Saturday, April 11, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibyabaye ku baje kumva imigabo n’imigambi y’Abakandida-Depite b’icyiciro cy’abagore byabatunguye barabyijujutira

radiotv10by radiotv10
10/07/2024
in MU RWANDA
0
Ibyabaye ku baje kumva imigabo n’imigambi y’Abakandida-Depite b’icyiciro cy’abagore byabatunguye barabyijujutira
Share on FacebookShare on Twitter

Abagize inteko izatora Abadepite mu cyiciro cy’abagore bo mu Mirenge y’Akarere ka Rusizi bari baje kumva imigabo n’imigambi y’Abakandida, batumiwe babwirwa ko bazasubizwa amafaranga y’urugendo ariko igihe cyo kuyahabwa kigeze ntibahita bayahabwa, bamwe barabyijujutira, ndetse hari abavuye muri Sitade saa moya z’ijoro.

Aba bagore bavuga ko bageze muri sitade mu gitondo kare bagategereza abakandida, ariko bahagera saa tanu, mu gihe ibikorwa byo kwiyamamaza byarangiye saa munani.

Nyuma y’uko bari bahawe ubutumwa babwirwa ko bazasubizwa amafaranga y’urugendo, ndetse ko bari bunahabwe ifunguro rya saa sita, ariko ubwo gahunda zari zihumuje, bababwiye ko byahindutse.

Marie Christine Vumiliya waturutse mu Murenge wa Mururu yagize ati “Tukimara no kugera hano, uwari ushinzwe gahunda y’umunsi yongeye abisubiramo avuga ko hagiye kuza ibyo kurya bizanye n’amafaranga y’urugendo, hanyuma  dutege dutahe. Ibyo babivuze Abakandida-Depite bagihari. Bimaze kuba saa kumi n’iminota nibwo badukujeho baratubwira ngo nidutahe amafaranga tuzayasanga ku Mirenge yacu.”

Gutinda muri sitade bategereje amafaranga, byageze aho bitera bamwe impungenge z’icyo bari bubwire abagabo babo nk’uko babibwiye abanyamakuru.

Mukakayuhura Eveline wo mu Murenge wa Gitambi ati “Niba umugore yavuye mu rugo saa munani z’ijoro umugabo azi ngo agiye kwamamaza, bikaba bigeze saa kumi n’imwe atarataha bikaba biribugeze saa mbiri atarataha, uwo mugore azagera mu rugo abwire umugabo gute?”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rusizi ushizwe imibereho myiza y’abaturage, Dukuzumuremyi Anne Marie yabwiye RADIOTV10 ko icyatumye aya mafaranga bari bemerewe atabonekera igihe, ari uko sisitemu za banki zagoranye.

Ati “Ntabwo twabatengushye turi muri banki twagiye gushaka amafaranga. Ibyo bagenewe bagombaga kubibona mu ntoki, turi muri banki rero ntabwo birakunda sisitemu zanze.”

Byageze aho bamwe bavuga ko bari burare muri sitade kuko amasaha yari yamaze gukura kandi nbadafite uburyo bwo kwitegera.

Amakuru avuga ko ibibazo byari byatumye sisiteme ya Banki itenguha abagomba guha amafaranga aba baturage, byaje gukemuka ndetse mu ma saa moya z’umugoroba abari bakiri muri sitade ubuyobozi bw’akarere bukabashakira imodoka zo kubacyura, mu hari abari bamaze gutaha bagiye bijujuta.

Aho kwandika amafaranga y’urugendo basabwe kuba bahasimbutse
Byatumye bamwe barakara
Bamaze igihe kinini muri sitade bategereje guhabwa amafaranga y’urugendo
Harimo umubyeyi ufite uruhinja

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen + 12 =

Previous Post

Perezida yahishuye uko ubwo Yvan yari afite imyaka 3 yatumye ava ku rugamba bitunguranye

Next Post

How Nike plans to break one of the most daunting barriers in human performance

Related Posts

11/04/1994: Umunsi ukomeye MINUAR yatereranye Abatutsi muri ETO-Kicukiro, i Kiziguro hicwa 5.500

11/04/1994: Umunsi ukomeye MINUAR yatereranye Abatutsi muri ETO-Kicukiro, i Kiziguro hicwa 5.500

by radiotv10
11/04/2026
0

Tariki 11 Mata 1994 wari umunsi wa gatanu wa Jenoside yakorewe Abatutsi, uri mu minsi ikomeye muri aya mateka ashaririye,...

How to Choose What Matters Most in Life

How to Choose What Matters Most in Life

by radiotv10
11/04/2026
0

Life can feel overwhelming with endless responsibilities, distractions, and opportunities. It’s easy to get caught up in things that don’t...

Leta ya Michigan muri America yemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside

Leta ya Michigan muri America yemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside

by radiotv10
10/04/2026
0

Ubuyobozi bwa Leta ya Michigan muri Leta Zunze Ubumwe za America, bwemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi buzajya bwifatanya...

10/04/1994: Kiliziya Gatulika yagaragaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Habyarimana, Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Gahanga,…

10/04/1994: Kiliziya Gatulika yagaragaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Habyarimana, Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Gahanga,…

by radiotv10
10/04/2026
1

Tariki 10 Mata 1994 wari umunsi wa kane wa Jenoside yakorewe Abatutsi, waranzwe n’ubwicanyi bukomeye bwabereye mu bice binyuranye by’Igihugu,...

Umuco bise ‘Kuzitura’ wadukanywe n’abagore bamwe i Rutsiro ntuvugwaho rumwe

Umuco bise ‘Kuzitura’ wadukanywe n’abagore bamwe i Rutsiro ntuvugwaho rumwe

by radiotv10
10/04/2026
0

Abatuye mu isantere ya Shuni iherereye mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, binubira umuco wo 'kuzitura', bavuga ko...

IZIHERUKA

Hagiye hanze amashusho agaragaza indege y’intambara ya FARDC iri gusuka ibisasu muri Minembwe
AMAHANGA

Hagiye hanze amashusho agaragaza indege y’intambara ya FARDC iri gusuka ibisasu muri Minembwe

by radiotv10
11/04/2026
0

11/04/1994: Umunsi ukomeye MINUAR yatereranye Abatutsi muri ETO-Kicukiro, i Kiziguro hicwa 5.500

11/04/1994: Umunsi ukomeye MINUAR yatereranye Abatutsi muri ETO-Kicukiro, i Kiziguro hicwa 5.500

11/04/2026
Abaherutse kujya mu isanzure bagarutse ku Isi nyuma yo kugenda ibilometero birenga miliyoni 1

Abaherutse kujya mu isanzure bagarutse ku Isi nyuma yo kugenda ibilometero birenga miliyoni 1

11/04/2026
How to Choose What Matters Most in Life

How to Choose What Matters Most in Life

11/04/2026
Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zo guhangana n’ibura rya Lisansi

Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zo guhangana n’ibura rya Lisansi

10/04/2026
Leta ya Michigan muri America yemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside

Leta ya Michigan muri America yemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside

10/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post

How Nike plans to break one of the most daunting barriers in human performance

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hagiye hanze amashusho agaragaza indege y’intambara ya FARDC iri gusuka ibisasu muri Minembwe

11/04/1994: Umunsi ukomeye MINUAR yatereranye Abatutsi muri ETO-Kicukiro, i Kiziguro hicwa 5.500

Abaherutse kujya mu isanzure bagarutse ku Isi nyuma yo kugenda ibilometero birenga miliyoni 1

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.