Wednesday, July 29, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Perezida Kagame na Madamu batoreye i Kagugu babanza kuramutsa abaturage bahasanze

Perezida Kagame na Madamu batoreye i Kagugu babanza kuramutsa abaturage bahasanze

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba n’Umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi, na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye igikorwa cy’Amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, aho batoreye kuri Site ya SOS Kagugu mu Murenge wa Kinyinya.

Ni igikorwa cyabaye mu masaaha ya nyuma ya saa sita kuri uyu wa Mbere tariki 15 Nyakanga 2024, aho Umukuru w’u Rwanda yatoreye kuri Site y’Itora ya SOS Kagugu mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, aho asanzwe atuye n’umuryango we.

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo bageraga kuri site y’itora, babanje gusuhuza abaturage bahasanze, na bo babakomera amashyi, ababyeyi babavugiriza impundu.

Bahise berecyeza ku murongo w’abandi baturage bari baje gutora, babanza no kubaramutsa, ibintu byakoze ku mutima aba baturage bishimiye uburyo Perezida na Madamu baje bakabanza kubaramutsa, ndetse bagatonda n’umurongo.

Perezida Paul Kagame ubwo yinjiraga mu cyumba cy’itora, yabanje gushyikiriza irangamuntu umwe mu bakozi b’itora kuri iyi site, abanza kumureba ku rutonde, ubundi ahita yerecyeza ku wamushyikirije urupapuro rw’itora anamusobanurira amabwiriza y’itora, aho yahise yerecyeza mu bwihugiko kugira ngo atore.

Perezida Paul Kagame wari uherutse gusabwa n’abatuye mu Turere tubiri [aka Nyarugenge yatuyemo ndetse n’aka Gasabo atuyemo ubu] ko yazifatanya na bo muri iki gikorwa cy’amatora, ya yavuze ko azatorera aho atuye ubu.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo bageraga kuri site y’itora babanje kuramutsa abaturage bahasanze
Perezida Kagame ubwo yashyikirizwaga urupapuro rw’itora yagaragarijwe aho ubwihugiko buherereye
Amaze gutora yashyize mu gasanduku k’itora urupapuro yatoreyeho
Na Madamu Jeannette Kagame yahise ashyira mu gasunduku k’itora
Yanasizwe ka wino kagaragaza umuntu watoye

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × four =