Monday, November 3, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yahishuye uko abari ku rugamba biyumvaga niba barabonaga ko bazarutsinda

radiotv10by radiotv10
09/07/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yahishuye uko abari ku rugamba biyumvaga niba barabonaga ko bazarutsinda
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yavuze ko ubwo Ingabo zahoze ari RPA zahoze ari iza FPR-Inkotanyi zatangizaga urugamba rwo Kwibohora, no mu gihe rwarimo, zitari zifite impamvu zashingiraho zizera ko zizarutsinda, uretse gusa kuba zararwaniraga ukuri, akaba ari na ko kuziha imbaraga.

Perezida Paul Kagame wayoboye urugamba rwo Kwibohora, yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Nyakanga 2024 mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga cyabereye ku Mulindi ahari icyicaro cye nk’Umugaba Mukuru wa RPA.

Ni ikiganiro cyabimburiwe no gusobanurirwa amwe mu mateka yo kubohora u Rwanda, cyatanzwe na General (Rtd) James Kabarebe wari uri mu bari ku ruhembe muri uru rugamba.

Perezida Kagame yavuze ko bakurikije uko abari bagize ingabo za RPA ndetse n’ubushobozi bari bafite, ntakintu cyabahaga icyizere gisesuye ko bazatsinda urugamba, ariko ko bari bafite impamvu ikomeye barwaniraga.

Ati “Ntabwo ari science ngo muri science narebaga nkasanga turi butsinde, ntakintu cyari gihari cyatwemezaga ko turi butsinde kirenze umutima wacu, kuvuga ngo natsinda ntatsinda ngomba kurwanira ukuri kwanjye, ni icyo umuntu yashingiyeho, ibisigaye bikubakira aho.”

Yavuze ko ubwo bari muri uru rugamba, abarwanaga babonaga uko ingabo bari bahanganye zari zihagaze, ndetse n’uburyo zari zishyigikiwe n’amahanga, bakabona gutsinda bigoye.

Ati “Ariko ukaba ufite ibintu bibiri gusa, ndabihunga nigendere nkize amagara yanjye kuko hari ababikoze barahunga barigendera bavivamo, n’ubu barakiruka ntibaragaruka. Ikindi ni ukuvuga ngo ‘oya, ntabwo ndi bubigenze gutya, icyo narwaniraga n’ubundi ni ukuri kwanjye ngomba kubikomeza, ninabizira mbizire’.”

Yavuze ko amahirwe yari ahari ari uko abari bafite uwo mutima wa kabiri wo guhangana n’ikibazo, ari bo bari benshi ku buryo ari na byo byatumye bakomeza, bakabifashwamo no guhitamo uburyo bagombaga kurwana uru rugamba.

Ati “Muri uko guhangana n’ibibazo, ugomba gukoresha ubwenge noneho, ese urahangana n’ibibazo ute? Guhitamo inzira uhanganamo na byo noneho ni ho hazira gukoresha umutima n’ubwenge bikaguha icyo gukora bitewe n’icyo ufite n’icyo uzi ku mwanzi n’uburyo bwo gukoresha kugira ngo utsinde urugamba rumwe hano cyangwa ahandi.”

Perezida Paul Kagame avuga ko muri kiriya gihe nta babonaga ko bazatsinda, kimwe “n’abatsinzwe ubanza batari bazi ko bazatsindwa, babaga bazi ko ari Leta bafite ibyangombwa byose, bumvaga bari aho…twebwe bitaga inyenzi bazatunyura hejuru gusa bakagenda. Natwe kubera aho twavaga n’uko twari tumeze n’ubushobozi butari buhagije twari dufite, usibye uwo mutima wo gukora ibyo ushaka gukora, warabikoraga ariko ntakintu cyakwemezaga ngo ibyo urwanira uzabigeraho, ariko wagombaga kurwana kuko ni byo wahisemo kandi ni yo nzira yari iri imbere yawe warebaga wakoresha gusa.”

Yakomeje agira ati “Ntihazagire ukubeshya ngo ibyo twita intsinzi, ngo barayerebaga, oya, barayirwaniye bayigeraho ariko kuba warayirebaga iza, ibyo bizavugwa n’utari uhari.”

Perezida Paul Kagame avuga kandi ko urugamba rwo kwibohora rwanagizwemo uruhare n’Abanyarwanda bagiye baba hafi ingabo za RPA, baziha ibyazifashishije gukomeza kurwana mu bushobozi bucye bwari buhari.

Perezida Kagame kuri uyu wa Kabiri mu kiganiro n’abanyamakuru

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 4 =

Previous Post

Liberia: Hasobanuwe icyatumye Perezida afata icyemezo cyo kugabanyaho 40% ku mushahara we

Next Post

Ndabesiga munonga- Mu kinya-Oluchiga Kagame yagaragarije Abanyagicumbi icyizere abafitiye mu matora

Related Posts

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

by radiotv10
03/11/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruratangaza ko rufunze abagabo batatu bafatanywe amahembe y’inzovu yaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bayatwaye mu...

Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

by radiotv10
03/11/2025
0

Mondays are hard. After a relaxing weekend, it’s easy to put off work, scroll on your phone, or tell yourself,...

BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

by radiotv10
03/11/2025
0

Inzu isanzwe ari icumbi ry’abanyeshuri mu ishuri rya IWE (Institute Of Women For Excellence) Secondary School riherereye mu Karere ka...

Kamonyi: Umukwabu wo gushaka abakora ibikorwa bigayitse wageze no bajura b’amatungo

Kamonyi: Umukwabu wo gushaka abakora ibikorwa bigayitse wageze no bajura b’amatungo

by radiotv10
03/11/2025
0

Polisi ikorera mu Karere ka Kamonyi, yafashe itsinda ry’abantu batanu barimo umugore umwe, bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano, birimo ubujura...

Yabaye icyomoro cy’ibikomere twasigiwe n’amateka mabi-Madamu J.Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa kuri ‘Ndi Umunyarwanda’

Yabaye icyomoro cy’ibikomere twasigiwe n’amateka mabi-Madamu J.Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa kuri ‘Ndi Umunyarwanda’

by radiotv10
03/11/2025
0

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Unity Club Intwararumuri, Madamu Jeannette Kagame yasabye Abanyarwanda gukomeza kwimakaza Ihame ntakukuka ry’Ubunyarwanda, abibutsa ko gahunda ya...

IZIHERUKA

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora
AMAHANGA

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

by radiotv10
03/11/2025
0

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

03/11/2025
Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

03/11/2025
Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

03/11/2025
Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyo ibona cyihishe inyuma y’ubutabazi bwavugiwe mu Bufaransa

03/11/2025
BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

03/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ndabesiga munonga- Mu kinya-Oluchiga Kagame yagaragarije Abanyagicumbi icyizere abafitiye mu matora

Ndabesiga munonga- Mu kinya-Oluchiga Kagame yagaragarije Abanyagicumbi icyizere abafitiye mu matora

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.