Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Igikekwa ku mpanuka y’imodoka yarimo abagenzi 26 yaguye mu muhanda Rubavu-Kigali

radiotv10by radiotv10
22/07/2024
in MU RWANDA
0
Igikekwa ku mpanuka y’imodoka yarimo abagenzi 26 yaguye mu muhanda Rubavu-Kigali
Share on FacebookShare on Twitter

Imodoka y’imwe muri kompanyi zitwara abagenzi yavaga i Rubavu yerecyeza mu Mujyi wa Kigali, yakoreye impanuka mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge, igonga ipoto na yo igwa mu muhanda, ku bw’amahirwe ntihagira uhasiga ubuzima.

Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 21 Nyakanga 2024 ubwo yavaga mu Karere ka Rubavu imaze kwinjira mu Mujyi wa Kigali.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yatangaje ko iyi mpanuka yatewe no kuba umushoferi atashoboye kuringaniza neza umuvuduko w’imodoka ubwo yari ageze mu ikorosi.

SP Emmanuel Kayigi, avuga ko uyu mushoferi utari waringanije umuvuduko, byatumye agonga ipoto yo ku muhanda n’umukingo, imodoka na yo igahita igusha urubavu, ikagwa mu muhanda.

Yavuze ko iyi modoka yarimo abagenzi 26, aho babiri muri bo ari bo bakomeretse na bwo bidakabije, bahise bahabwa ubutabazi bw’ibanze.

Yagize ati “Bose bahawe ubutabazi bw’ibanze barataha uretse abantu babiri baraye mu bitaro bya CHUK kubera gukomereka byoroheje.”

SP Emmanule Kayigi yasabye abashoferi kujya bubahiriza amategeko y’umuhanda bakaringaniza umuvuduko, by’umwihariko asaba abatwara imodoka zitwara abagenzi, kujya bibuka ko batwaye ubuzima bw’abantu benshi bityo ko bakwiye kujya bigengesera.

Yasabye abatwara izi modoka kandi kudacomokora utwuma turinganiza umuvuduko tuzwi nka ‘Speed Governor’ kuko biri mu bishobora guteza impanuka n’iyi.

Umwe mu bageze aha habereye impanuka ikimara kuba, yabwiye RADIOTV10 ko Poilisi y’u Rwanda yihutiye kuhagera kugira ngo itange ubutabazi bwihuse, ndetse inakure iyi modoka mu muhanda kugira ngo itabangamira urujya n’uruza rw’ibindi binyabiziga.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 + 8 =

Previous Post

Perezida Kagame yagaragaje uko u Rwanda rwitwara iyo rwahendahenze uwahisemo kurubera umwanzi akinangira

Next Post

Perezida Kagame yahishuye ibyabayeho ku rugamba ubwo yakiraga intumwa byashimangiye uburemere bw’ibyo yabatumaga

Related Posts

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

by radiotv10
26/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi b’icyayi bo muri Pfunda mu Karere ka Rutsiro bashengurwa no kuba bagurirwa umusaruro wabo ku giciro cyo...

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho...

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

by radiotv10
25/01/2026
0

Umugabo witwa Sindayiheba Jean de Dieu wo mu kagari ka Mataba mu murenge wa Nkungu, arahigishwa uruhindu nyuma yo gukubita...

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye inshingano abasirikare babiri barimo Brig Gen Godfrey Gasana, wagizwe Umupilote...

IZIHERUKA

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe
FOOTBALL

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

26/01/2026
Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

25/01/2026
Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

25/01/2026
Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yahishuye ibyabayeho ku rugamba ubwo yakiraga intumwa byashimangiye uburemere bw’ibyo yabatumaga

Perezida Kagame yahishuye ibyabayeho ku rugamba ubwo yakiraga intumwa byashimangiye uburemere bw’ibyo yabatumaga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.