Thursday, December 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ndabesiga munonga- Mu kinya-Oluchiga Kagame yagaragarije Abanyagicumbi icyizere abafitiye mu matora

radiotv10by radiotv10
09/07/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ndabesiga munonga- Mu kinya-Oluchiga Kagame yagaragarije Abanyagicumbi icyizere abafitiye mu matora
Share on FacebookShare on Twitter

Umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame wakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Gicumbi ahari ibice bivugwamo ururimi-shami rwa Oluchiga [Igikiga], ababwira ko yizeye uko bazatora, ati “Ndabisiga munonga.”

Paul Kagame yatangiye ijambo rye ashimira Abanyagicumbi mu rurimi-shami rw’Igikiga, ati “Abanyabuzare ba Gicumbi [Abavandimwe b’i Gicumbi] muraho mugumire, nabasima munonga kwija aha muri benshi [Ndabashima cyane kuba mwaje muri benshi], mwakora kuza muri benshi, mwakora munonga, mwebare munonga.”

Paul Kagame n’ubundi yavuze ko yaje aje kubashimira ku cyizere bakomeje kumugirira, ndetse no kugira ngo baganire ku matora ategerejwe mu cyumweru gitaha tariki 15 Nyakanga 2024.

Ati “Ni ejobundi. Uko muzatora ndabyizeye, ndabesiga munonga [ndabizeye cyane]. Ayo matora icyo avuze ni ugukomeza urugendo dusanzwemo, kumara imyaka ibaye 30 yo kongera gusana kubaka bushya Igihugu cyacu.”

Yavuze ko kwiyubaka bifite imisingi biheraho, ku isonga hakaza umutekano, abantu bubaka kugira ngo birinde ndetse barinde n’ibyo bagezeho.

Ati “Birumvikana rero ikiba gisigaye ni amajyambere. Amajyambere na yo ashingira ku bitekerezo bizima, ijyanye n’imiyoborere na yo mizima itagira umuntu n’umwe isiga inyuma.”

Yavuze ko muri poliyiki y’Umuryango FPR-Inkotanyi, ndetse n’indi mitwe ya politiki yishyize hamwe n’uyu Muryango, bashyira imbere imiyoborere itagira uwo isiga inyuma itandukanye n’imiyobore y’iheezwa n’irondakoko n’irondakarere byari byarimakajwe n’ubutegetsi bubi bwabayeho mbere bukoreka Igihugu.

Ati “Ubukene, ubujiji, indwara; ibyo byajyanye na bariya bagiye…abari barangije igihugu na mbere hose imyaka myinshi, abo bajyanye nabyo, twe turi bashya.”

Yagarutse ku gihango aka Karere ka Gicumbi gafitanye n’Ingabo za RPA zahoze ari iz’Umuryango FPR-Inkotanyi, yari ayoboye, aho yari afite icyicaro aha ku Mulindi.

Ati “Nubwo mfite icyaha kuba ntaheruka kubasura, hashize iminsi ariko nagarutse nasanze ibyo twasezeranye ubwo mperuka aha, mwarabyujuje, umujyi murawubaka.”

Yizeje ko amajyambere Abanyarwanda bifuza, bari kuyakozaho imitwe y’intoki kubera imbaraga n’imikorere n’ubwenge n’ubumenyi bafite by’umwihariko abakiri bato.

 

Intare zihora ari intare

Perezida Kagame yongeye kugaruka ku Ntare, avuga ko zihora ari Intare, kandi ko ibyo zikora bigomba kujya imbere, bidashobora gusubira inyuma.

Ati “Ntabwo uyu munsi uzibona cyangwa ari intare, ngo ejo uzazibone zabaye impyisi, ni yo mpamvu mbabwira ko ibyo twasezeranye nasanze mwarabikoze uko twabyumvikanye.”

Nyuma yo gutora tariki 15 Nyakanga 2024, yizeje Abanyagicumbi kuzaza bakongera bagatarama nk’uko byasabwe n’umwe mu Banyagicumbi wagaragaje ibyiza byagezweho kubera imiyoborere ya FPR-inkotanyi Ati “Igihango mwavuze dufitanye kiracyari cya kindi.”

Umukandida wa FPR-Inkotany, Paul Kagame yavuze ko ubwo ubushake buhari ndetse n’imiyoborere ikaba ihagaze neza, ntacyo Abanyarwanda batazageraho mu byo bifuza kuzageraho mu bihe biri imbere.

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bari baje kwakira i Gicumbi ari benshi
Perezida Kagame yashimiye Abanyagicumbi ko bubatse Gicumbi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 + sixteen =

Previous Post

Perezida Kagame yahishuye uko abari ku rugamba biyumvaga niba barabonaga ko bazarutsinda

Next Post

CECAFA Kagame Cup: Ikipe ihagarariye u Rwanda yatangiye neza inararana umwanya w’icyubahiro

Related Posts

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

by radiotv10
18/12/2025
1

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi ziherutse guhurira mu biganiro nyuma...

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

by radiotv10
18/12/2025
0

From mobile money to online banking and QR-code payments, the world is rapidly moving toward a cashless society. In Rwanda,...

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

by radiotv10
18/12/2025
0

Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Cyunuzi bavuga ko umusaruro wabo utinda guhuza ibipimo bikenerwa kugira ngo ugurwe kuko batagira imashini...

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
18/12/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya nyuma y'umwaka wa 2025, yaranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo kugezwaho isinywa ry’amasezerano y’Amahoro n’Ubufatanye mu by’Ubukungu hagati y’u...

Why young adults should embrace short courses in today’s fast-changing World

Why young adults should embrace short courses in today’s fast-changing World

by radiotv10
18/12/2025
0

In a world that keeps changing faster than ever, young adults are under increasing pressure to keep up. Technology, job...

IZIHERUKA

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro
MU RWANDA

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

by radiotv10
18/12/2025
1

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

18/12/2025
Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

18/12/2025
Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

18/12/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

18/12/2025
Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

18/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
CECAFA Kagame Cup: Ikipe ihagarariye u Rwanda yatangiye neza inararana umwanya w’icyubahiro

CECAFA Kagame Cup: Ikipe ihagarariye u Rwanda yatangiye neza inararana umwanya w’icyubahiro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.