Monday, January 12, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibyabaye ku baje kumva imigabo n’imigambi y’Abakandida-Depite b’icyiciro cy’abagore byabatunguye barabyijujutira

radiotv10by radiotv10
10/07/2024
in MU RWANDA
0
Ibyabaye ku baje kumva imigabo n’imigambi y’Abakandida-Depite b’icyiciro cy’abagore byabatunguye barabyijujutira
Share on FacebookShare on Twitter

Abagize inteko izatora Abadepite mu cyiciro cy’abagore bo mu Mirenge y’Akarere ka Rusizi bari baje kumva imigabo n’imigambi y’Abakandida, batumiwe babwirwa ko bazasubizwa amafaranga y’urugendo ariko igihe cyo kuyahabwa kigeze ntibahita bayahabwa, bamwe barabyijujutira, ndetse hari abavuye muri Sitade saa moya z’ijoro.

Aba bagore bavuga ko bageze muri sitade mu gitondo kare bagategereza abakandida, ariko bahagera saa tanu, mu gihe ibikorwa byo kwiyamamaza byarangiye saa munani.

Nyuma y’uko bari bahawe ubutumwa babwirwa ko bazasubizwa amafaranga y’urugendo, ndetse ko bari bunahabwe ifunguro rya saa sita, ariko ubwo gahunda zari zihumuje, bababwiye ko byahindutse.

Marie Christine Vumiliya waturutse mu Murenge wa Mururu yagize ati “Tukimara no kugera hano, uwari ushinzwe gahunda y’umunsi yongeye abisubiramo avuga ko hagiye kuza ibyo kurya bizanye n’amafaranga y’urugendo, hanyuma  dutege dutahe. Ibyo babivuze Abakandida-Depite bagihari. Bimaze kuba saa kumi n’iminota nibwo badukujeho baratubwira ngo nidutahe amafaranga tuzayasanga ku Mirenge yacu.”

Gutinda muri sitade bategereje amafaranga, byageze aho bitera bamwe impungenge z’icyo bari bubwire abagabo babo nk’uko babibwiye abanyamakuru.

Mukakayuhura Eveline wo mu Murenge wa Gitambi ati “Niba umugore yavuye mu rugo saa munani z’ijoro umugabo azi ngo agiye kwamamaza, bikaba bigeze saa kumi n’imwe atarataha bikaba biribugeze saa mbiri atarataha, uwo mugore azagera mu rugo abwire umugabo gute?”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rusizi ushizwe imibereho myiza y’abaturage, Dukuzumuremyi Anne Marie yabwiye RADIOTV10 ko icyatumye aya mafaranga bari bemerewe atabonekera igihe, ari uko sisitemu za banki zagoranye.

Ati “Ntabwo twabatengushye turi muri banki twagiye gushaka amafaranga. Ibyo bagenewe bagombaga kubibona mu ntoki, turi muri banki rero ntabwo birakunda sisitemu zanze.”

Byageze aho bamwe bavuga ko bari burare muri sitade kuko amasaha yari yamaze gukura kandi nbadafite uburyo bwo kwitegera.

Amakuru avuga ko ibibazo byari byatumye sisiteme ya Banki itenguha abagomba guha amafaranga aba baturage, byaje gukemuka ndetse mu ma saa moya z’umugoroba abari bakiri muri sitade ubuyobozi bw’akarere bukabashakira imodoka zo kubacyura, mu hari abari bamaze gutaha bagiye bijujuta.

Aho kwandika amafaranga y’urugendo basabwe kuba bahasimbutse
Byatumye bamwe barakara
Bamaze igihe kinini muri sitade bategereje guhabwa amafaranga y’urugendo
Harimo umubyeyi ufite uruhinja

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × five =

Previous Post

Perezida yahishuye uko ubwo Yvan yari afite imyaka 3 yatumye ava ku rugamba bitunguranye

Next Post

How Nike plans to break one of the most daunting barriers in human performance

Related Posts

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

by radiotv10
12/01/2026
0

Bamwe mu batuye mu Kagari ka Kirambi mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza, baravuga ko babaruje ubutaka bwabo...

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

by radiotv10
10/01/2026
0

Many people struggle with money not because they earn too little, but because they confuse needs with wants. Understanding the...

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

by radiotv10
10/01/2026
0

Bamwe mu bakecuru batishoboye bo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, bibumbiye mu itsinda ryo kwikura mu bukene,...

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

by radiotv10
09/01/2026
0

Road safety remains a major public concern in Rwanda, especially as the number of vehicles continues to increase. In response...

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

by radiotv10
09/01/2026
0

Abatwara amagare na bo bari mu barebwa n’ubukangurambaga bugamije kurwanya impanuka zo mu muhanda. Ni ubutumwa abantu bakwiye gukura mu...

IZIHERUKA

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo
MU RWANDA

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

by radiotv10
12/01/2026
0

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

12/01/2026
Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

10/01/2026
Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

10/01/2026
Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

10/01/2026
Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post

How Nike plans to break one of the most daunting barriers in human performance

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.