Thursday, November 6, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rutsiro: Abagabo bahishuye ibyo bakorerwa n’abagore babo bakaryumaho n’impamvu baba badashaka ko bimenyekana

radiotv10by radiotv10
29/07/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rutsiro: Abagabo bahishuye ibyo bakorerwa n’abagore babo bakaryumaho n’impamvu baba badashaka ko bimenyekana
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bagabo bo mu Murenge wa Kigeyo mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko batakigira ijambo mu ngo zabo, kugeza n’aho hari abakubitwa n’abagore babo ariko bagaceceka kugira ngo amahoro ahinde, mu gihe abagore bavuga ko ntakindi bakosoresha umugabo ushaka kunanirana atari ukumukubita agasubiza ubwenge ku gihe.

Aba bagabo bavuga ko abagore ari bo batware b’ingo zabo, kuko n’amafaranga bakorera baba bagomba gutaha bakayamurikira abagore babo yose uko yakabaye ku buryo nta n’uwatinyuka gukuramo ayo kwica akanyota.

Umwe yagize ati “Hari abagore b’ingare utavuga ngo wanywa icupa ahubwo ukayamuhereza yose kandi nk’iki kiraka ntiwakibona utaganiriye n’abandi bagabo ngo bakurangire akazi.”

Ikibabaza bamwe muri abo bagabo, ni uko iyo bakoreye ayo mafaranga ntibayamurike yose uko angana, induru ivuga mu rugo kugeza n’aho bakubiswe n’abagore babo

Munyabarenzi wo mu Kagari ka Rukaragata, avuga ko akubitwa n’uwo bashakanye ndetse mu mvugo ye hakumvikanamo ko yamaze kubyakira kuko agira isoni zo kumuregera ubuyobozi.

Ati “Kugukubita gusa! Njye byambayeho kugeza n’iyi saha, ubu nirarire! Atakudiha se, uhitamo kwicecekera ukituramira agakora ibyo yumva.”

Bamwe mu bagore bo muri uyu Murenge, na bo biyemerera ko bakosora abagabo babo, bavuga ko ntakindi baba babona bakoresha, uretse kubakubita.

Umwe ati “Aba ari ukwifata nabi da! Ni ukumukubita agashyira ubwenge ku gihe.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigeyo,  Mudahemuka Christophe avuga ko ubuyobozi butari buzi iki kibazo cy’abagabo bahohoterwa n’abagore babo, kuko batajya babwitabaza.

Ati “Ntabwo byari bimenyerewe cyane kuko abagabo ari bo bakundaga guhohotera abagore, ariko iyo twigisha uburinganire tubwigisha muri rusange kuko ntawe ufite uburenganzira bwo guhohotera mugenzi we.”

Nubwo abagabo benshi badakunze kugaragaza ihohoterwa bakorerwa n’abagore babo, Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare yo mu 2020, yerekana ko hagati ya 2016 na 2019, abagabo 7 210 mu Gihugu cyose, bakorewe ihohoterwa n’abo bashakanye.

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 2 =

Previous Post

Nyarugunga: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bishimiye intsinzi ya Perezida Kagame baniyemeza kuzakomeza gahunda z’Umuryango

Next Post

Hamenyekanye igihe cyo gushyinguraho ‘Dorimbongo’ witabye Imana bigashengura benshi

Related Posts

Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

by radiotv10
06/11/2025
0

Mu ishyamba riherereye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, habonetse umurambo w’umugore bivugwa ko...

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe kinini akora Itangazamakuru mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe kinini akora Itangazamakuru mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga

by radiotv10
06/11/2025
0

Umunyamakuru Jean Pierre Kagabo wari umaze imyaka irenga 20 akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, yasezeye, yerecyeza mu zindi nshingano zitari iz’itangazamakuru...

Bituranye bidakwiye kwegerana: Ntibumva ukuntu ikimoteri cy’imyanda cyashyizwe hafi ibagiro n’ahacururizwa imboga

Bituranye bidakwiye kwegerana: Ntibumva ukuntu ikimoteri cy’imyanda cyashyizwe hafi ibagiro n’ahacururizwa imboga

by radiotv10
06/11/2025
0

Abatuye mu Mujyi wa Nyanza, mu Murenge wa Busasamana, banenga kuba ikimoteri cyarubatswe hagati y’ibagiro n’ahacururizwa ibiribwa mu isoko rya...

Nyanza: Igikorwa remezo cyahinduye byinshi bishimira ariko kinabasigira irindi hurizo bamaze igihe basabira igisubizo

Nyanza: Igikorwa remezo cyahinduye byinshi bishimira ariko kinabasigira irindi hurizo bamaze igihe basabira igisubizo

by radiotv10
06/11/2025
0

Bamwe mu batuye mu bice byanyuzemo umuhanda mushya wa Nyanza-Bugesera barasaba ko basubirizwaho imiyoboro y’amazi yangiritse ubwo wakorwaga, kuko nubwo...

Youth entrepreneurship & burnout: When ‘start-up culture’ becomes pressure

Youth entrepreneurship & burnout: When ‘start-up culture’ becomes pressure

by radiotv10
06/11/2025
0

In recent years, entrepreneurship has become one of the most popular dreams among young people. The idea of being your...

IZIHERUKA

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi
AMAHANGA

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

by radiotv10
06/11/2025
0

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

06/11/2025
Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

06/11/2025
Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

06/11/2025
Colonel mu Gipolisi cy’u Burundi afungiye ibifitanye isano no gushaka kohereza ibicuruzwa mu Rwanda

Colonel mu Gipolisi cy’u Burundi afungiye ibifitanye isano no gushaka kohereza ibicuruzwa mu Rwanda

06/11/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe kinini akora Itangazamakuru mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe kinini akora Itangazamakuru mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga

06/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye igihe cyo gushyinguraho ‘Dorimbongo’ witabye Imana bigashengura benshi

Hamenyekanye igihe cyo gushyinguraho ‘Dorimbongo’ witabye Imana bigashengura benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.