Sunday, May 11, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umunyarwanda uba muri Uganda yatawe muri yombi akekwaho ibyumvikanamo amahano

radiotv10by radiotv10
30/07/2024
in AMAHANGA
0
Umugabo ariyemerera ko yicishije umwana we mu gihe umuhungu we akiriho
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyarwanda uba muri Uganda mu gace ka Kamwezi mu Karere ka Rukiga aho akorera akazi k’ubushumba, yatawe muri yombi na Polisi yo muri iki Gihugu, akekwaho gusambanyiriza umwana we yibyariye w’imyaka itandatu, mu rwuri rw’amatungo.

Uyu mugabo witwa Fosta Twizemana asanzwe ari umushumba w’amatungo aho akorera aka kazi mu gace ka Kayebe muri Kigara mu Karere ka Rukiga.

Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Kigezi, Elly Maate yabwiye abanyamakuru ko icyaha gikekwa kuri uyu mugabo, cyakozwe mu cyumweru gishize tariki 26 Nyakanga 2024, aho yagikoreye mu rwuri aho akorera akazi ko kwita ku matungo.

Fosta Twizemana ashinjwa kuba yari yagiye mu rwuri ari kumwe n’umugore we Veneranda Baresirente ndetse n’abana babo babiri, barimo uw’imyaka ibiri n’uw’imyaka itandatu.

Polisi ivuga ko uyu mugabo yabanje gusaba umwana w’imyaka ibiri kubabisa, akamusigana n’uw’imyaka itandatu, ubundi akamusambanya, nyuma akaza kumwoherereza nyina, ariko ageze kuri nyina akabona umwuna afite ikibazo.

Umugore w’uyu mugabo ngo baje no gutaha, ariko akomeza kubona umwana wabo afite ibibazo ndetse agorwa no gutambuka, ari bwo yamubazaga icyo yabaye, akamubwira ko se yamusambanyije.

Uyu mugore yihutiye kujya kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kamwezi kumenyesha uru rwego iby’iki kibazo, ari na bwo umugabo we yahitaga atabwa muri yombi, aza koherezwa kuri Polisi nkuru ku rwego rw’Akarere ka Rukiga.

Umuvugizi wa Polisi ya Kigezi, Elly Maate yavuze ko iki cyaha cyakozwe n’uyu mugabo ari amahano ndetse ko kinyuranyije n’umuco, ku buryo atumva ukuntu umubyeyi yakorera umwana we ibintu nk’ibi mu gihe ari we ukwiye kumuha uburere.

ASP Elly Maate yavuze ko ibi ari amahano

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − 13 =

Previous Post

Rutahizamu wahaye Abanyarwanda ibyishimo bitazibagirana yagarutse ku kibuga nyuma y’igihe atagaragara

Next Post

Ikindi Gihugu cyibasiwe n’ibiza bidasanzwe byahitanye benshi bisiga abatari bacye mu gahinda

Related Posts

Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

by radiotv10
09/05/2025
0

Kiliziya Gatulika yamaze kubona Umushumba mushya wayo ari we Papa Leo XIV usanganywe amazina ya Robert Francis Prevost. Menya umukino...

AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

by radiotv10
09/05/2025
0

Mu birori bikomeye byaranzwe n'imyireko ya gisirikare n'intwaro za rutura, u Burusiya bwizihije isabukuru y’imyaka 80 Ubumwe bw’Abasoviyeti bubonye itsinzi...

Mu buryo butagoye M23 yafashe agace kavugwaho ubutunzi bukomeye

Mu buryo butagoye M23 yafashe agace kavugwaho ubutunzi bukomeye

by radiotv10
08/05/2025
0

Abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 rihanganye n'Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bafashe Sheferi ya Luhwinja yo muri Teritwari ya Mwenga...

DRC: Hari Ishyaka ryemeje ko rizatangamo Kabila umukandida mu matora ya Perezida ya 2023

Ishyaka rya Kabila ryafashe icyemezo nyuma yo kubona ko icyo ryafatiwe n’ubutegetsi kitagifite agaciro

by radiotv10
07/05/2025
0

Ishyaka PPRD rya Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryafashe icyemezo cyo gusubukura ibikorwa byaryo nyuma...

Hadutse indi ntambara ihanganishije Ibihugu by’ibituranyi nyuma y’ubushotoranyi butavugwaho rumwe

Hadutse indi ntambara ihanganishije Ibihugu by’ibituranyi nyuma y’ubushotoranyi butavugwaho rumwe

by radiotv10
07/05/2025
0

Nyuma y’ibyumweru bibiri hagabwe igitero mu gace k’ubukerarugendo ko mu Buhindi, iki Gihugu kikagishinja igituranyi cyacyo cya Pakistan, cyatangije ibitero...

IZIHERUKA

MU RWANDA

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

by radiotv10
10/05/2025
0

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

09/05/2025
Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

09/05/2025
Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

09/05/2025
Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

09/05/2025
AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

09/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ikindi Gihugu cyibasiwe n’ibiza bidasanzwe byahitanye benshi bisiga abatari bacye mu gahinda

Ikindi Gihugu cyibasiwe n’ibiza bidasanzwe byahitanye benshi bisiga abatari bacye mu gahinda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.