perezida ugiye kugabanywaho 40%, bivuze ko agiye kujya ahembwa ibihumbi 8 USD ku mwaka, ni ukuvuga angana na miliyoni 10 Frw.

Iki cyemezo cya Boakai gisa n’icyo George Weah yasimbuye yigeze gufata ubwo yari Perezida w’iki Gihugu cya Liberia, ubwo yagabanya gaumushahara we ho 25%.

Bamwe mu baturage ba Liberia bashimye icyo cyemezo cya Perezida Boakai, ariko bamwe baribaza niba koko yigomwe, kuko n’ubusanzwe abona izindi nyungu zirimo nk’amafaranga yo gukoresha buri munsi ndetse n’ubwishingizi bwo kwa muganga.

Ni mu gihe uyu mwaka, ingengo y’imari y’ibiro bya Perezida wa Liberia igera kuri miliyoni hafi 3 z’amadolari y’Amerika arenga miliyari 3 Frw.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × two =

Previous Post

AMAGARE: Amateka yongeye kwiyandika mu isiganwa rikurikirwa na benshi ku Isi

Next Post

Perezida Kagame yahishuye uko abari ku rugamba biyumvaga niba barabonaga ko bazarutsinda

Related Posts

Nyuma y’iminsi micye Igisirikare cya Israel cyishe Abajenerali batatu ba Iran cyongeye kwigamba

Nyuma y’iminsi micye Igisirikare cya Israel cyishe Abajenerali batatu ba Iran cyongeye kwigamba

by radiotv10
17/06/2025
0

Igisirikare cya Israel kiravuga ko ku nshuro ya kabiri mu gihe cy’iminsi itanu gusa cyivuganye Abajenerali batatu mu gisirikare cya...

Haravugwa amakuru ateye impungenge mu bice biberamo biberamo imirwano muri Congo

Haravugwa amakuru ateye impungenge mu bice biberamo biberamo imirwano muri Congo

by radiotv10
17/06/2025
0

Komiseri Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burenganzira bwa Muntu, Volker Türk yavuze ko ibintu byifashe nabi mu Burasirazuba bwa...

Hari icyabonetse mu iperereza ku mpanuka y’indege yahitanye abarenga 200

Hari icyabonetse mu iperereza ku mpanuka y’indege yahitanye abarenga 200

by radiotv10
16/06/2025
0

Abari gukora iperereza ku mpanuka y’indege ya Air India iherutse gukora impanuka igahitana abagenzi 241, babashije kubona agasanduku gafata amajwi,...

Trump yabaye nk’ukina ku mubyimba Iran ku bitero rurangiza byayishegeshe bikanahitana abasirikare bakuru bayo

Trump yabaye nk’ukina ku mubyimba Iran ku bitero rurangiza byayishegeshe bikanahitana abasirikare bakuru bayo

by radiotv10
14/06/2025
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump; yavuze ko igitero Israel yagabye kuri Iran cyahitanye abasirikare bakomeye barimo...

Perezida wa Afurika y’Epfo yakirijwe amarira ubwo yasuraga abaturahe bagize ibyago

Perezida wa Afurika y’Epfo yakirijwe amarira ubwo yasuraga abaturahe bagize ibyago

by radiotv10
14/06/2025
0

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yasuye umujyi wa Mthatha mu Ntara ya Eastern Cape iheruka kwibasirwa n'ibiza by’imvura nyinshi...

IZIHERUKA

Icyatumye umuhanzi uzwi mu Rwanda yinjira mu bukomisiyoneri
IBYAMAMARE

Icyatumye umuhanzi uzwi mu Rwanda yinjira mu bukomisiyoneri

by radiotv10
18/06/2025
0

Icyo umunyapolitiki Ingabire Victoire avuga ku guhamagazwa mu rubanza rw’abaregwa gushaka guhirika ubutegetsi

Icyo umunyapolitiki Ingabire Victoire avuga ku guhamagazwa mu rubanza rw’abaregwa gushaka guhirika ubutegetsi

18/06/2025
Awaken the genius within: Unlock your true potential

Awaken the genius within: Unlock your true potential

18/06/2025
Sosiyete y’u Rwanda y’Indege-RwandAir yegukanye igihembo mu byatangiwe i Burayi

Sosiyete y’u Rwanda y’Indege-RwandAir yegukanye igihembo mu byatangiwe i Burayi

17/06/2025
Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

17/06/2025
Izajya ihabwa n’abakivuka: Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda

Izajya ihabwa n’abakivuka: Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda

17/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yahishuye uko abari ku rugamba biyumvaga niba barabonaga ko bazarutsinda

Perezida Kagame yahishuye uko abari ku rugamba biyumvaga niba barabonaga ko bazarutsinda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Icyatumye umuhanzi uzwi mu Rwanda yinjira mu bukomisiyoneri

Icyo umunyapolitiki Ingabire Victoire avuga ku guhamagazwa mu rubanza rw’abaregwa gushaka guhirika ubutegetsi

Awaken the genius within: Unlock your true potential

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.