Sunday, August 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Nyuma y’uko muri Kenya hubuye imyigaragambyo isaba Perezida kwegura ubu hagezweho iki?

radiotv10by radiotv10
17/07/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Nyuma y’uko muri Kenya hubuye imyigaragambyo isaba Perezida kwegura ubu hagezweho iki?
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko muri Kenya hubuye imyigaragambyo y’abiganjemo urubyiruko rusaba Perezida William Ruto w’iki Gihugu kwegura, abigaragambya bafashe umunsi w’akaruhuko, ariko ngo barasubira mu mihanda bidatinze ndetse banashyiraho ingengabihe y’uko bazajya bigaragambya.

Iyi myigaragambyo yongeye kubura kuri uyu wa Kabiri, aho abiganjemo urubyiruko bongeye kwigabiza imihanda, batwika amapine, bavuga ko bashaka ko Perezida w’Igihugu cyabo yegura.

Abigaragambya, batangaje ko kuri uyu wa Gatatu basubitse iyi myigaragarambyo, ariko ko kuri uyu wa Kane bongera kuyisubukura.

Ni gahunda bihaye yo kwigaragambya ku wa Kabiri no kuwa Kane buri cyumweru, bavuga ko bazigaragambya kugeza igihe Perezida Ruto yumvise icyifuzo cyabo, ndetse ngo mu gihe yabigendamo gacye bazongera iminsi.

Imyigaragambyo yo kuri uyu wa Kabiri yari yitabiriwe cyane, ndetse inzego zishinzwe umutekano zateye ibyuka biryana mu maso ngo batatanye abigaragambya ariko biba iby’ubusa.

Imyigaragambyo ikomeye yabereye mu mujyi ya Kitengela, Nairobi na Mombasa, aho urubyiruko rwari rwitwaje ibyapa byanditseho amagambo asaba Perezida Ruto kwegura, ahandi bafunga imihanda batwika amapine.

Nta mubare uzwi w’abatawe muri yombi n’abakomerekeye mu myigaragambyo, icyakora hari amashusho agaragaza igipolisi cyuriza bamwe imodoka, abandi bari guhabwa ubutabazi bw’ibanze.

Abigaragambya barasaba Perezida Ruto kuva ku butegetsi amazeho imyaka ibiri, ngo kuko atakoze ibyo yabasezeranyije birimo kuzahura ubukungu, kurwanya ruswa n’ibindi. Bamunenga kandi kutagira icyo akora ku biciwe mu myigaragambyo iheruka.

Perezida Ruto yasubije ibyifuzo by’abigaragambyaga mu minsi ishize birimo guhagarika umushinga w’itegeko rizamura imisoro no gukuraho bamwe mu bagize Guverinoma.

Abakurikirana ibyo muri Kenya, bavuga ko inyungu nyinshi ku nguzanyo ari kimwe mu byasubije inyuma ubukungu bw’iki Gihugu gikora ku Nyanja.

Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + sixteen =

Previous Post

Hashyizwe hanze ibiciro byo kwinjira mu mukino Rayon izagaragarizamo abakinnyi bashya

Next Post

Umuhanzikazi Nyarwanda yitandukanyije n’uwamwiyitiriye akagira icyo avuga ku bahanzi bakiriwe na Perezida Kagame

Related Posts

Uwari wungirije Perezida Ruto yamuzamuyeho ibirego bikomeye

Uwari wungirije Perezida Ruto yamuzamuyeho ibirego bikomeye

by radiotv10
08/08/2025
0

Rigathi Gachaguwa wari Visi Perezida wa Kenya, ubu akaba atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida William Ruto; yavuze ko uyu Mukuru...

AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

Eng.-AFC/M23 refutes UN accusations of involvement in civilian killings

by radiotv10
08/08/2025
0

AFC/M23 coalition has strongly rejected United Nations reports accusing it of playing a role in the deaths of many civilians...

Icyo Teta Sandra yakoze akirekurwa nyuma yo gufungirwa kugonga umugabo we Weasel

Icyo Teta Sandra yakoze akirekurwa nyuma yo gufungirwa kugonga umugabo we Weasel

by radiotv10
08/08/2025
0

Umunyarwandakazi Teta Sandra ufitanye abana n’Umuhanzi w’Umunya-Uganda Weasel, nyuma yo gufungurwa na Polisi ya Uganda; yahise ajya gusura umugabo we...

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yavuze kuri raporo ziyishinja ibyo yemeza ko ari ibinyoma inagaragaza ibibishimangira

by radiotv10
08/08/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 bwamaganiye kure raporo z’Umuryango w’Abibumbye ziyishinja kugira uruhare mu mpfu z’abasivile benshi muri Teritwari ya Rutshuru, ivuga...

Hamenyekana icyakurikiyeho nyuma yuko Teta Sandra agonze Weasel hanajya hanze amashusho biba

Hamenyekana icyakurikiyeho nyuma yuko Teta Sandra agonze Weasel hanajya hanze amashusho biba

by radiotv10
07/08/2025
0

Nyuma yuko bivuzwe ko umuhanzi w’Umunya-Uganda, Weasel ari mu Bitaro aho ari kuvurirwa imvune z’amaguru yombi bivugwa ko yagize nyuma...

IZIHERUKA

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako
MU RWANDA

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

by radiotv10
09/08/2025
0

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

09/08/2025
Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

09/08/2025
The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

09/08/2025
Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

09/08/2025
Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

08/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kagame yasohoje isezerano rishingiye ku cyifuzo yagejejweho n’umwe mu bahanzi Nyarwanda

Umuhanzikazi Nyarwanda yitandukanyije n’uwamwiyitiriye akagira icyo avuga ku bahanzi bakiriwe na Perezida Kagame

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.