Leta Zunze Ubumwe za America, zatangaje ibihano ku barimo Betrand Bisimwa usanzwe ari Perezida w’umutwe wa M23, na Corneille Nangaa, umuhuzabikorwa w’Ihuriro Alliance du Fleuve Congo (AFC) ririmo n’uyu mutwe.
Undi wafatiwe ibihano, ni umuyobozi wungirije w’umutwe witwaje intwaro wa Twirwaneho ukorera mu Ntara ya Kivu y’Epfo, Colonel Charles Sematama.
Leta Zunze Ubumwe za America zivuga ko impamvu y’ibi bihano, ari uko AFC n’imitwe iyishamikiyeho irimo M23 na Twirwaneho bahungabanyije umutekano w’Iburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bikabangamira ikiremwamuntu, kandi bigatera ubuhunzi bw’abaturage bagera kuri miliyoni 1,5.
Ibihano Amerika ifatiye Nangaa na Bisimwa, bikurikiye ibyo yafatiye Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa gisirikare, Lt Col Willy Ngoma, mu kwezi k’Ukuboza umwaka 2024.
Icyo gihe kandi, Leta Zunze Ubumwe za America zanafatiye ibihano Col Michel Rukunda alias Makanika wa Twirwaneho.
Ni mu gihe kandi ku wa Gatatu w’iki cyumweru, muri gereza ya gisirikare ya Ndolo iherereye i Kinshasa, Urukiko Rukuru rwa gisirikare rwatangiye kuburanisha Corneille Nangaa adahari, ku byaha rumushinja birimo iby’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu, bishingiye ku cyaha cyo gushinga no kuyobora ihuriro AFC, umutwe wa Politiki na gisirikare urimo n’umutwe wa M23.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10