Sunday, December 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Muri Perezidansi ya Centrafrique Abasirikare b’u Rwanda bahawe ishimwe ryo ku rwego ruhanitse

radiotv10by radiotv10
17/07/2024
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Muri Perezidansi ya Centrafrique Abasirikare b’u Rwanda bahawe ishimwe ryo ku rwego ruhanitse
Share on FacebookShare on Twitter

Ingabo z’u Rwanda zigize itsinda RWABATT12 ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique, zambitswe umudari w’Ishimwe ryo ku rwego rw’Umukuru w’Igihugu, bambitswe na Perezida w’iki Gihugu, Faustin Archange TOUADERA.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Nyakanga 2024 nk’uko tubikesha ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, buvuga ko izi ngabo zambitswe umudari wo ku rwego rw’ishimwe ry’Umukuru w’Igihugu (Presidential Medal), aho iki gikorwa cyabereye mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu mu Murwa Mukuru i Bangui.

Ubuyobozi bwa RDF bugira buti “Uyu mudari bawuhawe mu rwego rwo kuzirikana umuhate, gukora kinyamwuga ndetse na serivisi z’intakemwa mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique aho bagize uruhare mu kurinda abasivile.”

Muri uyu muhango, Lt. Col Joseph GATABAZI ukuriye itsinda RWABATT12, yashimiye Perezida wa Centrafrique, mu kubafasha gushyira mu bikorwa inshingano z’aba basirikare b’u Rwanda.

Yanaboneyeho kandi gushimira ingabo z’u Rwanda zigize iri tsinda rya RWABATT12 mu gukora kinyamwuga mu kurinda Perezida wa Centrafrique.

Iki gikorwa kandi cyanitabiriwe n’abayobozi mu nzego nkuru za Repubulika ya Centrafrique nk’abagize Guverinoma, ndetse n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa bya Ambasade y’u Rwanda muri iki Gihugu, Olivier Kayumba ndetse na bamwe mu bagize Ishyirahamwe ry’Abanyarwanda bakibamo.

Bashimiwe na Perezida wa Centrafrique
Umuhango witabiriwe n’abayobozi mu nzego nkuru ndetse na Kayumba Olivier ushinzwe ibikorwa bya Ambasade y’u Rwanda
Lt. Col Joseph GATABAZI yashimiye Perezida wa Centrafrique wabafashije kuzuza inshingano zabo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − 7 =

Previous Post

Menya amajwi Imitwe ya Politiki yagize mu Matora y’Abadepite n’imibare y’Abanyarwanda bayitoye

Next Post

France: Hatahangajwe icyahagaritse ibyo abakozi bari bateguye ngo bagaragaze umujinya wo kudahabwa agahimbazamusyi

Related Posts

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

by radiotv10
13/12/2025
0

Rwanda’s digital identity scheme is making progress toward its planned June 2026 rollout, with 300,000 now registered for the scheme,...

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

by radiotv10
13/12/2025
0

Mu muhango wo gusezerera ku Bapolisi 74 baherutse gushyirwa mu kiruhuko cy'izabukuru, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Felix...

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

by radiotv10
13/12/2025
0

Patriotism is more than singing the national anthem or proudly wearing the colors of our flag. It is a deep...

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Gakeshyi mu Karere ka Gakenke, yafatanywe ibilo 17 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi na Litiro 14 za Kanyanga,...

IZIHERUKA

Umugabo wari umaze iminsi mu gikorwa cyari cyakuye benshi imitima yatawe muri yombi
AMAHANGA

Umugabo wari umaze iminsi mu gikorwa cyari cyakuye benshi imitima yatawe muri yombi

by radiotv10
14/12/2025
0

Bio Usawa Welcomes Global Health Strategist, Professor Prashant Yadav, as Chair of Its Global Access and Health Equity Advisory Board

Bio Usawa Welcomes Global Health Strategist, Professor Prashant Yadav, as Chair of Its Global Access and Health Equity Advisory Board

14/12/2025
Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

13/12/2025
Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

13/12/2025
Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

13/12/2025
Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

13/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
France: Hatahangajwe icyahagaritse ibyo abakozi bari bateguye ngo bagaragaze umujinya wo kudahabwa agahimbazamusyi

France: Hatahangajwe icyahagaritse ibyo abakozi bari bateguye ngo bagaragaze umujinya wo kudahabwa agahimbazamusyi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umugabo wari umaze iminsi mu gikorwa cyari cyakuye benshi imitima yatawe muri yombi

Bio Usawa Welcomes Global Health Strategist, Professor Prashant Yadav, as Chair of Its Global Access and Health Equity Advisory Board

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.