Wednesday, September 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Umuryango urwanya akarengane watunguwe n’ibivugawa ko byakozwe nyuma y’uko abatishoboye bemerewe inkunga

radiotv10by radiotv10
30/07/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Umuryango urwanya akarengane watunguwe n’ibivugawa ko byakozwe nyuma y’uko abatishoboye bemerewe inkunga
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayoza, bavuze ko bemerewe inkunga yo kubakura mu bukene, ariko igahabwa abifite bagakeka ko hatanzwe ruswa, Umuryango Mpuzamahanga Uharanira kurwanya Ruswa n’Akarengane, TIR, wavuze ko wumvaga ibintu nk’ibi bitakibaho.

Mu minsi ishize, bamwe mu baturage bo muri uyu Murenge babwiye RADIOTV10 ko hari inkunga y’amatungo y’ihene yari yagenewe abatishoboye ndetse n’abafite ubutaka bwagiye bunyuzwamo amaterari, ariko ko batunguwe no kubona ayo matungo ahabwa abishoboye barimo n’abayobozi b’Imidugudu.

Umwe mu baturage yagize ati “Njyewe ntuye muri Kabeza,iryo jwi ryo kuvuga ngo banakorera umuntu n’inama ntabyo badukoreye, ahubwo ihene abayobozi ni bo bazishoreye barazitwarira.”
Undi ati “Ihene ntayo nabonye na Give Directly ntayo nabonye. Rwose ahanini ni abayobozi twabonye bazimurura.”

Umwe mu bayobozi uri mu bashinzwe umutekano mu Murenge, [Reserve Force) batunzwe urutoki ko bahawe iyo nkunga, na we yiyemereye ko yayihawe mu buryo na we avuga atazi igihe hakorewe urutonde rw’abahawe iyo nkunga, ariko ko atakwanga inkunga ahawe.

Ati “Ndi umuyobozi nanjye ndi umuturage, inka na yo barayimpaye n’uwampa indi nayifata. Amabwiriza bagenderaho batanga ihene cyangwa ay’ufata inka, ntabwo mbizi ibyo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi Joh Bosco, yabwiye RADIOTV10 ko iki kibazo bagiye kugikurikirana, gusa Umuryango  Mpuzamahanga Urwanya Rusawa n’Akarengane ishami ryawo mu Rwanda Transparency International Rwanda, uvuga ko na wo utumva uburyo ibintu nk’ibi byabaho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Muryango, Apollinaire Mupiganyi yagize ati “Narinzi ko ibyo ngibyo byacitse. Kwishyira cyangwa kwiha inkunga yari igenewe umukene utishoboye, uwishoboye akaba ari we uyifata ibyo haba harimo za ruswa.”

Uyu muyobozi w’uyu Muryango, avuga ko hazakorwa isesengura kuri iki kibazo, gusa aboneraho kugira inama imiryango itari iya Leta ko igihe igiye gutanga inkunga, ikwiye kujya ikurikirana ikamenya ko yahawe koko abo yagenewe.

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + seventeen =

Previous Post

Kigali: Abari kumwe n’uwapfiriye mu masengesho bitunguranye bavuze uko byagenze

Next Post

Rutsiro: Haravugwa icyateye impanuka yahitanye uwari ukuriye DASSO ku rwego rw’Akarere

Related Posts

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

by radiotv10
16/09/2025
0

Mu Nteko y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Uburengenazira bwa Muntu; yateranye mu buryo bw’igitaraganya, uhagarariye u Rwanda yavuze ko iki Gihugu...

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

by radiotv10
16/09/2025
0

Amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali; guhera ku y’incuke kugeza ku makuru na za kaminuza, yibukijwe ko mu cyumweru...

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
16/09/2025
0

Umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35, wasanzwe muri ruhurura iri mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarungege mu...

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

by radiotv10
16/09/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero barasaba gusanirwa ikiraro cyangiritse ku muhamda werecyeza ku ruganda...

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

by radiotv10
16/09/2025
0

The Government of Rwanda has announced that by 2025, households with access to electricity have reached 85%, up from less...

IZIHERUKA

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar
MU RWANDA

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

by radiotv10
16/09/2025
0

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

16/09/2025
Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

16/09/2025
Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

16/09/2025
Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

16/09/2025
Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

16/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rutsiro: Haravugwa icyateye impanuka yahitanye uwari ukuriye DASSO ku rwego rw’Akarere

Rutsiro: Haravugwa icyateye impanuka yahitanye uwari ukuriye DASSO ku rwego rw’Akarere

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.