Wednesday, December 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

DRCongo: Hatanzwe umuburo ku bavuye ahabereye imirwano ku bishobora kubashyira mu kaga

radiotv10by radiotv10
25/07/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
DRCongo: Hatanzwe umuburo ku bavuye ahabereye imirwano ku bishobora kubashyira mu kaga
Share on FacebookShare on Twitter

Umuryango utari uwa Leta uzwi nka Action Congolaise, uri mu bukangurambaga bwo guhamagarira Abanyekongo bavuye mu bice byabereyemo intambara, kuzitwararika igihe bazaba basubiye mu ngo zabo, kubera ibisasu binyanyagiye ahantu hanyuranye.

Uyu muryango kandi wasabye Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kugira icyo ikora kuri ibi bisasu n’ibiturika bishobora kuzahitana abantu benshi bigiye bitabye ahantu hatandukanye by’umwihariko mu bice byabereyemo intambara.

Abayobozi b’uyu Muryango utari uwa Leta ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, wabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Nyakanga 2024, mu bukangurambaga uri gukorera mu nkambi zicumbikiwemo abavanywe mu byabo n’intambara.

Muri ubu bukangumbaga kuri uyu wa Gatatu bwabereye i Goma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, wabwiye aba baturage bavanywe mu byabo n’intambara, ko bakwiye kuzitwararika kubera ibisasu bya mine n’ibindi biturika biri mu bice batuyemo by’umwihariko agace ka Kanyaruchinya.

Uyu muryango kandi wakoresheje ibyapa byanditseho ubutumwa bugaragaza ibimenyetso by’akaga gashobora kuba ku baturage bavuye mu gace ka Kanyaruchinya.

Bumwe mu butumwa bugira buti “Mukumire za Mine muramire ubuzima, mwirinde gukinsha mine, kuzitwara cyangwa kuzibika.”

Élysée Kabiribiri, ushinzwe ibikorwa by’ubuvugizi muri uyu Muryango Action Congolaise, yibukije ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuzirikana no kubaha amasezerano mpuzamahanga yo muri Ottawa asaba kudakoresha ibisasu bya mine.

Yavuze kandi ko hari ubufasha buteganyirijwe abagizweho ingaruka n’iturika ry’ibisasu bya mine ndetse n’ibiturika, burimo kubaherekeza mu buzima busanzwe ndetse no kubafasha mu buryo bwo kwiyakira mu buzima bwo mu mutwe. Ati “Hari ibikorwa byinshi Guverinoma itarakora.”

Uyu muryango kandi wasabye Leta ya Congo kugira ikora mu gushakira umuti ibibazo by’umutekano bimaze igihe muri iki Gihugu, kuko bitariho hatabaho imitwe yitwaje intwaro ndetse hatabaho n’ibi bisasu bigenda bihitana abaturage.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − 11 =

Previous Post

Trump yakoresheje amagambo aremereye mu byafashwe nk’igitero kuri V/Perezida Kamala bazahangana mu matora

Next Post

Nyuma ya Sitade Amahoro hagiye gutahwa ikindi gikorwa remezo cya Siporo mu Rwanda

Related Posts

Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

by radiotv10
23/12/2025
0

Guverineri wa Leta ya Niger muri Nigeria yayoboye umuhango wo kwakira abana 130 n’abarimu bari barashimuswe n’abitwaje intwaro, nyuma yo...

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

Abapolisi b’igipolisi cy’Ihuriro AFC/M23 cyagaragaye mu Mujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru, bari guhosha imyigaragambyo y’abaturage basaba ko iri...

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

by radiotv10
22/12/2025
0

Mu Mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, haramukiye imyigaragambyo yitabiriwe n’Abanyekongo benshi, bamagana MONUSCO yongerewe igihe, ndetse...

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

by radiotv10
22/12/2025
0

Abanyeshuri 130 bo muri Nigeria bari barashimuswe mu Ntara ya Niger barekuwe, nyuma y’ukwezi kumwe bafashwe bugwate, nk’uko byatangajwe n’Ibiro...

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

by radiotv10
22/12/2025
0

Residents of Goma in North Kivu province woke up on Monday to widespread protests, as large numbers of Congolese citizens...

IZIHERUKA

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules
MU RWANDA

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

24/12/2025
Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

24/12/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

24/12/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

23/12/2025
Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyuma ya Sitade Amahoro hagiye gutahwa ikindi gikorwa remezo cya Siporo mu Rwanda

Nyuma ya Sitade Amahoro hagiye gutahwa ikindi gikorwa remezo cya Siporo mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.