Saturday, July 25, 2026
RW|EN
IBYAMAMARE

Mu magambo aryohereye umuhanzikazi wakanyujijejo mu rwanda yifurije isabukuru nziza umubyeyi we

Mu magambo aryohereye umuhanzikazi wakanyujijejo mu rwanda yifurije isabukuru nziza umubyeyi we

Umuhanzikazi w’umuraperi, Abayizera Grace wamamaye nka Young Grace, yifurije isabukuru nziza umubyeyi we akoresheje amagambo aryohereye, anavuga urukundo akunda uyu wamwibarutse.

Young Grace ni umwe mu bahanzikazi bamamaye mu Rwanda dore ko yanitabiriye bimwe mu bikorwa biremereye byabaye muri muzika nyarwanda nka Primus Guma Guma Super Star.

Uyu muhanzikazi utagikunze gushyira hanze indirimbo, yifurije isabukuru nziza umubyeyi we w’umumama, anagaragaza urukundo amukunda.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Young Grace yagize ati “Isabukuru nziza Rukundo rwanjye. Ntabwo uri urukundo gusa uri urumuri rwanjye, Amahoro yanjye, Ibyishimo byanjye ndetse n’umugisha wanjye.!”

Young Grace yakomeje agira ati “Imana ihabwe icyubahiro, ishimwe n’ikuzo ku bwawe Mawe yo ikikurinze kandi nikomeze ikubumbatire mu biganza byayo by’impuhwe n’imbabazi! Baho Maa, ramba, uramire kubona ibyiza, uzarenze 100 mu izina rya Yezu Kristo Amen!”

Young Grace wabaye umwe mu baraperikazi bari bamamaye mu Rwanda, ubu wifurije isabukuru nziza umubyeyi we, na we ni umubyeyi w’umwana umwe, yise Diamante yanakoreye indirimbo aranayimwitirira.

Young Grace n’umubyeyi yakunze kugaragara amushyigikira mu bikorwa bya muzika
Umubyeyi wa Young Grace yagize isabukuru

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp